• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Byinshi Ku Butegetsi Bw’igitugu Bwa Petero Nkurunziza Bushimuta Abantu, bagakorerwa iyicarubozo bafungiye mu ma kontineri – Igice cya II

Burundi: Byinshi Ku Butegetsi Bw’igitugu Bwa Petero Nkurunziza Bushimuta Abantu, bagakorerwa iyicarubozo bafungiye mu ma kontineri – Igice cya II

Editorial 16 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko aziyamamariza indi manda itaravuzweho rumwe igateza imyivumbagatanyo mu gihugu no kubera kugerageza guhirika ubutegetsi. Urubuga rwa GQ rwo mu bwongereza nk’uko twabibagejejeho mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, ruvuga ko nubwo mu Rwanda Perezida kagame yiyamamarije manda ya gatatu, yateje igihugu imbere ariko mugenzi we, Nkurunziza, akarushaho gushyira u Burundi mu bukene.

Mu 2015 nibwo urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwahaye uburenganzira Perezida Nkurunziza bwo kwiyamamariza iyi manda ya gatatu. Umwe mu bacamanza yaje gutangaza ko atotezwa kubera ko atemeraga iyi manda, biba ngombwa ko afata iy’ubuhungiro ahungira mu Rwanda.

Muri Gicurasi  2015 imyigaragambyo yaradutse Perezida Nkurunziza yita abayitabiriye abanzi b’igihugu. Kuwa 13 Gicurasi, bamwe mu basirikare bagerageje kumuhirika ku butegetsi ariko ntibyabahira.

Guverinoma yahise itangira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ihiga abigaragambya n’abatavuga rumwe nayo, ihagarika imbuga nkoranyambaga ndetse zimwe muri radio zigenga ziratwikwa nka RPA. Mu mpera z’ukwezi abigaragambya bari bamaze gucibwa intege bigaragara.

Igipolisi, urwego rushinzwe ubutasi ndetse n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure bakwijwe hirya no hino mu gihugu habaho ubwicanyi butandukanye.

Uwitwa Patrice wavuganye n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, avuga ko saa 5:00 za mugitondo ku itariki 04 Nzeri 2016, yumvise itsinda ry’abapolisi ku muryango we, yafungura bakinjira mu nzu bakayitera hejuru bamusaka intwaro ndetse bagasenya n’igisenge cy’inzu ariko bagaheba. Mu gihe biteguraga kugenda, ngo umukecuru w’umuturanyi yasabye abo bapolisi gufata Patrice amwita umwicanyi maze abapolisi batatu bahita bamuhambira bajugunya mu modoka muri boot bamuzengurukana amasaha menshi.

Ngo bahagaze inshuro imwe gusa bahagarara iruhande rw’ umugezi bamujugunyamo barongera bamukuramo yatose bamusubiza mu modoka. Bigeze nka saa 9:00 z’ijoro nibwo imodoka yahagaze Patrice bongera kumusohoramo. Abashinzwe umutekano ngo bari bahagaze iruhande rwa kontineri barangije bamwinjizamo bafunga umuryango. Iyi kontineri ngo ikaba yari irimo abandi bantu batandatu. Rimwe ngo abapolisi barazaga bagasohora umuntu ntibamugarure.

Nyuma y’iminsi itatu muri kontineri ngo abapolisi batwaye Patrice ku nyubako ikorerwamo n’Urwego rw’igihugu rw’Ubutasi, SNR, aho yakorewe iyicarubozo atwikishwa ipasi ndetse bakajya batonyangiriza amasashi batwitse ku mubiri we.

Ku munsi wa kane, umwe mu bakozi ba SNR ngo yaraje afata Patrice amwinjiza inyuma mu modoka ye amwicaza hagati y’abantu babiri bari bishwe amaraso akiri kuvirirana. Ubwo ngo yahise yumva ko nawe agiye gupfa.

Imodoka ikimara gusohoka kuri iyo nyubako, uyu mukozi wa SNR ngo yakiriye telephone abwirwa ko agomba kwica undi muntu utari Patrice. Abapolisi basubije Patrice muri iyo nyubako bamwambura imyenda ariko iryo joro ngo ntiyakubiswe ariko ngo mu by’ukuri nta n’ikintu na kimwe bamushakagaho kuko nta n’icyaha yari yakoze.

Iryo joro ngo bamushyize mu kumba gatoya, bakajya bamusohora agakubitwa buri munsi bakamusubizamo. Abantu batatu bari bafungiye aho ngo bishwe n’inkoni nyuma yaho abapolisi barekeraho kumukubita.

Nyuma y’ukwezi ari muri ubu buzima, Patrice yoherejwe muri Gereza ya Mpimba, aho ngo hari ubwo yamaraga iminsi ibiri atariye, acunzwe bihoraho atemerewe kuvugana cyangwa gusuhuza izindi mfungwa, birangira umucamanza amukatiye imyaka 30 nyuma yo kumuhamya ubujura. Iki gihano nyuma yo kujurira ariko cyaragabanyijwe kigera ku mezi 18 y’igifungo.

Nguko uko Perezida Pierre Nkurunziza yayoboreye manda ya gatatu hejuru y’agahiri n’agahinda ka bamwe mu Barundi none akaba ayihiritse nta kibazo afite ndetse bikaba bikekwa ko ashobora no kuzahatanira indi manda nubwo yavuze ko nta yindi azahatanira.

2019-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Editorial 08 Apr 2019
Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Editorial 13 Jul 2022
Margret Zziwa  wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera

Margret Zziwa wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera

Editorial 06 Feb 2017
Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Editorial 09 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo
IMIKINO

Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Editorial 09 Jan 2016
Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati
ITOHOZA

Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati

Editorial 04 Mar 2017
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza
UBUKUNGU

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

Editorial 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru