• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Editorial 22 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan y’Amajyepfo, barashinja iguhugu cya Uganda gucumbikira no gutoza inyeshyamba zirwanya icyo gihugu binyuze mu nkambi z’impunzi zaturutse muri Sudan y’amajyepfo ziba mu turere twa Kiryandongo, Adjumani na Lamwo. Igihugu cya Uganda kizwiho kuba mu bihugu icumi bya mbere ku isi bicumbikiye umubare w’impunzi nyinshi, aho bamwe bakeka ko byaba ari ukubahiriza uburenganzira bwa muntu, nyamara ahubwo ari ukugirango kibangamire ibihugu izo mpunzi zaturutsemo

Ibi birego abayobozi batandukanye babimenyesheje Leta ya Uganda mu nama yabahuzaga kuri uyu wa gatanu ushize nyuma y’amakuru yizewe afitwe n’abayobozi muri Sudani y’Amajyepfo. Nkuko byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Torit muri Sudani y’amajyepfo, Alberio Tobiolo Oromo yagize ati “Inyeshyamba zikoresha inkambi z’impunzi zitoranya abajya mu mutwe urwanya Leta akaba ariho bategurira ibitero bagaba mu gihugu cyacu aho  bifashwamo n’abayobozi ba Uganda. Ingabo za Uganda zibaha bimwe mu bikoresho nk’imyambaro”

Undi muyobozi wo muri Sudan Y’amajyepfo ukuriye akarere ka Magwi, Bosco Ochola Oringa, yagize ati “inyeshyamba zatorejwe muri Uganda zateye ahantu hatandukanye mu gihugu cyacu nka Mugale, Paracelle, Adodi na Owiny Ki Bul ndetse batega abagenzi ku muhanda mukuru uhuza Nimule na Juba” . Abayobozi ba Uganda bibukijwe amasezerano yashyizweho n’impande zitandukanye yari agamije kugarura amahoro muri Sudan yashyizweho n’imitwe itandukanye uzwi akaba ari ukuriwe na Riek Machar, SPLM-IO.

Ibirego Leta ya Sudan y’amajyapfo irega Uganda, bihuye neza neza n’ibyo u Rwanda rurega Uganda, byo gufasha imitwe itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda cyane cyane P5. ya Kayumba Nyamwasa, FDLR na FLN ya Rusesabagina. U Rwanda rwagaragaje ko Uganda ikoresha inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’insengero mu gushakisha abarwanyi boherezwa kwitorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rwagiye rubivuga kugeza igihe ibimenyetso simusiga byagaragaye ubwo urubyiruko rugera kuri 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati m’Ukuboza 2017 uhuza Uganda na Tanzaniya. Ibi byiyongera ku guha impapuro z’inzira abayobozi biyo mitwe byose bikuriwe n’inzego za Leta ya Uganda.

Abayobozi ba Sudan y’Amajyepfo kuba babashije kubona ibyo Uganda yitwako yabatabaye igihe ingabo za Riek Machar zari zisumbirije ingabo za Leta, ni ikimenyetso simusiga ko atari urukundo Perezida Museveni abafitiye, ahubwo akomeje guteza akaduruvayo muri Sudani y’amajyepfo ngo akomeze yibe ubutunzi kamere bw’icyo guhugu. Ingabo za Uganda zifasha iza Leta ya Sudani y’Amajyepfo ku rugamba bakongera bagafasha inyeshyamba ngo nazo zigire imbaraga. Ngubwo ubufasha Perezida Museveni aha Sudani y’Amajyepfo. Uganda yafashije izo nyeshyamba guhera kera ariko kuko yahumaga amaso abayobozi b’icyo guhugu nkaho ari umutabazi n’umuvugizi wabo, ubu nibwo babonye isura nyayo ya Perezida Museveni.

Kuba Perezida Museveni ateza akavuyo gahoraho muri Sudani y’Amajyepfo, kugirango akomeze agireyo akaboko karekare, bigaragaye ko abaturage ba Sudan y’Amajyapfo batigeze bagira agahenge mu myaka irenga 30 bapfa, amaraso yabo arizo nyungu za Perezida Museveni.

2019-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Editorial 11 Aug 2016
Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Editorial 19 Jun 2020
Perezida Kagame yashimye SADC yagabanije ibibazo by’umutekano mu karere iherereyemo

Perezida Kagame yashimye SADC yagabanije ibibazo by’umutekano mu karere iherereyemo

Editorial 17 Aug 2018
Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League

Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League

Editorial 13 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa
Mu Rwanda

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Editorial 19 Oct 2017
Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside
Mu Mahanga

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Editorial 20 Nov 2016
Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago  uramutse urekeye aho  gutera akabariro mu gihe wakamenyereye
SHOWBIZ

Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago uramutse urekeye aho gutera akabariro mu gihe wakamenyereye

Editorial 14 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru