Igipolisi cy’u Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cyagaragaje abantu batanu bagize uruhare mu bitero byo kuwa Gatanu mu Karere ka Musanze byatwaye ubuzima bw’abasivili 14.
Abafashwe bavuze ko babaga mu mutwe wa FDLR kandi binjiye muri uyu mutwe banyuze muri Uganda.
Aba by’umwihariko babaga mu gice cya RUD Urunana cyitandukanyije na FDLR kikajya kwifatanya na RNC bakaba bari bahuriye muri P5.
Ubwo berekwaga itangazamakuru, uko ari batanu bavuze ko ari bamwe mu bantu 45 bari bagize ibitero byagabwe.
“Njyewe ubwanjye ninjiye muri FDLR muri Werurwe mu mwaka ushize nyuze muri Uganda aho ninjirijwe n’umuntu wari wansezeranyije kumpa akazi mu birombe bya zahabu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,” uyu ni uwitwa Emmanuel Hakizimana w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Hakizimana yakomeje avuga ko ageze muri Congo yisanze muri FDLR agahabwa imyitozo y’amezi atatu. Yongeyeho ko igitero cyabo mu Karere ka Musanze cyateguwe n’uwiyita Major Gavana.
Ati: “Komanda wacu yari yatubwiye ko mission nyamukuru yari ukubohoza u Rwanda. Twari dufite amabwiriza yo kurasa tukica abashinzwe umutekano n’abarinda pariki kugirango bitworohere gucengera.”
Mu batawe muri yombi kandi harimo uwitwa Theoneste Habumukiza, warangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na business. Uyu ukomoka mu Karere ka Burera, avuga ko yinjijwe muri FDLR ubwo yari akurikiranye amasomo ye ku rwego rwa masters muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.
Ati: “Negerewe n’umuntu w’umukire wanshishikarije kujya muri FDLR, avuga ko nibafata igihugu bazampemba akazi gahemba neza.”
Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko cyafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu gufata bamwe muri aba bateye mu gikorwa cyaguyemo abagera kuri 19 abandi batanu bagafatwa.
Polisi mu itangazo ryayo ikaba yavuze ko guhiga abagize uruhare muri ibi bitero bikomeje kandi umutekano wagarutse ahabereye ibyo bintu.
Polisi kandi yashimye umusanzu w’abaturage n’abayobozi b’ibanze mu guta muri yombi abafashwe.
J. Karemera
ariko abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye amata niwe wamwimye amatwi koko!
nukuri ntabwo byumvikana umuntu wahawe bourse na leta kubera imiyoborere myiza yo kudaheza iha amahirwe abanyarwanda bose ko yahindukira akaza gusenya ibyiza nk’ibyo abanyarwanda bagezeho kuko abamutumye bahezaga mu mashuri kubera politiki yabo mbi y’irondakoko ,ironda karere n’iringaniza basize bahekuye u Rwanda n’ubu bagikomeza akabayoboka ngo bafatanye gutera u Rwanda
ibi n’agahoma munwa kuko abo afatanyije nabo harigihe batari gutuma yiga rwose none yituye u rwanda ibyo rwamukoreye koko, nyamwanga iyo byavuye ngo yanze uwamuhayinka rwose kuko amahirwe nkaya twese nti twayabonye yakabaye uwambere gusigasira ibyo byiza byagezweho ariko jye navugako yabonye ubumenyi ariko nta bwenge yarasanganwe kuko umuntu waminuje ajyanwa nk’ihene mw’isoko ngo bamubeshye akazi keza? nuko yafashwe ahubwo ntabwo bamushutse abahungu n’abakobwa bacu bamubaze neza aravugisha ukuri
arijuse none atwitse ikigega yewe ntituzabyemera twe turi bazima tuzayoboka umudereva(shoferi) wacu Nyakubahwa Paul Kagame murugendo rw’iterambere atubwira buri munsi kandi ntasinzira ngo adakora impanuka abanyarwanda atwaye badapfa gusa Imana imuhe kuramba rwose naho bariya ni yamiyaga ishaka gusubiza indege inyuma ariko baribeshya tuzagera iyo tujya n’indege yacu kuko abanyarwanda benshi bamenye ukuri tukaba dufatanije n’umusaza kandi ntituzacika intege turabimusezeranije twaba dutatiriye igihango rwose kuko utazi aho ava ntamenya aho ajya none urwanda rusubire muri rya curaburindi? ntibishobokaaa!