• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora
Jean Paul Turayishimye na Achille Bagosora

Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora

Ubwanditsi 10 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri iyi minsi abantu bamaze igihe bumva uwitwa Jean Paul Turayishimye yisararanga kuri ya ma Radio akorera kuri Internet akwirakwiza ibihuha ndetse avuga ibinyoma byambaye ubusa;  gusa igitangaje ni ukuntu akomeje gukoresha ingirwa Radio ye ahinduranya amazina uko abyutse muguteka imitwe ashakisha agafaranga, aho atumira bamwe muri Barundi baba hanze yabatse amafaranga ngo ahitishe ibiganiro byabo bivugako habayeho ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Burundi muri 1972 bwakwitwa Jenoside.  Kubazi Jean Paul Turayishimye ibi ni ubutekamutwe no kwambura abantu ibyabo ndetse  no kugirango bimubere ikiraro cyo kwiyegereza leta y’u Burundi nayo ngo agire icyo ayiryaho dore ko leta y’u Burundi iyobowe na CNDD FDD itunze byinshi mu bigarasha byigize abavugizi bayo.  Kuri Jean Paul, iyagaramye ntawe utayigera ishoka nawe arashaka kurya ku mafaranga ya CNDD FDD ngo atangaze ibihuha.

Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?

Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971,  ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

Ibikorwa bye Muri RNC

Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba  nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n’abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.  Ubu  Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira kubirutsi nk’imbwa,  aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri Internet.  Turayishimye amafaranga yarayariye ariko abamuzi neza kandi uko agenda yigamba nuko atazemera gusubira muri RNC hatabaye amavugurura aho muramu wa Kayumba Frank Ntwali akwiye kwamburwa ububasha burenze afite ndetse ngo Kayumba atabanje gusaba imbabazi umuryango wa Rutabana. Jean Paul Turayishimye afite agatsiko kagizwe na Leah Karegeya (bameranye neza kubera umunyenga w’urukundo) ndetse n’Achille Bagosora, umuhungu wa Bagosora Theoneste umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ; ako gatsiko nako ntikorohewe kuko batakaza abayoboke nka Uganda, Canada n’Ubusuwisi aho bahuzwe Jean Paul kimwe na Kayumba ; kuribo bategereje umukiza ariwe Ben Rutabana.

Jean Paul Turayishimye umunyabyaha ushakishwa n’ubutabera

Abantu benshi barasaba ko Jean Paul Turayishimye yashyikirizwa ubutabera  kandi niyo maherezo kubera ibyaha by’iterabwoba harimo gerenade zatewe mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2013 ndetse n’urubyiruko rw’abana yohereje mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo. Jean Paul Turayishimye mu kubagarira yose yahinduye izina ry’i Radio ye aryita Iteme ngo agaragaze ko ari kumwe na Kizito, bityo abakunda indirimbo za Kizito bamukurikire, ubundi agatangiza ibiganiro bye indirimbo ya Rutabana. Nguwo Jean Paul Kimwamwanya ushakishiriza hose.

 

 

2020-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Ubwanditsi 31 Dec 2018
Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Ubwanditsi 11 Jul 2022
Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 12 May 2019
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Mu Rwanda

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC
Mu Mahanga

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Ubwanditsi 12 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru