• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Ubwanditsi 23 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Inyandiko za Christopher Kayumba, akomeje gucisha  ku rubuga rw’ikinyamakuru cye cyandikirwa kuri murandasi The Chronicles, umuntu yakwibaza uwo akorera, Urugero,  nkiyo yanditse ku wa 15 Nyakanga 2019, yagiraga iti, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘ Ibiganiro bigamije amahoro, hagati ya Uganda n’u Rwanda muri iyo nyandiko, Kayumba nk’ushaka kugaragaza isesengura niba umugogoro uri hagatim y’uRwanda na Uganda ushobora gukemurwa no guhagarika inkunga z’amahanga, hifashishijwe ibisubizo bivuye muri Afurika mu rwego rwo gukemura ikibazo nyafurika.

Nkuko umutwe w’iyo nyandiko uvuga, Kayumba apfobya icyitwa amahirwe cyose cyaganisha ku bwumvikane, hatabayeho ibikangisho byuko bazafatira ibihano ba Perezida Kagame na Museveni, aribo ba nyirabayazana nkuko abibona.

Ntabwo wenda yeruye neza, ariko ikibatsi kinshi cy’umuriro kur’iyinshabwenge y’inararibonye yigisha muri Kaminuza yavuye ku myumvire ye yasabitswe no kwiheba kw’Abanyafurika. Mu gihe benshi mu Banyarwanda (no muri Uganda kuri bamwe) baba barumvishijemo ugutakariza icyizere uburyo bwose bwaba buhari, buganisha ku gukemura amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi, cyane ko kimaze igihe gisaga imyaka makumyabiri kugeza ubu, igitekerezo cyuko abaterankunga bonyine aribo bashobora gutuma aba ba Perezida bavuguta umuti w’ikibazo, cyaje mu buryo butunguranye mu mvugo yoroheje.

Ibi byakoze abantu benshi ahantu, nuko ubwo imvugo zikakaye zatangiraga kwisuka, Kayumba yari yatakaje ukwizerwa kwe mu basomyi, bityo batanashobora kumwumva. Nyamara kandi, iyo baza kumuha umwanya, wenda yari kuba yarashoboye gusobanura. inyandiko ye ndetse n’akamaro k’ibyo yari yanditse, iyo bigenda bityo, nibwo baba baramwumvishije neza, bityo hakagibwa impaka ku gitekerezo cyari gishingiye ku mitekerereze ye, ku bibazo by’imibanire y’ibihugu byombi, ndetse n’ibibazo bya politike muri aka Karere.

Igitekerezo cya Kayumba kibanda ku ruhare rw’inkunga iva iburayi, mu gukemura amakimbirane muri Afurika , ikaba ifite inenge ebyiri zikomeye, iya mbere,  iragutse, ikindi nuko bidasanzwe. Mbere na mbere, icyo abo baterankunga bashingiraho bahisha inyungu zabo, mu gihe baba bari gushyira mu bikorwa,  ibyo bihano, bikaba byarazimye muri rusange ahaba hagaragaye amakimbirane. Bityo na sosiyete sivile nayo ikaba yarashakaga ibyo bihano, ariko bakaza kwisubiraho, nyuma yo kubona ko ibyo bihano bibabaza abaturage.

Muri ibi bihe, abirasi bashimishwa no kubabaza abandi nibo bakoresha ibihano. Kandi nubwo babikora, ntibajya bashyigikirwa n’abaturage, mu rwego rwo kugirango babishyira mu bikorwa. Uretse iyo ibyo bihugu baba bashaka guhana, biba bisanzwe bidafite imitekerereze imwe mu rwego rwa politike imwe, n’iyabenegihugu b’icyo gihugu kiba gishaka gutanga ibihano, iyo bimeze bityo, nibwo abaturage bashobora kuba babayobya, bityo noneho bya bihugu bikaba byashobora gushyira ibihano mu bikorwa.

Nta na kimwe muri ibi gishobora gukora, mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari mu Karere k’ibiyaga bigari, uretse n’impagara zirimo uRwanda na Uganda. Impuruza zuko ibihano byafatwa, haba hirengagijwe imitere y’uburyo  bwari busanzwe bwanagaragaje wenda no gukora neza kurusha abo baterankunga ba bagiraneza.

Icya kabiri, Kayumba yandika kuri abo bagiraneza nkaho we ari umunyamahanga w’indorerezi bidafite icyo bitwaye, kandi nawe ukiri mushyashya ku bibazo by’umutekano byo mu Karere k’ibiyaga bigari. Umuntu yasobanura ate ukuntu yaba yaribagiwe ukuntu Perezida Kagame yavuze ku byerecyeye uko abo baterankunga bashakaga guhagarika inkunga ku Rwanda, ubwo baregaga uRwanda ngo rushyigikira inyeshyamba za M23, zarwanyaga ubutegetsi bwa Kabila?

Mu nyigo z’iby’umutekano, hari igikoresho kizwi nka “Security Complx. Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ingorabahizi mu by’umutekano, hifashishijwe ubwo buryo, umusesenguzi areba n’ukuntu ikitwa urwango gihagaze mu baturage b’ibihugu byombi, n’uruhare bigira mu Karere ibi bihugu biherereyemo, bityo umuntu akaba yavuga ko Uganda n’uRwanda bigenda byerekeza ku ngorabahizi mu by’umutekano, kandi abafite uruhare mu gucubya izi ngorane , kandi Angola ikaba idashishikajwe cyane no kuba yakwijandika muri iki kibazo.

Gukiza amakimbirane

Iyo harimo gukiza amakimbirane, uruhare nyamkuru rw’ugerageza gukemura amakimbirane ni uguhuza impande zombi, kandi bigakorwa mu buryo n’impande zombi zidacana uwaka ziba zibigizemo uruhare, ndetse hakanagaragazwa igingo zidashobora kumvikanwaho, bityo kugirango habe intambwe ishimishije, nuko impande zombi ziba zumvikanye kuri ayo masezerano.

Ikindi gikorwa nacyo kitoroshye nabusa, nicyo guhindura imyumvire ku birebana nicyo izo mpande zombi zifata nk’urwango, kandi noneho, izi mpande zishimangira ko iyo ngingo idashobora kuganirwaho, bityo ibi nibyo bituma uburyo bumwe bwo gukemura amakimbirane hagati ya Isirihaeli na Palasitine byatwaye igihe gisaga imyaka mirongwitanu, kugirango umwanzuro w’amahoro ugerweho.

Christopher Kayumba ” The Chronicles”

Rimwe na rimwe impande zitavuga rumwe cyane cyane bitewe nuko bafata ibyo urundi ruhande ruba rwaragejeje ku rwego rushinzwe guhuza impande zombi, ibi bigatuma igikorwa cyo guhuza impande zombi kigora umuhuza.

Bityo, icyangombwa umuhuza asabwa, bikaba ari icyubahiro giturutse ku mpande zombi, zigerageza kumvikana, bityo nkaba nkeka ko uruhare rwa Angola rushobora kugerageza, bitewe nuko rwitaje akarere ibihugu biherereyemo, kandi icyo gihugu kikaba kidashaka kongera abanzi.

Kuba Angola yaratumiwe nk’umuhuza, kandi ikaba nta ruhande ibogamiyeho, kandi noneho imiterere y’izingorabahizi mu rwego rw’umutekano nuko baba biyemeje gukemura ibibazo bivuka hagati y’ibihugu biri mu makimbirane, kandi bakaba baba badashaka kugira uruhande babogamiraho, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abanzi, aho kuwongera.

Bityo Kayumba akaba yarananiwe kwiyumvisha ko mu ngorabahizi z’umutekano, ko ikibazo cy’umutekano ntaho gihuriye na busa n’izo ngirwankunga na busa.

Src: The New Times

2019-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada

Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Ibintu bitatu by’ingenzi  bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ibintu bitatu by’ingenzi bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ubwanditsi 04 Mar 2019
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO
Mu Mahanga

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 28 Jan 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru