Kuri uyu wa mbere wiki cyumweru, Pasiteri Deo Nyirigira yatumijwe n’Urwego rushinzwe iperereza rya Gisirikari muri Uganda (CMI) ngo yisobanure uburyo yihuje na Jean Paul Turayishimye nyuma yuko ashingiye ishyaka rye RAC-Urunana, nyuma yuko Deo Nyirigira yari amaze guhagarikwa ku buyobozi bwa RNC muri Uganda na Kayumba Nyamwasa. Pasiteri Nyirigira yavuzwe guhera mu mwaka wa 2017 kubera gukoresha urusengero rwe rwa AGAPE nk’indiri ya RNC aho kwigisha ijambo ry’Imana. Yatangiye yihishahisha ariko biza kugaragara ko ariwe ushinzwe ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda kugeza ayoboye uwo mutwe w’iterabwoba muri mbere yuko ashwana n’icyihebe gikuru Kayumba Nyamwasa.
Kuba Nyirigira yariyomoye kuri Kayumba Nyamwasa, agatumizwa na CMI, mu gihe cyose atigeze atumizwa kubera uruhare rwe mu guteza umutekano muke mu Rwanda, bigaragara ko Kayumba Nyamwasa afite ijambo rikomeye mu nzego z’umutekano za Uganda. Nta mugayo kuko yagiye abivuga kenshi abwira abamwiyomoyeho muri Uganda ko bazabona ishyano. Nyirigira n’urusengero rwe rwa AGAPE rukorera Mbarara, niho n’umutwe wa gisirikari wa P5 wubakiwe, kuko abajyaga mu mashyamba ya Kongo banyuze muri Tanzaniya n’u Burundi niho baturukaga. Nyirigira yatanze n’umuhungu we Mwizerwa Felix , kuko n’igihe inzego z’umutekano za Tanzaniya zafashe abantu 40 bari bagiye muri P5, bahawe ibyangombwa by’inzira na CMI, Mwizerwa Felix yari kumwe nabo.
Ikibazo cyo gutandukana hagati ya Kayumba Nyamwasa na Deo Nyirigira, twagiye tubibagezaho mu nkuru zitandukanye bitewe nuko cyagendaga gifata intera, dore ko twababwiye uburyo Pasiteri Nyirigira atari acyizera Kayumba kubera kumwicira umuhungu we Felix Mwizerwa, hakaba kandi gushwana bapfuye imisanzu ndetse n’uburyo Nyirigira na Busigo babaye abanzi ba Kayumba bitewe n’ibura rya Ben Rutabana wari kumwe na Mwizerwa.
Uko RNC muri Uganda yahindutse RAC Urunana ya Jean Paul Turayishimye
RNC muri Uganda niyo yari inkingi ya mwamba ya RNC/P5 kubera ko igisirikari ariho cyari gishingiye kandi byose bishyigikiwe n’icyo gihugu, ikindi nuko ariho babonaga imisanzu myinshi kubera impunzi z’Abanyarwanda babeshyaga bavuga ko bafite igisirikari bari hafi gukuraho Leta y’u Rwanda. Ubwo ingabo za P5 zari ziyobowe na Maj (Rtd) Mudathiru ndetse na Capt Charles Sibo akicwa, umwuka mubi watangiye gututumba muri Uganda kuko Kayumba yihakanye abo basirikari kandi imiryango myinshi yaratanze abana babo ariko bakaba ntamakuru yabo bari bafite.
Icyaje guhumira ku mirari ni ibura rya Ben Rutabana n’umuhungu we Felix Mwizerwa ryaje kumenyekana ko baburishijwe na Kayumba Nyamwasa kandi adashaka kubivugaho. Ikibazo cya Rutabana cyateje impunduka zikomeye muri RNC haba muri Canada na Uganda bityo bibera ikiraro ku bantu bose birukanwe na Kayumba kubera kugaragaza uwo ariwe bakuriwe na Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya, Tabita Gwiza, Simon Ndwaniye n’abandi.
Nyuma yaho baje gushinga ishyaka ryabo RAC-Urunana ryakirwa na yombi muri Uganda n’abari barambiwe Kayumba Nyamwasa. Kuko Kayumba ishyaka aribara mo imisanzu nta gahunda ya politiki afite, byahise bimurakaza bityo akoresha inzego z’umutekano za Uganda bahita bafata abantu bose bari bitabiriye iyo nama. Ubwo RAC yari imaze icyumweru ishinzwe, muri Uganda habaye inama yambere tariki ya 11 Nyakanga 2020. Abantu 40 bari bitabiriye iyo nama bafatiwe ahitwa Nama hafi y’ikiyaga cya Wamala mu Karere ka Mityana.
Abari bayoboye iyi nama ni bamwe mu biyomoye ku ishyaka RNC ya Kayumba babitumwe na Pasitori Deo Nyirigira wa Agape Church Mbarara uhagarariye ishyaka “Urunana Rw’abanyarwanda Ruharanira Impinduka” mugihugu cya Uganda. Amwe mu mazina y’abafashwe harimo John Tabara na Sylvestre Kimenyi, umwe mu mabandi abereyeho kunyunyuza imitsi y’abaturage ngo arashaka imisanzu. Abitabiriye iyo nama bagafatwa bari babwiwe ko Deo Nyirigira afite uruhushya rwa CMI nyuma yuko bafashwe bavuzeko nta Kayumba nta Nyirigira bose ari abatekamitwe. Nyuma yuko abitabiriye iyo nama bafashwe, ubu Deo Nyirigira wari wabatumiye niwe watahiwe.