• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Editorial 15 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Mu masaha 24 yashize, abantu barindwi basanganywe Coronavirus mu bagera kuri 983 bapimwe bituma umubare w’abayanduye mu gihugu ugera ku 134 mu gihe 49 bamaze gukira ndetse banasezerewe mu bitaro.

Icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Mu Rwanda umurwayi wa mbere yahabonetse ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni wageze mu gihugu abuye mu Mujyi wa Mumbai.

Kuva icyo gihe hamaze kuboneka abafite ubwo bwandu 134 barimo barindwi bapimwe mu masaha 24 yashize.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2020 rivuga ko uyu munsi hagaragaye abandi bantu barindwi barwaye Coronavirus mu bipimo 983 byafashwe.

Rivuga ko abo bantu ‘batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.’

Abagaragaweho Coronavirus basabwe gukomeza gutanga amakuru kugira ngo inzego z’ubuzima zoroherwe no gukurikirana no kwita ku baba baranduye muri urwo ruhererekane.

Minisante ivuga ko ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa kuko “abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri uwinjiye mu Rwanda wese.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

2020-04-15
Editorial

IZINDI NKURU

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Editorial 10 Jan 2022
China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Editorial 21 Jun 2019
Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Editorial 26 May 2017
Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Editorial 24 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura
HIRYA NO HINO

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Editorial 07 Sep 2019
Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea
Amakuru

Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Editorial 30 Aug 2021
Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 
Amakuru

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Editorial 02 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru