Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza i Kampala, bafungirwa mu kigo cya gisirikare ku mpamvu zitaratangazwa.
Aba banyeshuri bane bigaga muri Kampala International University (KIU) barimo n’uwari Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri b’Abanyarwanda muri iyo kaminuza, Joram Rwamojo. Gusa amakuru avuga ko akomoka muri icyo gihugu nubwo ari mu bwoko bw’Abanyarwanda.
Abandi batatu batawe muri yombi ni abitwa Mugisha, Emmanuel n’uwitwa Kagara. Abandi bafunganywe n’aba banyeshuri harimo Abanyarwanda batatu bamaze igihe bafite ibikorwa bitandukanye muri Uganda.
Nk’uko amakuru yagiye hanze abivuga, bakuwe mu macumbi yabo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, bafungirwa muri gereza imaze kumenyerwa ko ifungirwamo abanyabyaha bakomeye, iherereye mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye mu Murwa Mukuru Kampala.
Umuyobozi muri iyo kaminuza utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abo banyeshuri “basibye ikizamini kubera ko bafunzwe. Twahamagaye Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kalaga atubwira ko twabaza muri CMI ko ari bo babafite.”
Iri fatwa rikurikiye ibindi bikorwa bitandukanye byagiye byibasira Abanyarwanda muri Uganda, biyobowe na CMI.
Ubuyobozi bwa Uganda bwagiye buvuga ko bufata aba Banyarwanda kubera ko ari intasi zoherejwe n’u Rwanda. Gusa ntibagiye bagezwa mu rukiko ahubwo bagiye bakorerwa iyicarubozo, mu gihe cyo kubarekura ababafunze bakitwikira ijoro bakabajugunya ku mupaka w’u Rwanda.
Muri iri totezwa rikorerwa Abanyarwanda, CMI yagiye ikorana n’abantu bahunze ubutabera bw’u Rwanda bahawe icyuho muri Uganda, ari naho bakomeje gucurira imigambi yabo y’ubugizi bwa nabi.
Bamwe mu bagiye babasha guhonoka ibikorwa bya CMI bagiye batanga ubuhamya bw’uburyo batotejwe bagahatirwa kwinjira mu Mutwe w’Iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ubyanze agahura n’akaga gakomeye.
Ibyo bikorwa byose byatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka u Rwanda rusaba abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe iki kibazo kizabonerwa umuti.
Gusa mu biganiro bikomeje kugeragezwa hashakishwa igisubizo kuri ibi bibazo, Uganda ishinjwa kwima amatwi imyanzuro yose yagiye ifatwa irimo guhagarika gushyigikira ibikorwa bigamije kugirira nabi umuturanyi, ariko magingo aya nta gisubizo kiraboneka.
Ni mu gihe muri Kanama hasinywe amasezerano agaragaza inzira zizakoreshwa mu kuzahura umubano, ariko ntabwo zikurikizwa kugeza ubu.