• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Ubwanditsi 22 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan y’Amajyepfo, barashinja iguhugu cya Uganda gucumbikira no gutoza inyeshyamba zirwanya icyo gihugu binyuze mu nkambi z’impunzi zaturutse muri Sudan y’amajyepfo ziba mu turere twa Kiryandongo, Adjumani na Lamwo. Igihugu cya Uganda kizwiho kuba mu bihugu icumi bya mbere ku isi bicumbikiye umubare w’impunzi nyinshi, aho bamwe bakeka ko byaba ari ukubahiriza uburenganzira bwa muntu, nyamara ahubwo ari ukugirango kibangamire ibihugu izo mpunzi zaturutsemo

Ibi birego abayobozi batandukanye babimenyesheje Leta ya Uganda mu nama yabahuzaga kuri uyu wa gatanu ushize nyuma y’amakuru yizewe afitwe n’abayobozi muri Sudani y’Amajyepfo. Nkuko byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Torit muri Sudani y’amajyepfo, Alberio Tobiolo Oromo yagize ati “Inyeshyamba zikoresha inkambi z’impunzi zitoranya abajya mu mutwe urwanya Leta akaba ariho bategurira ibitero bagaba mu gihugu cyacu aho  bifashwamo n’abayobozi ba Uganda. Ingabo za Uganda zibaha bimwe mu bikoresho nk’imyambaro”

Undi muyobozi wo muri Sudan Y’amajyepfo ukuriye akarere ka Magwi, Bosco Ochola Oringa, yagize ati “inyeshyamba zatorejwe muri Uganda zateye ahantu hatandukanye mu gihugu cyacu nka Mugale, Paracelle, Adodi na Owiny Ki Bul ndetse batega abagenzi ku muhanda mukuru uhuza Nimule na Juba” . Abayobozi ba Uganda bibukijwe amasezerano yashyizweho n’impande zitandukanye yari agamije kugarura amahoro muri Sudan yashyizweho n’imitwe itandukanye uzwi akaba ari ukuriwe na Riek Machar, SPLM-IO.

Ibirego Leta ya Sudan y’amajyapfo irega Uganda, bihuye neza neza n’ibyo u Rwanda rurega Uganda, byo gufasha imitwe itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda cyane cyane P5. ya Kayumba Nyamwasa, FDLR na FLN ya Rusesabagina. U Rwanda rwagaragaje ko Uganda ikoresha inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’insengero mu gushakisha abarwanyi boherezwa kwitorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rwagiye rubivuga kugeza igihe ibimenyetso simusiga byagaragaye ubwo urubyiruko rugera kuri 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati m’Ukuboza 2017 uhuza Uganda na Tanzaniya. Ibi byiyongera ku guha impapuro z’inzira abayobozi biyo mitwe byose bikuriwe n’inzego za Leta ya Uganda.

Abayobozi ba Sudan y’Amajyepfo kuba babashije kubona ibyo Uganda yitwako yabatabaye igihe ingabo za Riek Machar zari zisumbirije ingabo za Leta, ni ikimenyetso simusiga ko atari urukundo Perezida Museveni abafitiye, ahubwo akomeje guteza akaduruvayo muri Sudani y’amajyepfo ngo akomeze yibe ubutunzi kamere bw’icyo guhugu. Ingabo za Uganda zifasha iza Leta ya Sudani y’Amajyepfo ku rugamba bakongera bagafasha inyeshyamba ngo nazo zigire imbaraga. Ngubwo ubufasha Perezida Museveni aha Sudani y’Amajyepfo. Uganda yafashije izo nyeshyamba guhera kera ariko kuko yahumaga amaso abayobozi b’icyo guhugu nkaho ari umutabazi n’umuvugizi wabo, ubu nibwo babonye isura nyayo ya Perezida Museveni.

Kuba Perezida Museveni ateza akavuyo gahoraho muri Sudani y’Amajyepfo, kugirango akomeze agireyo akaboko karekare, bigaragaye ko abaturage ba Sudan y’Amajyapfo batigeze bagira agahenge mu myaka irenga 30 bapfa, amaraso yabo arizo nyungu za Perezida Museveni.

2019-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Ubwanditsi 27 Dec 2018
Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Ubwanditsi 07 May 2019
Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura
Mu Rwanda

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Ubwanditsi 13 May 2017
APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri
Amakuru

APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

Ubwanditsi 10 Oct 2025
Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri

Ubwanditsi 10 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru