Umwanzi agucira akobo, Imana ikagucira akanzu. Hashize imyaka igera kuri ibiri Perezida Museveni wa Uganda yiyemeje gusimbuza ubuyobozi bwitorewe n’Abanyarwanda, abandi yita ko ari inshuti ze bamufata nka Sebuja. Bityo Uganda iba indiri y’imyitozo y’Abarwanya u Rwanda no gushakisha abajya mu mitwe ikorera muri Kongo ndetse no guhuza imitwe itandukanye.
Ntibikiri ibanga, abayobozi bakuru ba RNC bafite inzandiko z’inzira za Uganda, ariko Museveni yataye umutwe igihe abashyitsi be bakomeye aribo Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye Fils (amazina y’ukuri ni Ignace Nkaka) ndetse n’ushinzwe iperereza Lt Col Abega (amazina y’ukuri Jean Pierre Nsekanabo) yari yabatumiye kugirango bahuzwe n’indi mitwe bashyire ingufu hamwe batere u Rwanda bafatwaga n’ingabo za Kongo. Uwari ushinzwe icyo gikorwa ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwerane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w’intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire.
Nyuma yuko abayobozi bakuru ba FDLR baherewe umurongo ngenderwaho wo kwihuza na RNC basubijwe muri Kongo baherekejwe na CMI nuko bageze ku mupaka bafatwa n’ingabo za Kongo bajyanwa I Goma. Mu gihe bajyanywe I Goma, Perezida Museveni yashatse gukoresha miliyoni ebyiri z’amadorali, ni ukuvuga miliyari zirenga eshatu z’amashilingi ya Uganda ngo ayahe abayobozi ba Kongo babarekure. Bahise boherezwa I Kinshasa mu guhatwa ibibazo nyuma boherezwa mu Rwanda.
Maj Habibu Madathiru na Kayumba Nyamwasa
Ibyo Museveni yari yateguye byashyizwe mu bikorwa: Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ingabo za Kayumba Nyamwasa zari ziyobowe na Maj Habibu Madathiru ndetse na Capt Sibomana Charles baguwe gitumo na FARDC, Habibu arafatwa naho Sibo aricwa, bari munzira berekeza muri FDLR muri zone ya Rutshuru, bamwe bakwiriye imishwaro abandi barafatwa batanga amakuru yaho bari bagiye. Habib niwe wari uyoboye ingabo bivuga ko we na bagenzi be bakuru bari bazi neza aho bajya. Nibo batanze amakuru yaho Mudacumura abarizwa. Ingabo za Kayumba zigera kuri 27 zabashije gucika igitero bagabweho babasha kugera muri FDLR.
Ingabo za Kongo FARDC zafashe amakuru yatanzwe n’ingabo za Kayumba zari zigiye kwihuza niza FDLR, n’ayatanzwe n’umukuru w’iperereza Abega ndetse na Bazeyi, baba bafite amakuru meza yizewe yaho Lt Gen Mudacumura aherereye nyuma y’imyaka 25 ntawe umenya ibye.
Mudacumura yavuganye gake gashoboka n’itangazamakuru mu myaka 25 ishize nabwo kuri telephone, kandi abasirikari benshi ba FDLR ntabwo bari bazi ibirindiro bye. Gake gashoboka yabonanaga nabo niwe wabasangaga, igihe yumvaga bacitse intege akababwira ko ibibazo biri hafi gusobanuka. Mudacumura wize ibijyanye n’itumanaho rya gisirikari mu Budage hagati ya 1985-1987, yari azi ingaruka zo gukoresha itumanaho, niyo mpamvu yabyirinze. Akiva mu Budage nibwo yahise agirwa umukuru w’umutwe warindaga Habyarimana. Nk’umuntu wizewe, Mudacumura niwe watangije ibikorwa byo gutoza interahamwe mu Mutara akiva mu ngabo zarindaga Habyarimana muri 1992.
Kuba Mudacumura, wakuze mu bwana bwe yitwa Muhutu yari yavuganye n’ingabo za Kayumba, ni ikimenyetsi ko bahujwe n’umuntu ukomeye nka Perezida Museveni. Museveni wari uziko ahuje imbaraga mu gutera u Rwanda, ntabwo yari aziko atanze igisubizo cyo guca umutwe FDLR, ubwo Lt Gen Mudacumura yapfanye n’abayobozi be ba hafi aribo Col Serge, Col Soso Sixbert, Maj Gaspard ndetse na 15 bamubaga hafi bakaba barafashwe matekwa.