Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona giteye inkeke kikaba cyarahungabanyije ibihugu byose, Umubare w’abanduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda wagumye ku 105, mu gihe abandi bantu batatu basezerewe mu bitaro, bituma umubare w’abamaze gukira ugera kuri barindwi.
Ku wa 5 Mata 2020 nibwo abantu bane ba mbere barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe basezerewe aho bari barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikerekana ko nta bwandu bagifite.
Abasezerewe mu bitaro ku Cyumweru basohotse bagaragara ko bameze neza ku maso, bipfutse udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kwirinda.
Ariko abanzi b’igihugu ndetse n’abandi bafite imitekereze mibi ya politiki barimo David Himbara na Patrick Habamenshi wigeze kuba Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, uyu akaba ari umuhungu wa Habamenshi wari Ambasaderi muri Leta ya Habyarimana n’abandi nkabo babarizwa mu mashyaka atandukanye yitwa ko ari muri Opposition, arwanya leta y’u Rwanda bakomeje guhonda agatoki ku kandi kuva Minisitireri y’ubuzima itangaje ku mugaragaro ko abantu batatu basezerewe mu bitaro.
Aba ni nako barimo gukoresha abanyamahanga bahabwa amafaranga na Rujugiro biciye muri David Himbara guharabika u Rwanda, muri abo harimo Umunyamakuru Anjan Sundaram ukomoka mu buhinde uyu akaba yarinjiye muri RNC nyuma yo kuva mu Rwanda yubikiwe imbehe, akaba yarabaye mu Rwanda, akorera Internews I Kigali, uyu mushinga ukaza gufungwa, Sundaram na Nathalie Blaquiere, bakoranaga muri uyu mushinga babana mu nzu imwe nk’ umugore n’umugabo kuko Sundaram yari yarinjiye uyu mugore w’umukecuru w’imyaka isaga 60 wari umuyobozi wa Internews/EU bombi bakoreraga, yaje guhagarikirwa inkunga n’imiryango yabafashaga kubera kudakoresha neza amafaranga bahabwaga no kubera gutangaza amakuru yibinyoma ku Rwanda, uyu Anjan Sundaram nyuma y’uko ava mu Rwanda yahise yandika igitabo giharabika u Rwanda yise: Bad News: Last Journalists in a Dictatorship (mu cyongereza), Bad News – Derniers journalistes sous une dictature (mu gifaransa), yafatanyije kwandika n’uwahoze ari Umunyamakuru w’umuseso witwa Nsabimana Alphonse uba mu gihugu cy’Ubufaransa.
Amakuru azwi neza ni uko akorana n’abarwanya Leta y’Urwanda cyane cyane Paul Rusesabagina ndetse na RNC.Niwe ukora ubuhuza hagati y’abarwanya Leta y’U Rwanda ndetse kubufatanye na Anjan Sundaram akabahuza n’itangazamakuru rinyuranye. Ahora mu ngendo mu bihugu by’uburayi ndetse n’Afurika aho aba agiye guhura n’abo bose batifuriza igihugu cyacu icyiza.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020, Anjan Sundaram yongeye gukora u Rwanda mu jisho, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yatangaje ko muri iki cyumweru inshuti ye y’umunyarwanda yitabye Imana iri mu Rwanda izize COVID-19. Ariko ngo abayobozi b’u Rwanda bavuga ko yazize indwara y’umutima, nyamara ngo umuntu wageze ku murambo mbere yashyizwe mu kato k’iminsi 14. Anjan Sundaram agira ati: “Uku niko abategetsi b’igitugu bacunga imibare y’abahitanwa na Coronavirus”
Niba koko iyi nshuti ya Anjan Sundaram yarahitanywe na COVID-19 bikagirwa ibanga, ese ntigira imyirondoro ye ndetse n’umuryango ikomokamo ngo babe baravuze ukuri kuri ibi byabaye n’igihe uwo muntu yaba yarashyinguriwe. Nyamara uriya Sundaram avuga ni umu DJ uherutse kwicwa n’Umutima. Iyi Propaganda ye turayimenyereye.
Abazi neza uyu muhinde babwiye Rushyashya ko kuva yava mu Rwanda yubikiwe imbehe aho yari yungirije umugore bakoranaga muri Internews, witwa Nathalie Blaquiere akaba yari n’umwinjira murugo Nathalie Blaquiere, bombi bamye ari abantu bashishikajwe no kumva inkuru mbi ku Rwanda.
“Bad News: Last Journalists in a Dictatorship ” Sam Gody Nshimiyimana, umunyamakuru umaze igihe kirekire mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ni we wibanzweho cyane muri iki gitabo yanahawemo akabyiniriro ka Moses. Avuga ko ibyanditswe na Sundaram ari ibinyoma bisa, akurikije uko amuzi nk’umuntu bakoranye igihe kigera ku myaka itatu.
Anjan Sundam yakoranye bya bugufi cyane na Sam Gody Nshimiyimana mu mushinga wahoze ukorera mu Rwanda witwa Internews/EU waterwaga inkunga na DFID ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wibandaga mu bikorwa byo guhugura abanyamakuru.
Mu gitekerezo Sam Gody yanyujije mu kinyamakuru Rwanda Focus [ kitarafunga ] avuga ko Sundaram n’umugore we Nathalie Blaquiere bakoraga iyo bwabaga kugira bagaragaze isura itari nziza y’u Rwanda, dore ko ngo Anjan Sundam yajyaga akora inkuru akazohereza ku binyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka The New York Times na Associated Press, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika. Aha hose ngo zaragurwaga.
Iteka ngo Sam Gody mu gihe yamaranye na Sundaram yamusobanuriraga ibivugwa ku itangazamakuru ryo mu Rwanda, ahanini ku binyoma by’uko hari abanyamakuru baterwa ubwoba bigatuma badakora umwuga wabo neza.
Nyamara uyu mwanditsi ukomoka mu Buhinde mu gitabo cye cyakirijwe yombi n’ibitangazamakuru byo mu mahanga, cyane ibikunze kurangwa n’umurongo udacira akari urutega u Rwanda, avuga ko ngo guverinoma y’u Rwanda itajya yemera abantu bayinenga ariyo mpamvu ababigerageje b’abanyamakuru bakumirirwa kure.
Kuri ibi, Sam Gody avuga ko atari ukuri, kuko Sundaram nk’umuntu wamaze igihe kinini mu Rwanda azi ukuri kw’ibintu byose kuko bajyaga babiganiraho bombi ndetse bakanabiganiriza abanyeshuri bigishaga kugira ngo batagenda buhumyi.
Ibimenyetso bigaragaza urwango rukomeye ku Rwanda
Muri uyu mushinga Internews/EU, ubusumbane mu mikorere ahanini bigendeye ku itangwa ry’imishahara nabyo ni kimwe mu bibazo byagaragaye bikanashimangira urwango Anjan Sundaram n’umugore we bari bafitiye u Rwanda.
Sam Gody wabaye muri ubwo buribwe yabisobanuye agira ati “Yatangaga [umugore wa Sundaram] umushahara agendeye ku bwenegihugu. Yavugaga ko azi muri twe Umuhutu cyangwa Umututsi, n’ubwo Abanyarwanda batakigira imyumvire ishingiye ku moko. Yagendaga kenshi mu mujyi wa Kigali kuri Moto, agakunda kuvuga ko iki gihugu cyuzuyemo abagome.”
Anjan Sundaram, ngo nk’umuntu wamaze imyaka irenga itatu mu Rwanda kandi abana n’itangazamakuru, azi neza ko ikibazo cy’abanyamakuru atari uguterwa ubwoba, n’ababufite ko ari bo babwiteramo.
Ahubwo ngo ikibazo gishingiye ku mikoro kuko ariyo atuma abantu bava mu itangazamakuru bagahitamo kujya kuba abavugizi b’ibigo, aho bazasanga umushahara uzabatunga.
Sundaram wavutse mu 1985 yavuye mu Rwanda mu Ukuboza 2013 ahamaze imyaka igera kuri itanu.
Sam Gody avuga ko Anjan Sundaram yanditse igitabo giharabika u Rwanda abizi neza kubera kwishakira amaronko kuko ngo ashaka kwereka bene wabo b’Abahinde ko ubukire butava mu bucuruzi gusa.
Alex
Iki kigiryi cy’umuhinde se cyasubiye guca inshuro mu buhinde uko u Rwanda ari urw’abanyarwanda n’inshuti zarwo arahunahuna iki ku Rwanda.