• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 20 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitazabagwa amahoro, igihamya kikaba ari ababigerageje ariko bakahasiga ubuzima, abandi bagafatwa, abandi bagahunga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 17.

Mu ijambo rye, agaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda gihagaze neza.

Ati “Igihugu gihagaze neza pe!”

Yavuze ko kuba igihugu gihagaze neza, bituruka ku ruhare rwa buri wese ukora ibiteza igihugu imbere no ku ruhare rw’inshuti z’u Rwanda.

Ati “Iyo ntambwe tuba tumaze gutera, iba ikwiye gutanga imbaraga zo gukomeza mu nzira nziza turimo, tugakora byinshi biruseho, kandi na none byiza.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko iryo terambere ryifuzwa ritagerwaho mu gihe umutekano udahagaze neza. Yagize ati “Umutekano ni wo utuma buri wese abasha gukora imirimo ye, umutekano ni wo utuma igihugu kiba nyabagendwa, haba ku Banyarwanda ndetse no ku basura u Rwanda.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uko igihugu kigenda gitera imbere, ari nako haduka ibigaragara ko bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yavuze ko ari ibikorwa bibi bikorwa n’abantu bake, bikagaragara nk’aho ibyo bikorwa ari byinshi.

Yavuze ko nko mu myaka ibiri ishize mu Rwanda hakomeje kugaragara ibikorwa by’abahungabanya umutekano, ariko na byo ngo biri mu marembera.

Abakibirimo na bo hari ubutumwa yabageneye, aho yagize ati “Bafite amatwi ariko barabwirwa ntibumve, bafite amaso ariko ntibabona, twagiye tubabwira ko uko byagenze ari uko bizagenda.”

Perezida Kagame yavuze ko abagaragara mu makuru batanga ubuhamya bw’uburyo bafatiwe muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikwiye kubera isomo abandi babitekereza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora ruhamagarira Abanyarwanda aho bari hose gutaha. Ati “Baze mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka, niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho ibyo na byo bikaganirwa tukareba icyakorwa.”

Perezida Kagame yongeye gushimira abaturage kubera uruhare bagira mu kwicungira umutekano bafatanyije n’inzego zishinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu.

2019-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Editorial 04 Oct 2024
Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Editorial 05 Jul 2020
Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Editorial 08 Jul 2019
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza  ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Editorial 19 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Editorial 22 Oct 2018
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.
Amakuru

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Editorial 05 May 2021
KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti,  U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka
UBUKUNGU

KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti, U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

Editorial 20 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru