Nyuma yaho Ben Rutabana arigishijwe na Kayumba Nyamwasa, amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko haba hari undi mugambi wo guhitana Maj. Micombero Jean Marie na Jean Paul Turayishimiye.
Jean Paul arazira ko yanze kwitandukanya na Rutabana mu gihe yaratangiye kuzana impinduka muri RNC kandi Kayumba atabikozwa.
Mbibutse ko mu nama iheruka guhuza abayoboke ba RNC, havutse guhangana kubashyigikiye Kayumba n’abashyigikiye umuryango wa Rutabana; Jean Paul akaba yarafashe icyemezo cyo kugaragaza ukuri ko umuntu wa mbere ukekwa k’wibura rya Rutabana ari Kayumba cyangwa undi bakorana bya hafi.
Soma inkuru bifitanye isano: Amakimbirane Muri RNC Agiye Gutuma Uruhande Rwa Leah Karegeya Na Jean Paul Rwitandukanya N’urwa Kayumba Nyamwasa
Ibi byarakaje Kayumba cyane atangira no gushaka uburyo yahitana Jean Paul, umwana Kayumba afata ko yirereye, yaba yaramwigometseho.
Amakuru dufitiye gihamya agaragaza ko Frank Ntwari yari Uganda mu gihe Rutabana yahageraga, kuki batabivuga bakaba babihisha? Bigaragaze uruhare rwabo rutaziguye mw’ishimutwa rye.
Ibyo Frank yakoze mu kurigisa Rutabana yabikoranye na bamwe mu nzego zishwinzwe umutekano muri Uganda zirimo abayobozi ba CMI na ISO nabo bagakwiye kubibazwa.
Mu kiganiro VOA (Ijwi ry’Amerika) na BBC gahuza miryango byagiranye na bamwe mu bayoboke ba RNC, byanavuganye n’umugore wa Rutabana wabanje kwamagana ibaruwa umuryango wanditse yari igenewe RNC gusa ariko yo ikayishyira ku mbuga nkoranyambanga. Ikindi Diane Rutabana yemeza ko umugabo we koko yagiye Uganda afite na visa yahawe na leta ya Uganda, akanemeza ko banavuganye akihagera ariko aza kumubura nyuma y’iminsi bavuganye. Yongeraho ko RNC yamwijeje kumuhuza n’umugabo we ariko biza kwanga biba iby’ubusa baramurigisa. Diane yemeza ko umugabo we yari afitanye amakimbirane akomeye na Ntwali Frank, muramu wa Kayumba akagaragaza ko bimuteye impungenge k’ubuzima bw’umugabo we waburiwe irengero muri Uganda aho yari yakoreye uruzinduko ‘rw’akazi’.
Maj Micombero nawe yabaye umurakare muri RNC mu gihe abona ko ntagaciro agihabwa, kubera ikimenyane no kwikubira kuri mu buyobozi bwa RNC; Kayumba akaba akeka ko ashobora kumusimbura haramutse habaye ubwisanzure buhagije. Ibi bikaba impamvu yo gushaka kumirigisa nawe ngo amwikize asigare ahanganye nabo yita bato.
Kayumba yabonye Rudasingwa, Sankara n’abandi baramucitse none akaba yarayimeje gukoresha ubushobozi afite mu nzego z’umutekano muri Uganda mu kwigizayo abandi bagira igitekerezo cyo kwitandukanya nawe.
Ibi byose bije nyuma yaho Kayumba Nyamwasa agerageje ariko bikamupfubana umugambi wo kwirukana, muri RNC, abarimo Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero JMV na Lea Karegeya. Uyu mugambi wa Kayumba wo kwirukana muri RNC abari inkoramutima ze awushishikarijwemo na Brig.Abel Kandiho umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Uganda- CMI, nyuma y’aho Kayumba amwitabaje akoresheje intumwa ye Frank Ntwali ujya mu butumwa I Kampala uko yishakiye. Aba Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana na Major Micombero JMV bari bafite umugambi wo gukorera Coup d’Etat Kayumba Nyamwasa, bakamuhirika k’ubuyobozi bwa RNC.
Amakuru tuzabagezaho ubutaha aravuga ko ubu bushyamirane hagati y’abayobozi ndetse n’abayoboke ba RNC buzasiga benshi bahasize agatwe cyangwa bagatatana ubudasubirana.