• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Editorial 12 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Iraswa ry’Umunyarwanda Camille Nkurunziza muri Afurika y’Epfo ryajemo urujijo nyuma y’ubuhamya bw’ushinzwe iperereza kuri iri raswa wemeza ko babiri bafashwe bakekwagaho kumurasa batigeze barasa.

“Nta rasa ry’imbunda ryavuye ku bashinjwa numero ya mbere n’iya kabiri,” uyu ni Sergeant Karen Richards ukuriye iperereza mu Rukiko rwa Goodwood.

Aya akaba ari yo makuru aheruka arebana n’urupfu rw’Umunyarwanda Camille Nkurunziza bivugwa ko yari umushoferi wa taxi waguye mu bushyamirane na Polisi kuwa 30 Gicurasi 2019 muri Goodwood.

Phiwe Zwelinjani w’imyaka 24 ukomoka Mfuleni, na mugenzi we, Sivatho Tshaka, w’imyaka 28 ukomoka Delft, nibo bari batawe muri yombi bagezwa mu rukiko kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena bagiye gusaba gukurikiranwa badafunze.

Bombi bari babanje kugezwa mu rukiko bwa mbere ku itariki 03 Kamena. Uwa gatatu ukekwa witwa Thabo Majeke w’imyaka 34 nawe yapfiriye ahiciwe Nkurunziza nk’uko ikinyamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo kivuga.

Aba babiri ariko bangiwe gukurikiranwa bidegembya

Aya makuru mashya yumviswe n’urukiko rero ngo yatumye habaho kwibaza niba Nkurunziza yariciwe mu kurasana hagati y’igipolisi n’abashinjwa, cyangwa yararashwe n’abapolisi ba Afurika y’Epfo.

Byinshi bijyanye n’iyicwa rya Nkurunziza rero ngo biracyari urujijo. Gusa, ngo Richards wari ahabereye ibyo bintu, mu buhamya bwe yavuze ko imodoka yashimuswe, yo mu bwoko bwa Toyota Etios yahagaze bitunguranye hagati mu muhanda, yarangiza ikaviyora feu rouge, ari bwo abapolisi babonye abantu basa nk’abahanganye mu mwanya w’inyuma.

Ati: “Twashyizeho amatara ya kizunguzungu ngo tubahagarike ariko barakomeza,”

Ngo hakurikiyeho gukurikirana iyi modoka mu muvuduko mwinshi, mbere y’uko imodoka yari yashimuswe igonze izindi modoka ebyiri, Toyota na BMW. BMW nayo yahise igonga indi modoka ya gatatu.

Richards akomeza avuga ko Zwelinjani, wari utwaye imodoka n’undi bahise basohoka mu modoka, umwe muri bo amukangisha icyuma polisi ihita irasa.

Iyi nkuru ivuga ko bitarasobanuka neza niba umugenzi yari Majeke (nawe wapfuye) cyangwa Tshaka.

Moses Dlamini, umuvugizi w’ubuyobozi bwigenga bw’igipolisi bushinzwe ubugenzacyaha buzwi nka IPID (Independent Police Investigative Directorate), yabwiye Daly Maverick ko bari guperereza ngo bamenye niba Nkurunziza yarapfuye kubera igikorwa cya polisi.

Ngo nibaramuka basanze polisi yararashe nyuma yo kuraswaho, iki cyo kuba yarazize igikorwa cya polisi kizaba kivuyeho. Nibiramuka atari ibyo, polisi ngo niyo izabazwa urupfu rwa Nkurunziza.

Ngo hari ibindi bintu bibiri by’ingenzi kandi bakeneye; raporo ya muganga na raporo y’abahanga mu bijyanye n’irasa cyangwa Ballistic report mu Cyongereza. Ibi ngo nibiboneka, hazamenyekana uwarashe n’aho yari ahagaze.

Yakomeje avuga ko imbunda yasanzwe mu modoka nayo ishobora gusuzumwa hakamenyekana niba itari irimo amasasu uwo munsi.

Nk’uko urupapuro rw’ibirego rubigaragaza, ngo iyo mbunda ivugwa ni iyo mu bwoko bwa pistol 9mm. Richards mu buhamya bwe yavuze ko yasanzwe mu mwanya w’umugenzi ku ruhande mu modoka.

Ngo hari n’urujijo kandi ku birego, na cyane ko urupapuro rw’ikirego ruri mu rukiko ruvuga ibintu bitandukanye nko gutwara nabi imodoka no gutunga imbunda. Mu gihe ibirego byasomwe n’umucamanza, Sean Lea, byo byongeraho ubujura, gutunga ibyibwe n’ubwicanyi.

Ibyo bivugwa byibwe ngo bikaba byari byibiwe mu bujura bwakorewe mbere gato ahitwa Khayelitsha. Harimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, indangamuntu, na telephone enye cyangwa eshanu, harimo imwe ya Nkurunziza byose byasanzwe mu modoka.

Hagati aho, urubanza rwimuriwe ku itariki ya 10 Nzeri 2019 mu gihe iperereza rikomeje.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo yuririweho n’abacengezamatwara barwanya u Rwanda, bihutira kurukura ku kuba yariciwe mu bujura bw’imodoka barushyira ku kuba yarazize politiki.

Ibitangazamakuru bikwirakwiza ibihuha, byahimbye umubano wa hafi wa Nkurunziza na Perezida Kagame, nk’uburyo bwo gushaka ko abantu babyitaho cyane bakabiha umwanya.

Amakuru yizewe ni uko Nkurunziza yagiye mu gisirikare cya RPA mu 1994, agasezererwa mu 2000. Iyi myaka itandatu niyo abakwirakwiza ibihuha byo kurwanya u Rwanda bagenderaho bavuga ko yari muri RPA nk’umurinzi wa Perezida wa Repubulika. Ntiyigeze aba mu barinzi b’Umukuru w’Igihugu habe n’umunsi umwe.

Mu myaka itandatu yamaze muri RPA, Nkurunziza yoherejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe muri Gendarmerie. Ni urwego muri icyo gihe rwari rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, mbere yo gushyiraho Polisi y’Igihugu.

Amakuru kandi avuga ko Nkurunziza yanakunze kuvuga ko yabaye umurinzi w’umukuru w’igihugu agendeye ku gaciro kurinda ikibuga cy’indege byari bifite ndetse no kuba byarakorwaga n’abapolisi [ari ho yabarizwaga] n’abarinzi b’Umukuru w’Igihugu.

Amateka aciriritse ya Nkurunziza, biragoye ku bacengezamatwara kubona ibyo bamuvugaho bihwanye n’uko babyifuza. Urugero ntabwo yari Karegeya. Icyo bakora ni ukumuhimbira amateka kugira ngo babone ibyo buririraho, ari byo kumwita umurinzi wa Kagame.

Nyuma yo gusezererwa muri RPA mu 2000, Nkurunziza yambutse umupaka ajya muri Uganda atura i Mbarara. Amakuru avuga ko nyuma yo gushingwa kwa RNC, yakoranye na Pastor Deo Nyirigira wa AGAPE Church, ifite intego yo gukingira ikibaba ibikorwa bya RNC no guhuza ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba muri Mbarara.

Imikoranire y’Urwego rw’ubutasi rwa Uganda na RNC, yafashije Nkurunziza kujya muri Afurika y’Epfo. Agezeyo, yaje kujya muri FLN ya Callixte Nsabimana watawe muri yombi.

Amakuru avuga ko umwiryane yasanzeyo watumye Nkurunziza ahava mu Ukwakira 2017, yisunga Noble Marara bashinga ikitwa Rwanda Revolutionary Movement (RRM). Ntabwo yamazemo igihe kuko yirukanywe na Marara wamukekagaho gushaka kuyobora RRM.

Amakuru aturuka ahantu hatandukanye, avuga ko muri iki gihe muri Afurika y’Epfo, ari bwo Nkurunziza yinjiye wese mu barwanya u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibintu abacengezamatwara  barwanya u Rwanda bahereyeho bamwita ‘impirimbanyi ya politiki’ bakirengagiza ko yari umwe mu bagize imitwe y’iterabwoba.

2019-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Editorial 05 Dec 2020
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Editorial 19 Dec 2018
Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Editorial 28 Sep 2020
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Editorial 01 Oct 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru