• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009
Aloys Ntiwiragaba na Ingabire Victoire

Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Ubwanditsi 28 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yuko Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Theo Englebert atangaje inkuru mu kinyamakuru Mediapart igaragaza ko Maj Gen Aloys Ntiwiragabo wari ukuriye iperereza ry’ingabo zatsinzwe zikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wa mbere wa FDLR yibereye mu nkengero z’umurwa mukuru w’Ubufaransa, Paris, uyu munyamakuru yongeye kugaruka ku uruhare rwa Ntiwiragabo mu guhindura umugi wa Rouen indiri y’interahamwe.

Ubwo Leta y’Abatabazi yatsindwaga, bamwe mu bayobozi bayo bahise bahungira mu gihugu cy’Ubufaransa ariko by’umwihariko umugi wa Rouen wabanje guturwamo n’umuryango wa Sebukwe wa Ntiwiragabo. Mu bibanze habanje gutura Jean de Dieu Ngabonziza , muramu wa Aloys Ntiwiragabo yahageze muri 1998 ahabwa icyemezo cyo gutura mu Bufaransa nuko nyuma ashinga ishyirahamwe ryitwa Association des Rwandais de Normandie (ARN). Nyuma iri shyirahamwe ryahinduye izina ryitwa l’Association pour la promotion de la culture rwandaise (APCR).  Mu myaka ya 2000, abari bungirije Maj Gen Ntiwiragabo bakiriwe na muramu we nuko Rouen itangira gutyo kuba indiri ya FDLR.  Nibwo uwo mugi waje guturamo Col Augustin Munyakayanza, wari ukuriye ingabo za FDLR muri Congo Brazzaville ndetse na Emmanuel Ruzindana wari Komiseri ushinzwe ibya politiki muri FDLR.

Ku ifoto iri hasi haragaraga abacurabwenge bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu Pawa ariko babarizwa mu mitwe itandukanye aribo Emmanuel Ruzindana, Christophe Hakizabera, Chaste Gahunde, Jean Mpambara, Jean de Dieu, Ngabonziza, Thomas Nahimana  na Jean-Baptiste Kabanda.

Nkuko ikinyamakuru Le Poulpe cyabitangaje, cyabashije kubona inyandiko z’abantu basaga 54 b’Abanyarwanda bose bibumbiye muri iriya mitwe cyangwa amashyaka yimakaza Hutu-Power basaba ibyemezo byo gutura muri perefegitura ya Rouen cyangwa se basaba ubwenegihugu. Mu batuye Rouen, ubu harimo batatu bakurikiranwe n’Ubutabera harimo Dr Charles Twagira, Interahamwe kabombo yari ku isonga mu bwicanyi bw’Abatutsi bari kuri Stade Gatwaro ku Kibuye, Home St Jean, mu bitaro bya Kibuye ndetse no mu Bisesero.

Undi ruharwa wa kabiri utuye I Rouen ukurikiranwe n’ubutabera bw’Ubufaransa ni Claude Muhayimana, wari interahamwe agatwara n’izindi kwica abatutsi hirya no hino muri Kibuye. Uwa gatatu ukurikiranweho ubutabera ni Michael Bakuzukundi akaba yarageze mu Bufaransa avuye muri Kameruni.

Mu bucukumbuzi kandi  Englebert yakoze,  ku ikubitiro i Rouen habanje gutura umugore wa Felicien Kabuga ariwe Josephine Mukazitoni ndetse n’umukobwa wa Habyarimana witwa Marie Merci Habyarimana nawe yarahatuye ari umunyeshuri nyuma haba ikoraniro ry’imiryango y’abambari ba Jenoside bari mu manza I Arusha. Nyuma haje gutura Issa Nyabyenda nawe wahunze ubutabera wari Umwanditsi Mukuru wa Kangura.

Ingabire Victoire nawe ntiyahatanzwe kuko ahisanga. Mu nama yabereye  I Barcelona ihuza Ingabire Victoire na FDLR, Rouen yari ihagarariwe na Ruzigana ndetse na Hakizabera. Ndetse Ingabire yahisemo kunyura Rouen kugira ngo abone amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009. Mu bakiriye I Rouen harimo na Augustin Munyakayanza wari uzwi nka Col Romeo muri FDLR akaba ari nabo bakomeza kwangiza isura ya Leta y’u Rwanda mu izina rya Ingabire no guhakana Jenoside.

Rouen ni umwe mu migi igararagaza uburyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhunga ubutabera ndetse bagahishirana, nkuko bigaragara muri Zambiya, Malawi, Mozambike n’ahandi.

2020-07-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ubwanditsi 29 Jul 2019
Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Ubwanditsi 12 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma  yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina
POLITIKI

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Ubwanditsi 10 Oct 2018
U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.
POLITIKI

U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.

Ubwanditsi 31 Oct 2016
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 25 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru