• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Ubwanditsi 03 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibura rya Ben Rutabana, rikomeje gukurura akaduruvayo kari gasanzwe muri RNC dore ko komite zayo hirya no hino zirimo induru, arinako  izindi zirasezera. Ubwo abagize umuryango wa Rutabana bagiranaga ikiganiro na Recep info, bashiki be aribo Adeline Mukangemanyi na Emerence Kayijuka bagaragaje agahinda kenshi batewe n’ibura rya musaza wabo Benjamin Rutabana.

Mu ijwi ryuje ikiniga, Madame Kayijuka yavuze ko ubwo Rutabana yageraga Uganda yakiriwe na bamwe mu barwanashyaka ba RNC ndetse n’abayobozi mu ngabo za UPDF.

Ngo nyuma y’iminsi 3 ubuyobozi bukuru bwa RNC bwasabye umuryango wa Rutabana kwihangana no kureka kugerageza kuvugana nawe kuri telefone kuko aribyo byiza kubw’umutekano we.

Iki ni kimwe mubyo ashingiraho ahamya ko ishyaka RNC rizi neza irengero rya Ben Rutabana. Kayijuka yakomeje avuga ko  ikindi kigaragaza ko RNC izi aho Rutabana aherereye ari uko nyuma y’itangazwa ry’ibura rye aho guteranya inama imushakisha  ahubwo bahise baterana bamukura kumwanya yari ahagarariye muri RNC .

Ibi ngo bifatwa nko kudaha agaciro ibura rya Rutabana cyangwa se kwanga guta umwanya mu kumushakisha kandi bazi irengero rye.

Madame Kayijuka yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kugana inkiko.
yagize ati:”ubu twamaze gushyiraho abanyamategeko badasanze babahanga (Expert Loyers) bagomba gukurikirana tukamenya neza aho Ben aherereye kuko umukino uri muri RNC ari LOOSE to LOOSE.”

Madame Mukangemanyi Adeline nawe mu ijwi rituje kandi ryuje agahinda ahamya ko kuva musaza we Rutabana yaburirwa irengero ,Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yakomeje kumubuza gushaka kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko aho ari ,ari mu kazi kandi ko ari byiza kutamuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.

Yagize ati: “hagati ya taliki ya 2 n’iya 3 ugushyingo nashakishije nimero ya Kayumba  Nyamwasa kuko igihe cyari kibaye kinini yarampumurije ambwira ko impamvu Rutabana atavugisha abana n’umuryango ari kubw’umutekano ariko ko ari aho .

Gusa ubu ndibaza impamvu abamuri hafi bataduha amakuru ye  nanjye ntangiye kugira impungenge.”

Ntwari Frank, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu ishyaka RNC nawe wari muri iki kiganiro, ahawe ijambo n’umunyamakuru yatangiye avuga aseka  bivanzemo no kuninura aho yakoresheje imvugo yo kwishongora ku byavuzwe na bashiki ba Ben Rutabana.

Yagize ati: ” namwe mwibaze RNC yaba ifunze umuntu nka Ben ngo imumaze iki? Izo ni inkuru ziba zanditswe n’ikinyamakuru bya Kigali.

ikindi mwatekerezaho ni uko Rutabana yari yaratangiye gukorana na RUD -URUNANA.

siwe wambere wazimiye avuye muri RNC kuki we byafata iyi ntera abandi bataravuzwe .”

Ntwari yavuze kandi ko Rutabana ataje mu kazi ahubwo ko yari muri gahunda ze kuko si umukozi wa buri munsi wa RNC, ngo izo nshingano hari abazifiteze bityo kuba yabazwa ishyaka RNC ntagaciro bifite.

ibi binyuranye n’ibyo Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yatangarije bashiki ba Rutabana aribo Mukangemanyi na Kayijuka aho yababwiraga ko Rutabana ari mu kazi ko bareka kumuhamagara ku mpamvu z’umutekano we. Frank Ntwali yanavuze kandi ko mu busanzwe atajyaga ahuza ibitekerezo na Rutabana ko iyo babaga bari mu nama kenshi wasangaga barimo guhangana.

2019-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Ubwanditsi 22 May 2018
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Ubwanditsi 28 Dec 2024
Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ubwanditsi 06 Nov 2019
Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester City yegukanye igikombe cya kabili yikurikiranya nyuma yo gutsinda, Brighton ibitego 4-1
IMIKINO

Manchester City yegukanye igikombe cya kabili yikurikiranya nyuma yo gutsinda, Brighton ibitego 4-1

Ubwanditsi 13 May 2019
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru