• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Byinshi Ku Butegetsi Bw’igitugu Bwa Petero Nkurunziza Bushimuta Abantu, bagakorerwa iyicarubozo bafungiye mu ma kontineri – Igice cya II

Burundi: Byinshi Ku Butegetsi Bw’igitugu Bwa Petero Nkurunziza Bushimuta Abantu, bagakorerwa iyicarubozo bafungiye mu ma kontineri – Igice cya II

Ubwanditsi 16 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko aziyamamariza indi manda itaravuzweho rumwe igateza imyivumbagatanyo mu gihugu no kubera kugerageza guhirika ubutegetsi. Urubuga rwa GQ rwo mu bwongereza nk’uko twabibagejejeho mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, ruvuga ko nubwo mu Rwanda Perezida kagame yiyamamarije manda ya gatatu, yateje igihugu imbere ariko mugenzi we, Nkurunziza, akarushaho gushyira u Burundi mu bukene.

Mu 2015 nibwo urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwahaye uburenganzira Perezida Nkurunziza bwo kwiyamamariza iyi manda ya gatatu. Umwe mu bacamanza yaje gutangaza ko atotezwa kubera ko atemeraga iyi manda, biba ngombwa ko afata iy’ubuhungiro ahungira mu Rwanda.

Muri Gicurasi  2015 imyigaragambyo yaradutse Perezida Nkurunziza yita abayitabiriye abanzi b’igihugu. Kuwa 13 Gicurasi, bamwe mu basirikare bagerageje kumuhirika ku butegetsi ariko ntibyabahira.

Guverinoma yahise itangira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ihiga abigaragambya n’abatavuga rumwe nayo, ihagarika imbuga nkoranyambaga ndetse zimwe muri radio zigenga ziratwikwa nka RPA. Mu mpera z’ukwezi abigaragambya bari bamaze gucibwa intege bigaragara.

Igipolisi, urwego rushinzwe ubutasi ndetse n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure bakwijwe hirya no hino mu gihugu habaho ubwicanyi butandukanye.

Uwitwa Patrice wavuganye n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, avuga ko saa 5:00 za mugitondo ku itariki 04 Nzeri 2016, yumvise itsinda ry’abapolisi ku muryango we, yafungura bakinjira mu nzu bakayitera hejuru bamusaka intwaro ndetse bagasenya n’igisenge cy’inzu ariko bagaheba. Mu gihe biteguraga kugenda, ngo umukecuru w’umuturanyi yasabye abo bapolisi gufata Patrice amwita umwicanyi maze abapolisi batatu bahita bamuhambira bajugunya mu modoka muri boot bamuzengurukana amasaha menshi.

Ngo bahagaze inshuro imwe gusa bahagarara iruhande rw’ umugezi bamujugunyamo barongera bamukuramo yatose bamusubiza mu modoka. Bigeze nka saa 9:00 z’ijoro nibwo imodoka yahagaze Patrice bongera kumusohoramo. Abashinzwe umutekano ngo bari bahagaze iruhande rwa kontineri barangije bamwinjizamo bafunga umuryango. Iyi kontineri ngo ikaba yari irimo abandi bantu batandatu. Rimwe ngo abapolisi barazaga bagasohora umuntu ntibamugarure.

Nyuma y’iminsi itatu muri kontineri ngo abapolisi batwaye Patrice ku nyubako ikorerwamo n’Urwego rw’igihugu rw’Ubutasi, SNR, aho yakorewe iyicarubozo atwikishwa ipasi ndetse bakajya batonyangiriza amasashi batwitse ku mubiri we.

Ku munsi wa kane, umwe mu bakozi ba SNR ngo yaraje afata Patrice amwinjiza inyuma mu modoka ye amwicaza hagati y’abantu babiri bari bishwe amaraso akiri kuvirirana. Ubwo ngo yahise yumva ko nawe agiye gupfa.

Imodoka ikimara gusohoka kuri iyo nyubako, uyu mukozi wa SNR ngo yakiriye telephone abwirwa ko agomba kwica undi muntu utari Patrice. Abapolisi basubije Patrice muri iyo nyubako bamwambura imyenda ariko iryo joro ngo ntiyakubiswe ariko ngo mu by’ukuri nta n’ikintu na kimwe bamushakagaho kuko nta n’icyaha yari yakoze.

Iryo joro ngo bamushyize mu kumba gatoya, bakajya bamusohora agakubitwa buri munsi bakamusubizamo. Abantu batatu bari bafungiye aho ngo bishwe n’inkoni nyuma yaho abapolisi barekeraho kumukubita.

Nyuma y’ukwezi ari muri ubu buzima, Patrice yoherejwe muri Gereza ya Mpimba, aho ngo hari ubwo yamaraga iminsi ibiri atariye, acunzwe bihoraho atemerewe kuvugana cyangwa gusuhuza izindi mfungwa, birangira umucamanza amukatiye imyaka 30 nyuma yo kumuhamya ubujura. Iki gihano nyuma yo kujurira ariko cyaragabanyijwe kigera ku mezi 18 y’igifungo.

Nguko uko Perezida Pierre Nkurunziza yayoboreye manda ya gatatu hejuru y’agahiri n’agahinda ka bamwe mu Barundi none akaba ayihiritse nta kibazo afite ndetse bikaba bikekwa ko ashobora no kuzahatanira indi manda nubwo yavuze ko nta yindi azahatanira.

2019-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Ubwanditsi 12 Feb 2024
Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Ubwanditsi 17 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa
Mu Mahanga

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Volleyball :  Amatora ya  FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa
IMIKINO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Ubwanditsi 11 Feb 2017
Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun

Ubwanditsi 06 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru