Kwikura kwa uganda mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RD-Congo ni ikindi kimenyetso simusiga ko Uganda ihetse mu mujishi imitwe yose iteje umutekano muke mu karere ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Hamaze iminsi hacicikana inkuru mu binyamakuru bihengamiye kuri Leta ya Uganda nka Chimpreport.com,Softpower.com nibindi biterwa inkunga na Rujugiro Tribert mu guharabika URwanda,bivuga ko igihugu cya Uganda cyateye utwatsi amasezerano y’abahagarariye ingabo za Leta ya Congo,uBurundi,Uganda na Tanzania agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo n’iyo ibereye umufatanyabikorwa mukuru ariyo RNC,FDLR,P5, FPP na RUD-URUNANA.
Ese u Rwanda ko arirwo rushyirwa mu majwi nirwo rwatumije iyi inama?
Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2019 igihugu cya Uganda cyohereje itsinda ry’Abakuru b’ingabo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gusaba iki gihugu ko cyakwemerera Uganda kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo kurwanya ADF NALU umutwe w’inyeshyamba zigometse k’ubutegetsi bwa Uganda Congo,yashimye iki cyifuzo ariko isanga Uganda atariyo yonyine ifite abayirwanya bakorera muri Kongo isaba ko hatumizwa n’ibihugu by’uRwanda n‘uBurundi,igihugu cya Tanzaniya cyatumiwe nk’indorerezi mu iyi gahunda.
Iyi nama yabaye ku matariki ya 13 na 14 Nzeli yibanze ku gufata icyemezo kirambye kigamije guhashya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, RNC,CNRD na RUD-Urunana y’abanyarwanda na Mai-Mai, APCLS,NDC,NDC-R CMC/Nyatura na gumino n’indi y’abarundi nka RED/TABARA,FNL na FPB yose irwanira mu burengerazuba bwa Congo.
Aba bakuru b’ingabo bari baremeje ko operasiyo y’ukwezi kumwe ihagije kugira ngo babe bamenesheje iyo mitwe. Ngo mu kwezi k’Ugushyingo,iyi operasiyo iramutse ikozwe neza n’ingabo zihariye[special forces ]iturutse mu ngabo z’u Rwanda,iz’u Burundi,iza Uganda ndetse n’iziturutse muri Congo yaba yararangiye nta mutwe n’umwe witwaje intwaro ukibarizwa mu mashyamba ya Congo.
Gusa ariko uhagarariye igihugu cya Uganda muri aya masezerano Lt.Gen. Elwelu yanze gusinya umwanzuro wanyuma wayo kubera ko u Rwanda rwashakaga gushyira umutwe wayo w’ingabo zihariye [special forces]ku mupaka warwo na Uganda ndetse no kumupaka warwo n’u Burundi.
URwanda nk’igihugu gifite imitwe irurwanya iherereye muri Kivu y’Amajyepfo nka CNRD UBWIYUNGE/FLN, muri Kivu y’Amajyaruguru hari FDLR,RUD URUNANA na FPP, imaze iminsi ihungabanya umutekano mu majyaruguru y’uRwanda rwasabye ko rwakurikiranira hafi ibikorwa by’iyimitwe ariko Uganda ibigiraho impungenge nk’umufatanyabikorwa wazo ikaba n’umuterankunga mu bya gisilikare w’iyi mitwe y’iterabwoba.
Uganda kuba iya mbere mu gusaba gukorera muri Kongo s’uguhashya ADF NALU yari amayeri yo kwiyunga n’iyi mitwe ikayongerera imbaraga kuburyo buhoraho ikabasha guhangana na RDF, kuko,uyu mutwe wa ADF NALU kuva washingwa nturagaba igitero na kimwe k’ubutaka bwa Uganda,ariko buri munsi wica abanyekongo abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bavugako waba warashinzwe na bamwe mu nzego z’umutekano za Uganda kugirango,Uganda ibone uko isahura ubutunzi bwo mu butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Abasesenguzi mu bya Politike y’Akarere bati ese “ikibazo cy’Abahema n’Abarendu nacyo kiri mu kibazo nyamukuru cyatumaga Uganda ikora bwangu mu kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo”??? ariko kuberako yabonye inzego z’umutekano z’Akarere zirimo n’u Rwanda zizaba zikurikirana buri kintu cyose kibaye yasanze ntanyungu izagira muri ubu bufatanye ihitamo guseta ibirenge dore ko ubwoko bw’Abahema bushyigikiwe na Uganda bukaba buhanganye n’abitwa Abarendu,igihugu cya Uganda kigirira inyungu mu kuryanishya ayo moko kugirango cyikorere ubusahuzi muri ako Karere ka Bunya gafashe ku gihugu cya Uganda.
Kwikura mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari ku iki gihugu cya Uganda nta gihombo u Rwanda rubihomberamo cyane ko atarirwo rwateguye uyu mushinga wateguwe na Leta ya Congo, kandi abakuru b’ingabo bawusizeho umukono bakaba bizeye umusaruro uzavamo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col Innocent Munyengango, yavuze ko ibiganiro byabaye mu nama ya kabiri byagenze neza ku mpande zose, akaba atiyumvisha ukuntu Uganda ubu noneho itangiye kuzana ibibazo bya politiki mu bikorwa byo gushakira amahoro aka karere, kandi ikabikora yifashishije ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta.