• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Ubwanditsi 27 Mar 2020 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe yiga ku cyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus yahuje abayobozi b’ibihugu bikize ku Isi byibumbiye mu Muryango G20 harebwa uburyo bwo guhangana n’ingaruka zacyo.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2020, yabaye mu buryo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference).

Perezida Paul Kagame yayitabiriye ’nk’Umuyobozi wa Komite Nyobozi y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa AUDA-NEPAD’.

Iyi nama yateranye mu gihe Isi yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19, yarebewemo ingaruka gifite ku bukungu bw’Isi n’uko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere byafashwa guhangana nazo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko muri iyi nama hatanzwe inkunga izakoreshwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Yagize ati “Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bikomeye ku Isi byibumbiye muri G20 n’Umuryango AUDA-NEPAD uyobowe na Perezida Kagame, yafatiwemo umwanzuro wo gutanga tiliyari $5 zizifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’ubukungu n’imibereho myiza bizaterwa n’icyorezo cya Coronavirus ku Isi.’’

G20 ni Umuryango w’Ibihugu bikize ku Isi, ukaba ugizwe n’ibigera kuri 19 byiyongeraho Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.

Ibihugu biwugize birimo Argentina, Australia, Brazil, u Bwongereza, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Soudite, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo, Turikiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva COVID-19 yaboneka mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, abamaze kuyandura basaga ibihumbi 522, muri bo 23,621 bitabye Imana mu gihe 123,322 barayikize.

Banki y’Isi ifatanyije n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), byasohoye itangazo rihamagarira ibihugu bikize ku Isi bihuriye muri G20, kuba bihagaritse kwishyuza ibihugu bikennye bifite imyenda, mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ingaruka zirimo guterwa na Coronavirus.

Ibi bigo byavuze ko “Iki cyorezo gifite ingaruka zikomeye byaba mu by’ubukungu n’imibereho, ku bihugu bikennye bisanzwe bihabwa inguzanyo n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga imyenda-IDA.’’

Rivuga ko “Guhera ubu, bigendeye ku mategeko y’ibihugu bigurizwa, Banki y’Isi na IMF bihamagarira ibigo bitanga inguzanyo kuba bihagaritse kwishyuza ibihugu bikennye bisaba kwihanganirwa.”

Ibi bigo bivuga ko “Ibi bizafasha ibihugu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no gushobora gusesengura ingaruka mu by’ubukungu.”

Banki y’Isi na IMF kandi byatumiye abayobozi bagize G20 guha inshingano ibi bigo byombi gukora amagenzura, harimo no kumenya ibihugu bifite ibi bibazo by’inguzanyo no gutegura umushinga uboneye ugaragaza ubufasha bwatangwa no kuvanaho izi nguzayo kuri ibi bihugu.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, yavuganye n’abaminisitiri b’imari muri ibi bihugu n’abahagariye banki zabyo, abamenyesha ko COVID-19 irimo kugira ingaruka ku bihugu bikennye, abisaba gufata ingamba zikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva, yavuze ko batewe impungenge n’inguzanyo ifitwe n’ibihugu bikennye, avuga ko iki ari ikibazo barimo gufatanyamo na Banki y’Isi.

2020-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Ubwanditsi 27 Aug 2018
AfDB yagurije u Rwanda miliyari 215 Frw zirimo azarangiza ikibazo cy’amazi i Kigali

AfDB yagurije u Rwanda miliyari 215 Frw zirimo azarangiza ikibazo cy’amazi i Kigali

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo
Mu Rwanda

Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Perezida Kagame  yageze  i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day
ITOHOZA

Perezida Kagame yageze i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

Ubwanditsi 07 Jun 2017
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu
Amakuru

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Ubwanditsi 18 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru