Abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika ariko n’iburayi ntibahatanzwe cyane cyane mu gihugu cy’u Bufaransa kubera imikoranire ya Leta y’u Bufaransa na Leta ya Habyarimana.
Nubwo ariko Interahamwe ari nyinshi mu Bufaransa, hari uturere twihariye aho ziganje aho byabaye ibindi mu karere ka Normandie mu mugi wa Rouen nkuko umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Theo Englebert yabitangaje.
Mu bucukumbuzi Englebert yakoze yasanze bamwe mu bayobozi ba Guverinoma yiyise Abatabazi yakoze Jenoside barahageze abenshi mu mwaka wa 2000, maze bashinga ishyirahamwe ryitwa l’Association des Rwandais de Normandie (ARN)
Habanje gutura umugore wa Felicien Kabuga Josephine Mukazitoni ndetse n’umukobwa wa Habyarimana witwa Marie Merci Habyarimana nawe yarahatuye ari umunyeshuri nyuma haba ikoraniro ry’imiryango y’abambari ba Jenoside bari mu manza I Arusha. Nyuma haje gutura Issa Nyabyenda nawe wahunze ubutabera wari Umwanditsi Mukuru wa Kangura. Nyuma kubera gushinga imizi, Rouen yabaye ubuhungiro bw’imiryango yabakekwaho Jenoside bari barahunze ubutabera abenshi babarizwa muri FDLR.
Rouen kandi yakiriye abari baturutse muri FDLR nka Emmanuel Ruzindana wize ibijyanye no kuvura amatungo. Col Augustin Munyakayanza nawe atuye Rouen ariko yahisemo kwihisha no guceceka. Undi utuye muri uwo mugi ni Lt Col Christophe Hakizabera wari uvuye muri FDLR ndetse akaba yarabaye umutangabuhamya wa Bruguiere igihe yakoraga iperereza ku bahanuye indege ya Habyarimana, aho yari yaremeje ko ari FPR ashakisha abatangabuhamya. Abandi bazwi bafite ingebitekerezo ya Jenoside harimo Kabanda Jean Baptiste wabashije kubaka inzira yo gutura Rouen afatanyije na Ruzigana kubantu bose bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ingabire Victoire nawe ntiyahatanzwe kuko ahisanga. Mu nama yabereye I Barcelone ihuza Ingabire Victoire na FDLR, Rouen yari ihagarariwe na Ruzigana ndetse na Hakizabera. Ndetse Ingabire yahisemo kunyura Rouen mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009. Mu bakiriye I Rouen harimo na Augustin Munyakayanza wari uzwi nka Col Romeo muri FDLR akaba arinabo bakomeza kwangiza isura ya Leta y’u Rwanda mu izina rya Ingabire no guhakana Jenoside.
Rouen ni umwe mu migi igararagaza uburyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhunga ubutabera ndetse bagahishirana, nkuko bigaragara muri Zambiya, Malawi, Mozambike n’ahandi.