Tariki ya 17 Mata 2000, abagize Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma batoye Perezida Kagame kuyobora igihugu ku bwiganze bw’amajwi 81/86 naho Dr Charles Muligande abona amajwi 5/86. Aya matora yabaye nyuma yuko uwari Perezida Bizimungu Pasteur akuriweho icyizere n’Inteko ishinga amategeko kubera ibyaha binyuranye harimo ruswa gusuzugura Guverinoma n’ibindi.
Ubwo Inteko ishinga amategeko yarahizaga Bernard Makuza nka Minisitiri w’intebe asimbuye Petero Celesitini Rwigema tariki ya 8 Werurwe 2000, Perezida Bizimungu yagaragaje imyitwarire idasanzwe ubwo yatukaga Inteko Ishinga Amategeko, noneho atumizwa tariki ya 22 Werurwe 2000 ngo yisobanure ariko abadepite bo muri RPF Inkotanyi bamukuyeho icyizere, kandi bari bafite ubwiganze bw’amajwi; hagiye gutorwa umwanzuro wo kumukuraho icyizere, abadepite bakira ibaruwa ngufi ko Perezida Bizimungu yeguye ku mpamvu ze bwite. Tariki ya 25 Werurwe 2000, Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko Paul Kagame wari Visi Perezida aba abaye Perezida w’agateganyo nuko atorwa ku mugaragaro tariki ya 17 Mata 2000 ngo arangize Manda y’inzibacyuho yagombaga kurangira muri 2003.
Bizimungu Pasteur yabaye Perezida atanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ariko guhera mu mwaka wa 1998 yagaragaje imyitwarire igayitse atera umugongo FPR atangira kubaka akazu ke bwite arwanyako abaminisitiri babazwa ibyo bakora (accountability) agamije kubiyegereza no kubiba amacakubiri. Umuryango wakomeje kumurwazarwaza ariko birangira umukuyeho icyizere. Ibi byose yabikoraga abishyigikiwemo na Kayumba Nyamwasa wari umukuru w’Ingabo icyo gihe.
Mu nama zinyuranye Bizimungu yateguraga zaberaga iwe I Gikondo, Kayumba Nyamwasa yarazitabiraga ndetse nizaberaga kwa Charles Ntakirutinka aho yari atuye mu Cyahafi. Amaze kuva ku mwanya wa Perezida, Bizimungu ntiyicaye hamwe ahubwo yazamuye imbaraga zo kubaka ishyaka rishingiye ku bwoko aryita PDR Ubuyanja. Pasteur yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique mu mwaka wa 2004 avugako abahutu bazongera bakirukankana Abatutsi. Aya magambo rutwitsi ari mu byatumye Bizimungu afatwa arafungwa nyuma arekurwa ku mbabazi za Perezida Kagame akanamushimira mu mwaka wa 2007.
Ibi byose Bizimungu yabikoraga, Kayumba Nyamwasa abireberera amushyigikiye kuko yaraziko ariyo nzira azifashisha akagera ku butegetsi dore ko ibyo Bizimungu yaregwaga bari babisangiye. Kayumba Nyamwasa amaze kubona umugambi umupfubanye ninabwo yishakiye Bourse ajya kwiga mu Bwongereza ngo azagaruke ari umwami. Byaranze urugendo rumubana rurerure kugeza ahunze agashinga RNC afatanyije n’abandi bahunze kubera amakosa yabo. Imyaka 10 amaze ashinze iryo shyaka, ibyagezweho ni ugushwana hagati yabo kuko ntawaritangije ukirimo ahubwo abayoboke be bamuvuguruza arabicisha aha twavuga nka Ben Rutabana n’abandi.
Urugendo rwa RNC mu myaka 10 ishize, rugizwe n’ibitero by’iterabwoba, gushinga imitwe yitwaje intwaro, gutikurana, ubwicanyi mu bagize RNC n’ibindi, bishingiye kuri Kayumba Nyamwasa ubwe bikaba binagaragaza kamere ye; akaba arinabyo yashakaga gukoresha ashaka ubutegetsi mu nzira yihuse mu Rwanda. Muri iki gihe ushaka kumenya neza Kayumba Nyamwasa wamubaza abahoze muri RNC aribo Jean Paul Turayishimye, Madamu Karegeya, Rudasingwa, Gahima, Musonera, Ngarambe…..urutonde ni rurerure.