Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS), rwashyize ku rukuta rwarwo rwa Twitter ko rwashyizeho umuvugizi mushya wasimbuye SSP Hillary Sengabo,RCS yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, nibwo RCS ivuga ko yabonye umuvugizi mushya witwa SSP Pelly Uwera Gakwaya.
Tubibutse ko SSP Sengabo yari umuvugizi w’uru rwego kuva muri Kanama 2014, akaba kuri ubu agiye gukomeza amasomo nk’uko byatangajwe na RCS.
Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RCS rivuga ko SSP Sengabo wari usanzwe ari umuvugizi w’uru rwego agiye gukomeza amashuri.
Itangazo riragira riti “Turamenyesha abantu bose ko SSP Pelly Uwera Gakwaya ubu ariwe Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS).”
SSP Uwera yatangiye imirimo muri RCS mu mwaka wa 2007, ubwo yari avuye muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu ubwo yari ashinzwe ibijyanye n’icungamutungo.
Ubwo yageraga muri uru rwego yashinzwe serivisi z’uburinganire n’iterambere ry’umuryango nyuma aza kujya gukomeza amashuri ariho avuye ahita agirwa Umuvugizi.
RCS itangaza kandi ko umuvugizi mushya azajya aboneka kuri telefone Nomero (250) 0788513996/0733513228, ku muntu wamukenera ashaka amakuru yerekeranye na Serivise z’urwego RCS.