• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021

Ubwanditsi 21 Dec 2019 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball y’abagabo yisanze mu itsinda ririmo Nigeria na Mali mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 (FIBA Afrobasket 2021).

FIBA Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda mu 2021 nyuma y’uko rutsinze Senegal, Côte d’Ivoire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora yo gutoranya igihugu kizakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 30, aho riba nyuma y’imyaka ine.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, nibwo habaye tombora y’uburyo amakipe azahura mu majonjora yo gushaka itike, umuhango wabereye muri Kigali Arena.

Witabirwa n’abarimo Perezida wa Basketball Africa League (BAL) Amadou Fall, Perezida wa FIBA Africa Anibal Manave, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ndetse n’abandi bahagarariye amashyirahamwe ya Basketball mu bihugu byabo barimo Mugwiza Désiré uyobora FERWABA.

Uduce turindwi (zone) tugize FIBA Afrique nitwo tuzakina imikino y’amajonjora ibanziriza gushaka itike, amakipe azaba aya mbere muri Mutarama akaziyongera ku yandi makipe 15 yitabiriye iri rushanwa mu 2017 ubwo ryari ryabereye muri Tunisia na Sénégal.

Ayo makipe 15 yamaze kubona itike y’amatsinda ni; Angola, Cameroun,Centrafrique, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Guinée, Mali, Maroc, Mozambique, Nigeria, Sénégal, Tunisia, Uganda ndetse n’u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma.

Itsinda rya mbere, irya gatatu n’irya gatanu azatangira imikino kuva tariki 17 kugeza 25 Gashyantare 2020 mu gihe andi abirimo arimo n’iry’u Rwanda azatangira tariki 23 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2020.

Amatsinda yose uko ari atanu akazakinira rimwe imikino ya nyuma kuva tariki 15 kugeza 23 Gashyantare 2021.

Buri tsinda rizavamo amakipe atatu azabona itike yo kujya muri FIBA Afrobasket izabera mu Rwanda muri Kanama 2021.

Uko amatsinda yose ateye:

Itsinda A: Tunisie, Centrafrique, RDC, ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 6 & 7.

Itsinda B: Sénégal, Angola, Mozambique ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 5.

Itsinda C: Cameroun, Côte d’Ivoire, Guinée ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 4.

Itsinda D: Nigeria, Mali, u Rwanda ndetse n’ikipe izatsinda muri Zones ya 1 & 2.

Itsinda E: Maroc, Misiri, Uganda ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 3.

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu gushaka itike ya Afrobasket 2021 yabaye kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yari mu bitabiriye uyu muhango wa tombora

Mugwiza Désiré uyobora FERWABA yashimiye FIBA Afrique yagiriye u Rwanda icyizere cyo kuzakira imikino ya nyuma ya Afrobasket 2021

2019-12-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gukubitana  amakofe  n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Nyuma yo gukubitana amakofe n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Ubwanditsi 03 May 2024
Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Ubwanditsi 03 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba
Amakuru

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Ubwanditsi 28 Dec 2024
Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina
Amakuru

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Ubwanditsi 11 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru