• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Editorial 14 Jun 2019 POLITIKI

Perezida Kagame yatangaje ko urubyiruko rwa Afurika rukeneye kugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo byakunze kuzitira iterambere ry’umugabane kuva mu myaka yo hambere.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2019, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi itatu y’Umuryango wa Eisenhower Fellowships (EF) iteraniye i Kigali.

Iyi nama yiswe Eisenhower Fellowships Africa Regional Conference, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere kiyakiriye muri Afurika.

Yitabiriwe n’abarenga 200 barimo abayobozi bakuru muri guverinoma, abahagarariye sosiyete sivile, abafata ibyemezo n’urubyiruko higwa ku cyerekezo cya Afurika mu kwihuza n’amahanga mu guteganyiriza ahazaza heza.

Muri uyu mwaka, yahawe insanganyamatsiko ivuga ku kwihuza kwa Afurika n’Isi mu nzego zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, imiyoborere n’imikoranire.

Yabereye kandi ahatangirijwe umushinga wo gushyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) washyiriweho umukono n’ibihugu 44 mu Nteko rusange y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Werurwe 2018.

Ku wa 30 Gicurasi, nibwo amasezerano ashyiraho AfCFTA, yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 yemejwe n’ibihugu 22 byasabwaga ngo atangire kubahirizwa.

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe Afurika izirikana inyungu zo gukorera hamwe.

Yagize ati “Ntekereza ko byabayeho kubera impamvu ebyiri zirimo ubushake bw’Abanyafurika ubwabo, n’ingufu zo hanze zagize uruhare mu gutatanya umugabane wa Afurika. Ntekereza ko bagenje make cyangwa byarangiye kubera ko ibyo bibazo byaturukaga hanze ariko ubu bari kwita ku byabo kurusha gutekereza ko buri kimwe cyabo kiri ku murongo ahubwo bakwiye gutangira guhindurira ibintu bahereye kuri Afurika.’’

Yakomeje agira ati “Ni igihe cyiza kuri Afurika cyo gukosora amakosa menshi twakoze. Rimwe na rimwe twabaga tuzi neza ibyo dukora kandi ko bigira ingaruka ku baturage n’ubukungu bwacu. Ntekereza ko Afurika iri kwihuta ngo ishake ibisubizo by’ibibazo byayo.’’

Abajijwe uruhare abona urubyiruko rwagira muri urwo rugamba, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko rukwiye gufata iya mbere mu gukosora ibitaragenze neza.

Yakomeje avuga ko “Bigomba gutangirira ku rubyiruko rwa Afurika. Rukeneye kwiga amateka ya Afurika, rukabaza ibibazo. Iyo urebye muri Afurika, abaturage, umutungo kamere, ubukungu, abantu bakwiye kwibaza impamvu hari ibihugu byari ku rwego rumwe rw’ubukungu n’imibereho myiza na Afurika mu myaka nka 40-50 ishize ariko ubu bikaba byarayikubye inshuro zirenga 100.’’

“Ikibazo kigomba kuba, ni iki cyagenze nabi? Iki ni ikibazo buri wese utibagiwe n’urubyiruko akwiye gusubiza. Bitabaye ruzakosora amakosa gute mu gihe rutimbitse ubwarwo mu bibazo byabaye? Tugomba kumva ko rukwiye guhaguruka rugahangana n’ibibazo bihari.’’

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ari umutungo ukomeye mu rugendo rwo gukuraho imikoranire ya Afurika n’Isi iherera mu magambo gusa.

Ati “Ntidukwiye guhora dusobanura ibibazo, buri wese yumva igikenewe gukorwa ariko bake ni bo bakora ibikenewe.’’

Yifashishije urugero rw’u Rwanda yakomoje ku rugendo rw’ukwiyubaka kwarwo nyuma y’imyaka 25 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje ko rushingiye ku guhuza kw’Abanyarwanda.

Perezida w’Umuryango wa Eisenhower Fellowships, George De Lama, yavuze ko intego y’uyu muryango udaharanira inyungu ari uguhuza abayobozi ku Isi.

Yagize ati “Turabona umusaruro w’uko guhura hano mu Rwanda, igihugu cyavuye mu bihe bikomeye kikiyubaka ndetse kikagarurira icyizere urubyiruko. Mu minsi tuzamara hano tuzaganira ku buryo bwo gutegura urubyiruko rw’ahazaza no gushyiraho gahunda zungukira bose.’’

Inama ya Eisenhower Fellowships igamije gushishikariza abayobozi mu mpande z’Isi gutekereza byisumbuyeho, kubera abandi ibyitegererezo, kubacira inzira y’ahazaza no kubafasha kugaragaza impano zihindura ubuzima bw’aho batuye.

EF yatangijwe mu 1953 mu kwizihiza isabukuru ya mbere ya Dwight D. Eisenhower wabaye Perezida wa 34 wa Amerika. Ifatwa nka gahunda ihuza abayobozi bakomeye ku Isi mu biganiro bigamije no kuzirikana uko Eisenhower yaharaniye amahoro ku Isi.

Perezida Kagame na Perezida w’Umuryango wa Eisenhower Fellowships, George De Lama, ubwo bageraga muri KCC ahabereye iyi nama

Iyi nama yiswe Eisenhower Fellowships Africa Regional Conference, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere kiyakiriye muri Afurika

Perezida Kagame akurikiye ibitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye muri iyi nama

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe Afurika izirikana inyungu zo gukorera hamwe

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu gukosora ibitaragenze neza

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi (ubanza iburyo) ni umwe mu bitabiriye iyi nama

Perezida w’Umuryango wa Eisenhower Fellowships, George De Lama, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

Abantu batandukanye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku iterambere rya Afurika

Amafoto: Village Urugwiro

2019-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

Editorial 25 Aug 2025
Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Editorial 20 Dec 2018
Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Editorial 19 Nov 2017
Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Editorial 03 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro
Mu Rwanda

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Editorial 19 Oct 2017
Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo
Amakuru

Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Editorial 14 Aug 2021
Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United
Amakuru

Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Editorial 06 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru