• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera
Urubyiruko rwafatiwe mu bikorwa by'iterabwoba mu mashyamba ya Kongo

RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

Ubwanditsi 07 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Niba intambara ku rwego rw’isi ari uguharanira ko abaterabwoba n’ababashyigikiye batagomba kugira ubuyobozi  ku rwego rw’igihugu, none se ni kuki Uganda yo  yatekereza ko RNC yaba umwihariko?

Ibaze nawe umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba ku rwego rw’isi Al Qaida kubwira Ikinyamakuru ngo, “ Turifuza kwibutsa rubanda ko turi umuryango wubakiwe ku mahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”ninde wakumva ko ibyo avuze abikuye ku mutima?

Na Al Qaida ubwayo ntiyibona nk’umutwe w’iterabwoba, nubwo hari ibikorwa by’ubwicanyi  ikora ku musubirizo ku isi yose igahitana inzirakarengane , harimo n’ibitero yakoze ku nyubako ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigahitana abagera ku 3000.

Ikinyamakuru gikwirakwiza propaganda ya Al Qauida kugeza naho cyamamaza ko uwo mutwe wubakiwe ku mahame ya demokarasi ,” nta shiti, Abanyamerika babifata nk’ubushotoranyi no kubakina ku mubyimba, bityo noneho bikabongerera imbaraga mu kurwanya iterabwoba

Ibi nibyo bimaze iminsi biranga imyandikire ya Daily Monitor mu nkuru z’icyo kinyamakuru zimaze iminsi zicicikana zerekeranye na Rwanda National Congress (RNC). Mu nkuru y’icyo Kinyamakuru iheruka yanditswe ku wa 2 Kanama 2019,yari ifite umutwe ugira uti, “ Abanyarwanda bari mu buhungiro barashaka gutaha, nubwo  babagerekaho iterabwoba” bakaba barashakaga kugaragaza uyu mutwe nkuwemewe n’amategeko, kandi unaharanira ubutegetsu mu Rwanda.

Niba urugamba ku iterabwoba ku rwego rw’isi ari uguharanira ko abaterabwoba n’ababashyigikiye batagira ubutaka bategeka, bityo imbaraga zabo zose zifashishwa ku girango bigerweho zigomba kurwanywa ku buryo bwose bushoboka, none ni kuki hari umuntu ugomba gutekereza ko RNC  yaba umwihariko ?

RNC ikaba yarahisemo ibara ry’umuhondo, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’abaterankunga bayo , ari nabo barimo kuyifasha mu rwego rwo kuyitagatifuza binyuze mu itangazamakuru.

Ikimara gushingwa muri 2010, Patrick Karegeya umwe mu bayishinze na Kayumba Nyamwasa, bakoze ikiganiro kirambuye cyahaye uwo mutwe inshingano y’iterabwoba. Karegeya akaba yaravuze ko uburyo bw’imvururu, aho kuba uburyo bushingiye kuri demokarasi aribwo bwavana Perezida Kagame ku buyobozi, “abanyagitugu ntibajya barekura ubuyobozi, bararwanywa bakabuvanwaho,” akaba aribyo yavuze.

Iki cyerecyezo RNC yubakiweho cyahise gishyirwa mu bikorwa.  Nkuko nubundi iterabwoba rikora, ikigendererwa kikaba cyari ugukwirakwiza ubwoba mu gihugu hose, kugirango abaturage batakarize icyizere ubuyobozi, nyuma bakifashisha ingufu za gisirikare mu gufata igihugu ku nkunga y’ abaterankunga babo.

Abasangirangendo ba RNC batangiye gucengera igihugu kubera izo mpamvu. Hagati ya 2010 na 2014, ibitero bitandukanye byahitanye abantu 17 binakomeretsa 460 mu Rwanda.

Nkuko umutangabuhamya abivuga, Kaporari Joseph Nshimiyimana , wari mu nama ya RNC, yabareye mu kabari kitwa Mamba Point Bar, iyo nama kandi ikaba yari yatumiyemo n’impuruza za Kayumba Nyamwasa zari zaturutse muri Afurika Yepfo, bivugwa ko RNC yari ifite gahunda yo kuburizamo amatora y’intumwa za rubanda yari ateganijwe muri Nzeri y’uwo mwaka.

Iyo gahunda yaje kubahira, kuko ibitero bya za gerenade byatewe mu isoko rya Kicukiro , bihitana ubuzima bwa Yadufashije na Habiyambere binakomeretsa abandi 46.

Ni gute ikigo cy’itangazamakuru cyamira bunguri ibyo gihawe, ari nako kimokoza, ibivugwa n’umutwe ubeshya ko w’ubakiye ku mahame ya demokarasi, ariko kadi kikongera kigacaruhinganyuma gishaka kuburizamo amatora, kifashisha ibikorwa by’iterabwoba, ibi birenze amahame agenga ubunyamwuga.

Ba kizigenza ba FDLR , ubu bari imbere y’ubutabera bafatiwe muri Kongo Kinshasa ubwo bavaga Kampala, nabo bemeje ko Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere Philemon Mateke yari yahamagaje FDLR na RNC mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bashyira mu bikorwa amabwiriza yari yatanzwe na Uganda, ajyanye n’ukuntu bakwangiza ibikorwa remezo  by’uRwanda.

Nyamara kandi imvururu zishingiye ku gisirikare zagombaga kwifashishwa mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi mubisha w’iterabwoba  zaje gukomwa mu nkokora, kuko amagana n’amagana y’abasore bari barayobejwe na Kayumba bahuye n’uruvagusenya mu mashyamba ya DRC, aho abasaga 300 bahasize ubuzima, abandi bafatwampiri ari bazima.

Kugeza ubwo Kayumba Nyamwasa yavaga Uganda akisubirira muri Afurika Yepfo, aho arimo kwirira za sosiso, ari nako ayobora abo bayoboke be, yifashisha uburyo bwa terekomande, uwavuga ko uku gukubitwa inshuro bishoje RNC yumvise ntiyaba akabije.

Bisobanura ko ari nayo mpamvu aka gatsiko k’iterabwoba n’abaterankunga bako bahinduye amayeri, bakaba barimo kwifashisha itangazamakuru, za Tract bitwaje abacitseku icumu n’ibindi bitindagasani nk’ibyo….mu rwego rwo guhanyanyaza kugirango habeho ibiganiro n’imishyikirano.

Nyuma yo gusekurirwa muri DRC, bahise bahindura intero, batangira kuvuga ko bashaka imishyikirano .” Ubwo abo baterabwoba bakunda amahoro bakaba bari biteguye kugirana ibiganiro n’buyobozi bw’uRwanda.

Twagiramungu ati :Abanyarwanda bari mu buhungiro barashaka gutaha, ariko Twagiramungu yirengagiza ko abo avugira  bari mu banyarwanda bigeze kwijandika mu iterabwoba. None ho ni ukuvuga ko n’imiryango yabuze ababo kubera ibi bikorwa by’iterabwoba igomba kwibagirwa ibyo bikorwa. Ese yo irasaba iki ?

Ni ayahe mahame ya demokarasi barimo kwigisha  atagomba  gushingirwaho ngo abakoze ibikorwa by’iterabwoba babibazwe?

RNC yahisemo ibara ry’umuhondo, vuba aha ntagushidikanya bazaba banambaye ingofero zabo z’umuhondo.

Niba ibi aricyo bisaba kugirango RNC ihabwe indi  sura, nk’umuryango wubakiwe ku mahame ya demokarasi, na Al Qaida byazayishimisha!

2019-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024
Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Ubwanditsi 26 Mar 2021
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barafinda ari mugahinda  nyuma y’uko ngo  hari abantu bakomeje kumutwara  ‘Udukoryo’
Mu Rwanda

Barafinda ari mugahinda nyuma y’uko ngo hari abantu bakomeje kumutwara ‘Udukoryo’

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite
Amakuru

Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Ubwanditsi 06 Jan 2022
Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi
UBUKUNGU

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi

Ubwanditsi 09 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru