• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Ubwanditsi 07 Oct 2020 Amakuru, IMIKINO

Mu myiteguro y’Umukino wa Cape Verde Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 37 

Ni abakinnyi bahamagawe bagomba kujya mu mwiherero bitegura umukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 na Cape Verde uzaba mu kwezi gutaha.

Umutoza Mashami Vincent akaba yahamagaye abakinnyi 37 bagomba bagomba kujya mu mwiherero uzabera La Palisse i Nyamata, aba bakinnyi bakaba bagomba kuzavamo 23 bazakina umukino wa Cape Verde.

Mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe harimo rutahizamu wa Saint Etienne mu Bufaransa, Kevin Monnet Paquet uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’uko umwaka ushize wa 2019 ari bwo yemeye gukinira u Rwanda.

Mu bandi bakinnyi bakina hanze bahamagawe, harimo Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ukinira Yanga muri Tanzania, Meddie Kagere, Ally Niyonzima, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

Uretse aba bakinnyi umutoza akaba yashyizeho n’abandi ku rutonde rwo gutegereza(waiting list) bagera kuri 11.

Biteganyijwe ko umwiherero uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2020 ukazabera La Palisse i Nyamata. Umwiherero uzabanzirizwa no gupima abakinnyi.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba tariki ya 9 Ugushyingo 2020 muri Cape Verde, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020 i Kigali mu Rwanda

Uru ni urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali) na Rwabugiri Umar (APR FC)

Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Nirisarike Salomon (Pyunick), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali) na Rugwiro Herve (Rayon Sports)

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Niyonzima Olivier (APR FC), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC),. Ngendahimana Eric (Kiyovu), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Manishimwe Djabel(APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC)

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Kevin Monnet Paquet (Saint Etienne), Byiringiro Lague (APR FC), Sibomana Patrick (Police FC), Bizimana Yannick (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC) na Iyabivuze Ose(Police FC)

Kevin Monnet Paquet Ukinira Ikipe ya Saint Etienne yo mu Bufaransa

2020-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Ubwanditsi 09 Dec 2021
General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Ubwanditsi 07 Mar 2024
Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Ubwanditsi 20 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI
POLITIKI

Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Ubwanditsi 17 Mar 2018
” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.
Amakuru

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Ubwanditsi 12 Aug 2024
CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
INKURU NYAMUKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru