Ngo ibikundanye birajyana, mu minsi ishize twabagejejeho inkuru zivuga uburyo muri RNC bitameze neza, gusa iminsi iba myinshi igahimwa numwe, Jean Paul Turayishimye yeguye ku mirimo ye y’ubuvugizi no kuba Komiseri ushinzwe Radio Rutwitsi Itahuka, agiye akurikirwa na Thabita Gwiza inshoreke ye akaba na mushiki wa Ben Rutabana umaze iminsi aburiwe irengero.
Uretse Thabita Gwiza wari Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, wirukanwe na Kayumba, kubera amakimbirane amaze iminsi hagati y’umuryango wa Rwigara na RNC, yatewe n’ibura rya Ben Rutabana, RNC yanahagaritse bamwe mu bandi bayobozi bayo muri Canada barimo na Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor na Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, n’umubitsi w’intara ya Canada [wahagaritswe kuri uwo murimo by’agateganyo kubera gufatira umutungo w’Ihuriro ] ndetse n’uw’akarere ka Ottawa- Gatineau.
Hari kandi Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ibahagarika bandikiwe, aba ngo bazize inama bakoze uko ari bane kuwa 21 Ugushyingo 2019 mu izina rya Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada.
Ibiro bikuriwe n’Umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC, Jerome Nayigiziki, ngo bikaba byarasuzumye ibikubiye mu nyandiko-mvugo bashyize hanze, bagasanga inama bakoze ihabanye cyane n’amategeko, amahame n’indangagaciro RNC igenderaho.
Ati: “Inama yanyu yihaye ububasha idafite na gato ifata ibyemezo bidahwitse na gato, yiha uburenganzira bwo guhagarika umuhuzabikorwa w’intangarugero kugeza ubu mu maso y’Ihuriro muri rusange, igerekaho no kwihanangiriza abayobozi babakuriye, ari bo: Umuhuzabikorwa wungirije wa 3 ukuriye abahuzabikorwa b’intara zose akaba anabibangikanyije n’imirimo y’umubitsi mukuru.
Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, umwe mubagize akanama k’inararibonye. Mutaretse na bagenzi banyu muhuriye muri Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada”.
Ibi bikaba byaratangajwe kuwa 26 Ugushyingo mu gihe mu ishyaka RNC muri iki gihe havugwamo umwuka mubi ahanini warushijeho kuzamurwa n’itabwa muri yombi rya Ben Rutabana, bivugwa ko afungiye muri Uganda kandi yafashwe ku kagambane ka bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC barimo Kayumba Nyamwasa.
Uyu mushiki we Thabita Gwiza akaba we aherutse gutangaza ko nta wuyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe.
Hashize amezi abiri Ben Rutabana nawe ubarizwa muri RNC abuze, ariko mu kiganiro mushiki we, Tabitha Gwiza, yagiranye n’Ijwi rya Amerika, yagaragaje ko aho ari bahazi.
N’ubwo RNC ivuga ko itaramenya aho ari, byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye ko Rutabana yaba afungiye muri Uganda, ndetse ko ubwo yerekezagayo yari asanzwe afitanye ibibazo na Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa ari na we uyoboye iri shyaka rya RNC.
Nyirabayazana w’ibi bibazo byose biri muri RNC, n’inyeshyamba za Kayumba zakubitiwe muri RD-Congo ndetse umukuru wazo Maj (rtd) Habib Mudathiru agafatwa akazanwa mu Rwanda, ikibazo cya Ben Rutabana waburiwe irengero muri Uganda, bizwi ko yanyurujwe na Kayumba Nyamwasa abifashijwemo na muramu we Frank Ntwali, nacyo cyabaye imbarutso yo kutumvikana muri RNC, aho Kayumba Nyamwasa ashinjwa kudakorana n’abandi ndetse no gusesagura umutungo wa RNC. Uwashatse kubihinyura nka Rutabana akabigwamo.
Jean Paul Turayishimye yababajwe cyane n’ibyo Kayumba Nyamwasa yakoreye Rutabana cyane cyane ko amakuru agera kuri Rushyashya atubwira ko yari afitanye urukundo rw’ibanga na Tabitha Gwiza mushiki wa Rutabana. Nubwo abyita ingendo z’akazi, igihe cyose Jean Paul Turayishimye yabaga yagiye muri Canada aba ari mu munyenga w’urukundo na Tabita Gwiza.
Jean Paul Turayishimye
Politiki mbi ya RNC yatumye abayibayemo ku ikubitiro bayivamo, aho Kayumba Nyamwasa asigaranye abo yita abahutu be barimo Gervais Condo na Vuvuzela Serge Ndayizeye, umwe mu mandwa zizerwa na Kayumba Nyamwasa ubu akaba ariwe mukuru wa Radiyo Itahuka mu ibaruwa aherutse kwandikira Kayumba mw’ibanga dore ko atahaye [copie pour information] amenyesha abandi bagize ishyaka ariko Rushyashya yarayibonye, arasaba ko muri ibi bihe bibi bagezemo kubera akazi kenshi ngo no gufata icyo yise risque ngo agomba kukubirwa agahimbazamusyi [ umushahara uva mu mafaranga bakira] inshuro eshatu kandi agasaba ko uwitwa Axel Kalimijabo ngo yahabwa umushahara ungana n’uwo Serge yahabwaga ngo akagirwa umunyamakuru wa Radio itahuka bityo ngo agahabwa kontaro ya kazi bitaba ibyo bagasezera kuri Radio itahuka bidasubirwaho.
Vuvuzela Serge Ndayizeye na Shebuja.
Ubu twandika iyi nkuru na Jean Marie Micombero ukuriye RNC mu Bubiligi, yagiye ntawe asezeye, akaba yari yifitaniye n’ibibazo n’umugore we Mukamugisha Marie Grace ukomoka I Rwamagana wamwiyamye inshuro nyinshi kurara amusakuriza mu gitanda avugana n’ikigarasha Kayumba Nyamwasa, kugeza naho amuhitishijemo kugumana nacyo cyangwa na Marie Grace. Bucyeye umugore azinga utuntu twe arigendera, Micombero abura ihene n’ibiziriko. Dore ko Angelique Karangwa umugore we wambere, akaba umukobwa wa mwarimu Karangwa [ mu Kiyovu cy’abakene ] yari yaramutaye kera kubera ubutekamutwe bwe aho yamuvanye mu Rwanda amwizeza ibitangaza.
Jean Marie Micombero
Turayishimye wari ushinzwe iperereza muri RNC akaba anashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyane kubera umukecuru nyina wa Hadji Murwanashyaka yanigishije umukandara, abitumwe na kayumba ngo kuko yari yananiwe kuvuga aho umuhunguwe Murwanashyaka, aherereye,uyu akaba na muramu wa Kayumba bari basangiye Business.
Turayishimye Jean Paul anakurikiranweho, ibyaha by’iterabwoba byabaye hagati ya 2010-2014, kugeza ubu Leta y’u Rwanda yatanze impapuro, zimuta muri yombi, amakuru atugeraho akaba avuga ko na Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri hafi gushyira mu bikorwa ubusabe bwizo mpapuro.
Tabita, Turayishimye n’abandi ….kuba bavuye muri RNC ni ikimenyetso ko igeze ku ndunduro ikaba izasigaramo Kayumba Nyamwasa, n’abo yita abahutu be nabo amaherezo bazamushiraho; agitangiza ishyaka yashatse kwiyegereza Paul Rusesabagina na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Felicien ariko bava muri RNC ku ikubitiro.