• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

Editorial 21 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku wa 31 Ukuboza umwaka ushize Perezida Museveni yagejeje ijambo ry’umwaka mushyashya ku baturage ba Uganda abizeza ko azakora ibishoboka byose mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati ya Uganda n’URwanda.

Mu byukuri, habayeho ingamba zo kubaka icyizere harimo no gufungura inzirakarengane zarimo kuborera mu buroko budakurikije amategeko bwo muri Uganda. Ariko kandi, uko bigaragara, iyo hatewe intambwe imwe mu cyerecyezo cyiza, bongera gutera izindi ntambwe ibyiri ziganisha ibintu irudubi, bityo bigatiza umurindi ubwumvikane bucye busanzwe.

Amakuru yizewe avuga ko kuwa 17 Mutarama 2020, itsinda ry’abayoboke ba RNC ryari rigizwe na Bonabana Prossy, Sula Nuwamanya na Gideon Rukundo Rugari bakaba bahuriye mu nama ahitwa Katanabirwa ho mu Karere ka  Kyenkwanzi, mu bikorwa byabo byo gushakira abayoboke RNC, ikaba ikomeje ari nta nkomyi, kandi akaba ari nta n’icyizere ko bizahagarara mu bihe biri imbere.

Bonabana na Nuwamanya nibo bany’iri  (ONG) witwa The Self Worth Initiative

Gideon Rugari n’umurwanashyaka wa RNC ishami rya Uganda, mu gihe Bonabana na Nuwamanya bashyizeho umuryango wa baringa utegamiye kuri leta (ONG) witwa The Self Worth Initiative, akaba ariwo wifashishwa mu korohereza ibikorwa bya RNC mu buryo bw’ibanga.

Kur’iyi taliki kandi iyi nama yari igamije gushakira RNC  abayoboke, yitabiriwe n’abanyamuryango ba RNC bagera kuri 60, bari baturutse mu Turere twa Kiboga na Kyankwanzi muri Uganda.

Izi nkoramutima za RNC nkuko amakuru atugeraho abigaragaza, ngo zanatanze amakarita mashyashya agaragaza ubunyamuryango bwa RNC.

Nka gasopo, aba bayoboke bashyashya bihanijwe kutazigera bahirahira ngo bahingutse ijambo RNC, nkuko amakuru atugeraho abivuga.

Mu rwego rwo kujijisha, abo barwanashyaka babwiwe ko umuryango utegamiye kuri Leta The Self Worth uzajya abaha imbuto n’ibindi bikoresho bijyanye n’ubuhinzi bworozi, bikitwa ko ari mu rwego rwo kuborohereza mu kongera umusaruro kandi bari mubikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC. Umugambi nyamukuru w’ibibikorwa bya RNC mu mirima y’ibigori n’ibishyimbo  ni ukongera umusaruro bityo bikazajya bigemurirwa abarwanyi babo muri Kongo Kinshasa,  babwiwe ko nyuma yibyabaye, uyu mutwe w’iterabwoba ushaka kwisuganya, nyuma yaho abarwanyi bawo bashiriye ku icumu mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, aho ingabo za DRC zabatsembeye umwaka ushize, aho amagana yasize ubuzima, naho abari bafashwe mpiri bakazanwa mu Rwanda, aho barimo gukirikirwanwa n’ubutabera, kubera ibyaha binyuranye bifitanye isano n’iterabwoba no kuba abanyamuryango b’umutwe w’itwaje intwaro.

Kuva icyo gihe, RNC yacitsemo ibice, n’ubuyobozi bwayo bukuru burimo kurangwa n’umwiryane, kuva Benjamin Rutabana yaburirwa irengero muri Uganda, bikaba bizwi ko iri bura rya Benjamin Rutabana ryategetswe na Kayumba Nyamwasa rinashyirwa mu bikorwa na muramu we Frank Ntwali, nawe uri ku isonga mu buyobozi bwa RNC, unakunze kuyihagararira munama zitandukanye zijya zibera Uganda aho akunda kuba ari.

Inama ya RNC yakozwe mu ibanga ikitirirwa ko ari iya The Self Worth Initiative ni uburyo bwo gusaza imigeri bw’umutwe wasenyutse, ariko bamwe mubayobozi ba Uganda nka Brig.Abel Kandiho na Dr Philimon Mateke bakaba bariyemje kuzawuzanzamura.

Iyo nama ikaba yaribanze kuburira abanyamuryango bayo ko bazajya bakoresha iteka The Self Worth Initiative nk’uburyo bwo gusisibiranya ibimenyetso URwanda rushobora kwifashisha rurega Uganda, mugihe habayeho amasezerano ya Luanda, asaba Uganda kurecyeraho gutera inkunga ingabo zigamije guhungabanya  umutekano mu gihugu cy’abaturanyi.

2020-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Editorial 11 Dec 2017
Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Editorial 22 Nov 2024
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 16 Nov 2017
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Editorial 28 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras
Mu Mahanga

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Editorial 17 Mar 2016
[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda
IKORANABUHANGA

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Editorial 26 Aug 2018
Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria
Amakuru

Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria

Editorial 25 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru