• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Ubwanditsi 30 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU

Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Kamena 2019.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:

-  Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza;

-  Gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020 n’iby’ingenzi bizibandwaho.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’inzego n’ibigo bya Leta 
hagamijwe kongera ubushobozi, gukoresha neza umutungo wa Leta no kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, ndetse inemeza bimwe mu bigo bya Leta bizagira icyicaro mu migi yunganira uwa Kigali.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

o Umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya

Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, agenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibyogogo by’amazi mu Karere ka Kayonza;

o Umushinga w’itegeko rigenga ibipimo n’ingero mu Rwanda hagamijwe guhuza ibipimo bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga;

o Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imicungire myiza y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda;

o Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imicungire myiza y’amashyamba mu Rwanda;

o Umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga abantu n’umuryango hagamijwe kworoshya itangwa rya serivisi z’irangamimerere;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho ikigo

nyafurika gishinzwe imiti, hagamijwe igenzura ry’ubuziranenge bw’imiti n’ibiyikomokaho ku mugabane wa Afurika;

o Umushinga w’itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu y’Akagera.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:

o Iteka rya Perezida rigena umubare w’abagize inama y’abajyanama b’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, igihe bamara ku mirimo n’uko basimburwa;

o Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abashinjacyaha b’umwuga, abagenzuzi, umunyamabanga mukuru n’abakozi bunganira abashinjacyaha.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo mu rwego rw’ishoramari;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo by’Ubushinjacyaha Bukuru;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abandi bakozi bunganira bo mu Bushinjacyaha Bukuru;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KAYIRANGA RUKUMBI Bernard wari

Civil Litigation/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. MUHAYIMPUNDU RIBAKARE wari Umuyobozi w’Ishami ryo kwita no kuvura indwara ya SIDA mu Kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rikurikira:

o Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:

o Dr. Thomas KURZ: Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe y’u Budage mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali;

o Bwana Glad Chembe MUNTHALI: Ambasaderi wa Repubulika ya Malawi ufite icyicaro i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya;

o Madamu Marie-Antoinette Zitane ROSE-QUATRE: Ambasaderi wa Repubulika ya Seyishele ufite icyicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo

o Bwana Doudou SOW: Ambasaderi wa Repubulika ya Senegal ufite icyicaro i Kigali.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

o Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA)

Abagize Inama y’Ubutegetsi:

-  Dr. MBARUSHIMANA KAGABO Désiré: Perezida;

-  Madamu TUSHABE Rachael: Visi Perezida;

-  Cpt. GAKOMATI Justin;

-  Bwana HUGUES Mike;

-  Bwana NUWAMANYA Emmanuel;

-  Dr. MUCYO Sylvie;

-  Bwana NGENDAHIMANA Pascal.

o Mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

-  Dr. KAYITESI Usta: Umukuru w’Urwego (Chief Executive Officer);

-  Dr. NIBISHAKA Emmanuel: Umukuru w’Urwego wungirije (Deputy Chief Executive Officer).

o Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)

-  Dr. NSANZIMANA Sabin: Umuyobozi Mukuru (Director General);

-  Madamu UMUTONI Angela: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara y’ibicurane by’ibiguruka n’izindi ndwara zandura;

-  Madamu BALISANGA NYIRAMAZAYIRE Hélène: Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda indwara zikomoka ku biribwa n’amazi byanduye.

o Mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze 
(LODA)

Madamu NYINAWAGAGA Claudine Marie Solange: Umuyobozi Mukuru (Director General).

o Muri Muhabura Multichoice Ltd

Madamu NKUNDA Laetitia: Umuyobozi Mukuru (Director General).

o Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

-  Bwana SINYIGAYA Silas: Visi Perezida;

-  Bwana RWAMUKWAYA Olivier: Umunyamabanga Mukuru.

o Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)

-  BAGANIZI Patrick Emile: Umuyobozi Mukuru wungirije (Deputy Director General);
-  Madamu RUTERA Rose: Transport Services Division Manager;

-  Bwana BIZUMUREMYI Jean Damascène: National Urban Roads Division Manager;

-  Bwana MWISENEZA Maxime Marius: Districts and Feeder Roads Division Manager.

o Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM)

-  Bwana NIWENSHUTI Richard: Coordinator of the Single Project Implementation Unity (SPIU);

-  Bwana KAMUGISHA Samuel: Director General of Industry and Entrepreneurship Department.

o Muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE)

-  Ir. MANYIFIKA Marc: Director General of Land, Water and Forestry Department;

-  Madamu NISHIMWE Marie Grace: Chairperson of the Institute of Real Property Valuers (IRPV) Regulatory Council.

o Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE)

-  MUTESI Charity: Umujyanama wa Minisitiri;

-  Government Action Coordination Unit Policy Analysts:

 MUSONERA Germain;

 KARANGWA Ngoma Martial;

 MUKIZA Odile;

 NSANZA Joselyne.

o Muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)

Bwana MUTANGANA Simon: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’abakozi.

o Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)

Bwana HAKIZIMANA Alphonse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’imari.

o Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

Madamu BEZA Christine: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’abakozi.

o Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)

-  Bwana NZEYIMANA Célestin: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoranabuhanga;

-  Bwana MUNYAZIBONEYE Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’imari.

o Muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL)

Bwana KAREMERA K. John: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusuzuma indwara zanduzwa n’utunyabuzima.

o Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere Imiturire (RHA)

Bwana BUCYANA Emmy: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’imicungire y’amakuru.

o Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro / KIGALI (RP/IPRC- KIGALI) Bwana NSENGIYAREMYE Christophe: Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi.

10. Mu bindi.

o Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko :

-  Ibirori byo kwizihiza Umuganura 2019 bizaba kuwa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2019 ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”. Umuganura uzizihirizwa ku nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Igihugu,

Akarere, Umudugudu, umuryango ndetse no mu banyarwanda baba mu mahanga mu bikorwa bizamara igihe cy’ukwezi. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Nyanza;

-  Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi kuva tariki ya 16 Kanama kugeza ku ya 16 Nzeri 2019, hateganyijwe ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri. Muri uku kwezi abanyeshuri bazigishwa ibijyanye n’umuco, indangagaciro, kirazira n’ibindi bikorwa bijyanye n’umuco nyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu, gutangiza uku kwezi ku mugaragaro bizabera mu Karere ka Nyarugenge tariki ya 16 Kanama 2019 ku ishuri rya Ecole Privée Marie Auxiliatrice, Rugunga.

o Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko:

-  U Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka y’ishyirahamwe rihuza banki nkuru z’ibihugu muri Afurika. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2019.

-  U Rwanda ruzakira inama ya Alliance for Financial Inclusion Global Policy Forum. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center, kuva tariki ya 9 kugeza kuya 13 Nzeri 2019 ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridaheza abagore n’urubyiruko”.

o Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko:

-  U Rwanda ruzakira inama nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa izabera muri Kigali Convention Center, kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Kanama 2019, ku bufatanye na Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi, Banki Nyafurika itsura Amajyambere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa.

-  Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 29 Kanama 2019 u Rwanda ruzakira inama y’ishyirahamwe Nyafurika ryita ku birayi n’ibijumba. Iyi nama izabera muri Marriott Hotel.

o Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko u Rwanda ruzitabira amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (FEASSSA) azaba ku nshuro ya 19, Arusha, muri Tanzaniya kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 24 Kanama 2019. Aya marushanwa azahuza abanyeshuri 2.450 baturutse mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzaniya, na Sudani y’Amajyepfo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2019-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 01 May 2020
CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Ubwanditsi 14 Jun 2024
Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

RUSHYASHYA 18 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusizi : Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare
Mu Rwanda

Rusizi : Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare

Ubwanditsi 10 Apr 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023
Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga
POLITIKI

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Ubwanditsi 07 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru