Banki y’Isi kuri uyu wa Kabiri ibinyujije mu Kigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 12.25 z’amadolari (asaga miliyari 11 Frw) yo kurufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19 .
Ayo mafaranga azanyuzwa mu mushinga w’u Rwanda w’ubutabazi (Rwanda COVID -19 Emergency Response Project) wo gufasha Guverinoma kwirinda, gutahura abakekwaho coronavirus, kubitaho no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuvuzi mu kwitegura guhangana n’icyo cyorezo.
Mu itangazo Banki y’Isi yatanze, yijeje ko izafasha u Rwanda mu bushobozi aho bikenewe cyane nko mu gusuzuma abakekwaho COVID-19, gutahura abahuye n’umurwayi wa COVID-19 no gusuzuma abinjira mu gihugu.
Mu bindi Banki y’Isi izafashamo ni ukongerera ubushobozi amavuriro no gushyiraho ahantu abakekwaho icyo cyorezo bashyirirwa mu kato haba mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu n’urw’uturere.
Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El Gammal, yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana ingaruka ziri kurugeraho kubera icyorezo cya COVID-19.
Ati “Tuzi ko igihugu cyibasiwe cyane na COVID-19 ishobora gusubiza inyuma iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibyari bimaze kugerwaho mu buzima.”
Yasser El Gammal yakomeje agira ati “Mfite icyizere ko nkurikije ubuyobozi bwiza, ukudacogora kw’abanyarwanda, ingamba zihuse zafashwe na Guverinoma, inkunga ya Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, u Rwanda ruzabyigobotora rugasubira mu murongo rwari rurimo.”
Umushinga Rwanda COVID -19 Emergency Response Project wo guhashya COVID-19, byitezwe ko uzibanda no ku gushaka ibisubizo binyuze mu ikoranabuhanga bifasha mu guhangana n’icyo cyorezo.
Harimo nko gukora amakarita y’ikoranabuhanga agaragaza ikwirakwira ry’icyorezo, porogaramu z’ikoranabuhanga zohereza ubutumwa butandukanye buvuga kuri COVID-19, n’uburyo bwo gusuzuma by’ibanze abikekaho icyo cyorezo bitabaye ngombwa ko bahura na muganga imbonankubone.
Rwanda COVID-19 Emergency Project, ni umwe mu mishinga Banki y’Isi iri gutera inkunga mu mafaranga miliyari 14 z’amadolari yemeye azafasha ibihugu guhangana na coronavirus.
Inguzanyo zitangwa n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) cya Banki y’Isi, zigenerwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, zikishyurwa ku nyungu nto cyangwa nta nyungu.
Src: IGIHE