• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Ubwanditsi 05 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hagaragara ibaruwa yanditswe n’umuryango wa Ben Rutabana, umuyobozi mukuru muri RNC ushinzwe kuzamura ubushobozi muri iryo shyaka (Capacity Building) bavuga ko yashimutiwe mu gihugu cya Uganda hagati y’amatariki ya 5-8 Nzeli uyu mwaka.

Iyi baruwa yandikiwe Umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC Dr Jerome Nayigiziki kandi bigaragara ko ishimutwa ryapanzwe kandi rikorwa na Kayumba Nyamwasa kuko yohereje inkoramutima ze harimo muramu we Frank Ntwali wakoranye n’abashinzwe ubutasi muri Uganda CMI basanzwe bashinzwe “dossier” RNC kandi bakaba ari abizerwa b’umukuru wa CMI Col Abel Kandiho.

Brig. Abel Kandiho wa CMI-Uganda

Kayumba Nyamwasa, niwe mukuru w’ishyaka rya RNC afata nk’akarima ke kuko biri mubyo apfa na bamwe mu barwanashyaka ba RNC harimo na Rutabana. Kayumba yashyizeho Dr Jerome Nayigiziki nk’agakingirizo ngo Impunzi zahungiye iburayi nahandi muri 94 na nyuma ziyumvemo RNC ntibumve ko bagizwe n’abanyabyaha bahunze u Rwanda gusa nyamara ariwe uyobora ishyaka.

Twibukiranye ko Kayumba Nyamwasa yabanje kugerageza Dr Protais Murayi amukurura mu ishyaka ngo ariyobore undi abivamo ku munota wa mbere. Uyu Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien ushakishwa n’Ubutabera Mpuzamahanga kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu kugura imihoro ibihumbi 500. Si Murayi gusa Kayumba yiyegereje, yanabanje gukeza Rusesabagina ariko nabyo biba ibyo ubusa kuko yabaye muri RNC igihe gitoya nawe ashinga ishyaka rye nyuma.

Ben Rutabana

Tugarutse ku kagambane Rutabana yahuye nako umuntu yakwibaza impamvu nyamukuru yajyanye Rutabana I Kampala n’uburyo yakiriwe nka VIP nyuma bikaza kuvamo gushimutwa.

Rutabana akigera muri Uganda mu minsi ya mbere y’ukwezi kwa Nzeli, yakiriwe na  Col Kaka Bagyenda ushinzwe ubutasi imbere mu gihugu [ ISO ] kandi abizi ko Rutabana ukoresha urwandiko rw’inzira rw’abafaransa ashakishwa mu Rwanda, nyuma yo kubonana na Kaka, Rutabana yahawe 2nd Lt Jack Erasmus Nsangiranabo ngo abe ariwe ushingwa umutekano we ndetse n’umucuruzi w’umuhima w’umuterankunga wa RNC witwa Frank Kamurari Kinwa. Rutabana kandi yakoranye mu minsi ya mbere na Maj. Mushambo mu gusura ibikorwa bya RNC nkaho batoreza abazoherezwa mu gisirikari.

Biragaragara ko Rutabana wari VIP mu minsi ya mbere nyuma akaza gushimutwa byakozwe nabo hejuru kandi ku mpamvu zikomeye. Kayumba Nyamwasa yakoranye na Col Abel Kandiho kubera amakuru yari afite ndetse no kudahuza na Kayumba Nyamwasa. Ibaruwa y’umuryango wa Rutabana yemezako yari amaze iminsi yishinganishije kubera kutavuga rumwe na Kayumba Nyamwasa.

Kayumba Nyamwasa

Impamvu nyamukuru abasesenguzi bashyira hanze ni umutungo wa RNC utangwa uturutse hirya no hino ariko cyane cyane atangwa na Leta ya Uganda na Rujugiro. Kayumba yemeza ko ibintu bimeze neza abo ku rugamba bakahagwa kuko nta bufasha babona kuko Kayumba aba yayashyize mu bucuruzi afatanyijemo na Col Abel Kandiho.

Biragaragara ko Rutabana yashimuswe amaze gutanga amakuru kuko bivugwa ko ubu nawe aba muri za nzu zifungirwamo abantu zitemewe ku isi (safe house) ariko abayobozi bandi ba RNC nka Kayumba Rugema bemeza ko ari ku rugamba muri Congo. Rutabana wakiriwe nk’ukomeye, n’abamufatishije barakomeye, ni Kayumba Nyamwasa na Abel Kandiho.

Ibaruwa y’Umuryango wa Rutabana, nubwo itatubwira ibyo yari agiye gukora, yerekanye neza ko Uganda ari indiri ya RNC kuko itanga ibisobanuro birambuye uburyo igihe Rutabana yageraga muri Uganda, abayobozi batandukanye ba RNC baturutse hirya no hino bari bahari, ni mugihe ingabo zabo zakubitiwe inshuro muri Kongo kandi imanza zabo zikaba zaratangiye I Kigali. Ni igihe cyo kwisuganya kuko ibyo bari bateguwe babifashijwemo na Uganda bitagenze uko babishakaga.

Si ubwambere RNC yaba iri gusenyuka bitewe na Kayumba Nyamwasa, kuko Theogene Rudasingwa, Jonathan Musonera, Noble Marara n’abandi benshi bayishinze bayivuyemo, barayivumira kugahera, ikibazo gikuru bavuga ko ari Kayumba Nyamwasa.

Tubitege amaso

2019-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Uganda: Hafashwe Umunyarwanda wagendaga asaba imisanzu yo kuzifashisha mu gutera u Rwanda

Uganda: Hafashwe Umunyarwanda wagendaga asaba imisanzu yo kuzifashisha mu gutera u Rwanda

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Rudasingwa ashobora kwirukanwa (deportation) muri  Amerika

Rudasingwa ashobora kwirukanwa (deportation) muri Amerika

Ubwanditsi 22 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW
Amakuru

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

Ubwanditsi 22 Sep 2024
Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije
Amakuru

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu
UBUKERARUGENDO

Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Ubwanditsi 08 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru