Inkuru y’urupfu rw’uyu ruharwa yagiye hanze kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2020, ariko ntiyasobanuye icyo yazize. Yussuf Munyakazi yari afungiye muri Mali, kuva muri Werurwe 2012. Ikibabaje gusa ni uko agiye atarangije gufungwa imyaka 25 yari yarakatiwe tariki 30 Kamena 2010, ubwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamyaga uruhare rukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyaha ndengakamere byahamye Munyakazi yabikorereye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ari naho avuka, ndetse anamamara cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kibuye. Abacamanza bayobowe na Florence Rita Alley basobanuye ko Yussuf Munyakazi yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi basaga 5000, bari bahungiye kuri paruwasi ya Shangi na Mibirizi muri Cyangugu. Uyu mugabo w’imyaka 85 yahoze ari umucuruzi, aza guhimnduka Interahamwe kabombo .
Yafatiwe muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 05 Gicurasi 2004, nyuma y’iminsi ibiri gusa ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Urubanza rwe rwamaze imyaka 6 arushya iminsi ngo araburana, ariko biza kurangira yeretswe ko amaraso asama.
Iyo adapfa yari kuzarangiza igifungo muw’ 2035, afite imyaka 100. Aho muri gereza muri mali asizeyo abandi bajenosideri ruharwa barimo Col. Théoneste Bagosora bivugwa ko ari umwe mu bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, na Con Renzaho Tharcise wari Perefe w’Umuyi wa Kigali, nawe akaba yarakoze amahano mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.