• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ibitangazamakuru bikoreshwa n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda(CMI), bikomeje kubeshya abantu ko Perezida Museveni atazajya I Goma mu nama y’abakuru b’ Ibihugu byo mu karere, yatumijwe na Perezida Etienne Tshisekedi Chilombo wa RDC, ngo kuko atizeye umutekano we aho mu mujyi wa Goma.

Nyamara abasesenguzi barimo n’impuguke mu byo gucunga umutekano w’ibikomerezwa, bagaragaje ko urwo ari urwitwazo, kuko ntacyo RDC itakoze ngo yizeze abatumiwe umutekano, cyane ko n’ amahanga yari yavuze ko azashyiraho akayo, iyo nama ikaba mu mutekano usesuye. Ahubwo amakuru nyayo aravuga ko Perezida Museveni yatinye kujya mu nama y’I Goma kubera impamvu ebyiri nyamukuru.
1.Iyi nama y’ iGoma yari kuzahurirwamo n’abakuru b’Ibihugu bashyize umukono ku masezerano y’I Luanda, yari agamije kurangiza umubano mubi urangwa hagati ya Uganda n’uRwanda. Abari batumiwe muri iyo nama ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Etienne Tshisekedi wa RDC na Joåo Lourenço wa Angola, hiyongereyemo Ndayishimiye w’uBurundi, nawe uvugwa cyane mu batera umutekano muke muri aka karere.

Amasezerano y’i Luanda yasabaga Museveni kureka iyicarubozo akorera Abanyarwanda bari muri Uganda, ndetse agahita anafungura abo yabeshyeraga ngo ni intasi z’uRwanda. Kuva yashyirwaho umukono, abarekuwe ni mbarwa, ahubwo hafashwe n’abandi, ubu bafungiye ahantu hatazwi. Perezida Museveni kandi yari yihanangirijwe na bagenzi be, bamubuza gukomeza gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aho kubireka ahubwo yakajije umurego, akomeza gutera inkunga Kayumba Nyamwasa n’abandi baba mu mitwe y’iterabwoba itandukanye, ihora yigamba guhemukira Abanyarwanda. Birumvikana ko mu nama y’i Goma, nta kuntu Museveni atari kubazwa impamvu atubahirije ibyo yasinyiye, ahubwo agasuzugura inama yagiriwe na bagenzi be.
2. Impuguke za Loni ziherutse gusohora icyegerano gishinja Uganda guhungabanya umutekano wa Kongo, ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICJ) rutegeka ko Uganda yishyura RDC impozamarira ingana na miliyari 10 z’amadolari ya Amerika. Mu birego byashinjwe bikanahama Uganda, harimo kuba imijyi ya Kampala, Arua na Entebbe yaragiye ikoreshwa kenshi mu gutambutsa intwaro zijya mu mitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, imitwe nayo ikoherereza abategetsi ba Uganda amabuye y’agaciro n’imbaho.Uganda yajuririye iki cyemezo iragitsindirwa, ariko n’ubu yanze kugishyira mu bikorwa. Birumvikana ko mu nama y’i Goma Museveni atari kubura kubazwa iby’iri deni, akaba yaashoboraga no gukubitana n’imyigaragambyo ikaze y’abamuryoza ibikubiye mu cyegeranyo cya Loni.

Mu gukomeza kujijisha ibinyamakuru bya CMI, biratandukira, bikavuga ko ahubwo Perezida w’uRwanda ari we utajya I Goma. Bikirengagiza ko nta gihe Perezida Kagame atagiye muri RDC, hagamijwe kunoza umubano w’ibihugu byombi, ubu unifashe neza.Mu mwaka w’2009, Perezida Kagame yahuriye I Goma na Joseph Kabila, wari perezida wa RDC, kandi icyo gihe umwuka ntiwari na mwiza nk’uko bimeze ubu. Muw’2019 nabwo Perezida Kagame yakoreye uruzinduko i Kinshasa, anakiranwa ubwuzu n’Abanyekongo bishimiye imibanire y’ibihugu byombi.
CMI n’ibinyamakuru byayo rero nibireke ikinyoma, ahubwo bishishikarize Museveni ubunyangamugayo yishyure ideni rya RDC, kandi ahagarike ibikorwa by’ubushotoranyi mu karere no ku Rwanda by’umwihariko.
Inama y’iGoma izabanza kuba hakoreshejwe “iyakure”, ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu, am Museveni azashyira ahura na bagenzi be imbonankubone.

2020-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Ubwanditsi 14 Jan 2021
Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Jan 2021
Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Ubwanditsi 24 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo
Amakuru

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025
Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mu Mahanga

Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ubwanditsi 10 Apr 2016
U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi
UBUKUNGU

U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

Ubwanditsi 01 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru