Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kwitambika umugambi wa Facebook wo guhuza imbuga nkoranyambaga zayo zose zirimo Instagram, Messenger na WhatsApp.
Nyuma y’uko Facebook iguze Instagram mu 2012 na WhatsApp mu 2014, muri Mutarama 2019. Umuyobozi w’iyi kompanyi Mark Zuckerberg ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The New York Times yatangaje ko hari gahunda yo guhuza imikorere y’izi porogaramu zose.
Mu itangazo Facebook yashyize hanze yavuze ko impamvu y’iri komatanywa ari ukugira ngo abantu bakoresha izi mbuga babe babasha kohererezanya ubutumwa hagati yabo mu buryo bufite umutekano.
Abatangabuhamya batashatse ko umwirondoro wabo ujya hanze babwiye ikinyamakuru ‘The wall street journal’ ko iki cyemezo Komisiyo Ishinzwe Ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Trade Commission, FTC) itacyakiriye neza kuko ikibona nk’uburyo bwo kwiharira isoko ry’ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga n’ubucuruzi buzikorerwaho binyuze mu kwamamaza.
Aba batangabuhamya bavuga ko FTC ishobora gushaka uburyo yahagarika uku kwihuza mu gihe ikiri gusuzuma neza ibimenyetso bifatika yakwifashisha mu rukiko igaragaza uburyo uku kwihuza gushobora kubangamira ihangana ku isoko ry’ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga rinyuze mu mucyo.
Bimwe mu bikorwa bya Facebook, FTC ivuga ko bibangamira ihangana ku isoko harimo kuba igura izindi kompanyi bahanganye ndetse ikigana bimwe mu bigize izindi porogaramu.
Nyuma y’uko aya makuru y’uko leta ishobora kwitambika iyi gahunda ya Facebook yo kwihuza agiye hanze, igiciro cy’imigabane muri iyi kompanyi cyahise kigabanuka ku kigero cya 3%.
Ibi bije nyuma y’uko n’ubundi muri Nyakanga, Facebook yari yaciwe amande ya miliyari 5 z’amadorali n’iyi komisiyo kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Si Facebook gusa iri muri ibi bibazo kuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaze iminsi hari impaka ku buryo kompanyi nini z’ikoranabuhanga nka Google, Apple Amazon na Facebook zigira uruhare mu kugena ibiba muri politiki n’ubukungu by’iki gihugu.
Senateri Elizabeth Ann Warren w’imyaka 70 aherutse gutangaza ko ikompanyi nini zagakwiye gucibwamo ibice mu rwego rwo kurwanya ubwiganze bwazo ku isoko.