• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

Ubwanditsi 08 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Yasipi Kasmir Uwihirwe, ni umwe mu bagize Indangamirwa icyiciro cya 12 baturuka mu bihugu 23, basoje amasomo ku gukunda igihugu ndetse n’amateka yacyo no kukirwanira.

Ubwo bamwe mu bashoje aya masomo berekanaga ibyo bize, mu bijyanye no gutegura urugamba, Yasipi Kasmir Uwihirwe, yagaragaye asobanurira abayobozi bayobowe n’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda uburyo bategura urugamba neza ku ikarita, uburyo basubizayo umwanzi, uko bakwitwara igihe baba batunguwe n’ibindi.

Yassip Kasmir, wari wahawe ipeti rya lieutenant wambaye umwambaro wa gisirikare, inkweto za bote, ingofero y’urumbaga ndetse n’imbunda nini, hamwe n’inkoni mu ntoki, yatangiye asaba abagize itsinda yari ayoboye kwibwira abayobozi.

Nyuma yo gusobanurira abayobozi agace bategura guhanganiramo n’umwanzi, n’uko bazagenda bitwara kuri buri musozi mu bihe bitandukanye, yasabye abasirikare batandatu yari ayoboye kwakira amabwiriza y’uko bagomba kwitwara ku rugamba. 

Nyuma y’aya mabwiriza, abasirikare bagiye ku rugamba, bahangana n’umwanzi mu buryo busa neza n’uko urugamba rugenda, ndetse baranarutsinda.

Urubyiruko ruturuka mu bihugu 23, barangije amashuri yisumbuye.

Itorero indangamirwa ryatangiye mu 2008, aho abana b’abanyarwanda batuye mu mahanga bazaga mu biruhuko bagahabwa inyigisho ku ndangagaciro zitandukanye za Kinyarwanda, kugirango nibasubira yo, bazababwire abo basanze ibyiza by’u Rwanda.

Mu 2016, nibwo abarangije amashuri yisumbuye haba abo mu Rwanda n’abo hanze batangiye guhurizwa hamwe mu itorero Indangamirwa.

Abasoje amasomo uyu mwaka, harimo abagera kuri 363 barangije amashuri yisumbuye, urubyiruko 48 rw’indashyikirwa ruyobora abandi, batanu bagarutse gutozwa, hari kandi 80 b’abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga, 69 bo mu nzego zareta n’ibigo bitandukanye, 55 b’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Abaturuka mu Rwanda barabarirwa ku kinyejana cya 81.18%.

Aba bari basoje itororo kandi, bashyizwe mu byiciro bibiri ari byo icy’abafite hagati y’imyaka 24 na 35, kiswe indahangarwa.
Hari kandi abafite imyaka iri hagati ya 18 na 23 biswe indirira.

Abaturutse hanze biyandikishije bageraga kuri 124, ariko abitabiriye ni 78 baturutse mu bihugu 23, birimo USA, Canada, India, Kenya, Belgium, UAE, Uganda n’ibindi.

2019-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019
Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Ubwanditsi 09 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  yageze muri Angola  aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora  iki gihugu
Mu Rwanda

Perezida Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League
Amakuru

Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

RUSHYASHYA 21 May 2026
Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Ubwanditsi 09 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru