Ubundi gutsindwa mu matora si igitangaza, cyane cyane iyo utsinzwe n’uwo bigaragara ko akurusha ububasha. Gutsindwa biba ikibazo iyo washoye imbaraga z’umurengera mu kwiyamamaza, ugashyiramo no gusebya uwo muhanganye, ariko mu matora ntubone n’ icya cumi cy’ingufu wakoresheje.
Ni uko byagendekeye Prof Pamela Mbabazi Kasabiti, umukandida bwite wa Perezida Museveni, wahataniraga kuba icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe, akaza kubona amajwi 10 gusa ku majwi 55 y’abatoye. Ni mu matora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, aho Abakuru b’Ibihugu n’ aba za Guverinoma bigize uwo muryango bagombaga gutora umukandida umwe muri 3 biyamamazaga, maze amajwi bayahundagaza ku umukandida w’u Rwanda, Dr Nsanzabaganwa Monique, wari usanze ari Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Dr Nsanzabaganwa rero yegukanye amajwi 42 kuri 55, mu gihe yari akeneye gusa amajwi 37 ngo atsindire umwanya wa “Deputy Chairperson” w’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe. Uretse Umunyarwandakazi, Dr Monique Nsanzabaganwa (watowe), Umugandekazi Prof Pamela Mbabazi (watsinzwe), hari n’umunya Djibouti, Hasna Barkat Daoud we wabonye amajwi 2 gusa, ariko uyu we akaba yaraje byo kurangiza umuhango ugereranyije n’abo bari bahanganye.
Ubundi abazi Prof Pamela Mbabazi bamuvuga nk’umugore w’umuhanga, intyoza mu kwiyamamaza. Kuba yaratsinzwe rero kariya kageni, byatumye abasesenguzi babigarukaho cyane. Ibitangazamakuru byo muri Uganda ndetse n’impuguke mu bya politiki, baravuga ko atari Uganda na Prof Mbabazi batsinzwe, ko ahubwo handagajwe Pereziga Museveni ubwe, ngo iyi ikaba ari isura nyayo y’icyizere afitiwe ku rwego mpuzamahanga, ariko cyane cyane uko Abakuru b’Ibihugu bya Afrika bagenzi be bamufata.
Abo basesenguzi bagaragaza ko gutsindwa na Dr Monique Nsanzabaganwa atari igitangaza, ariko nibura umukandida wa Museveni yari kumuyingayinga mu majwi, bikagaragara ko ari ibihangange 2 byahatanye. Siko byagenze kuko Prof Mbabazi yakojejwe n’isoni. Abo bahanga basanga akaga Prof Mbabazi na Perezida Museveni bahuye nako, byaba bifitanye isano ya hafi n’ibyaranze amatora aheruka kuba muri Uganda. Ibihugu byinshi bisanzwe binafasha Uganda, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, byagaye ihutazwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’uburiganya bwaranze ayo matora.
N’ikimenyimenyi, nyuma y’aho komisiyo y’amatora itangarije ko Yoweri K. Museveni ariwe watsinze, abaperezida 5 gusa ku isi yose nibo bandikiye Yoweri Museveni ubutumwa bw’ishimwe, barimo na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, we wahise anabusiba ku rubuga rwe rwa twitter, bivuze ko ashobora kuba yarasanze yari yibeshye. Si ubwa mbere umukandida wa Perezia Museveni asebera imbere y’amahanga, kuko no mu nama y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali mu mwaka wa 2018, Madamu Specioza Kaziibwe, wigeze kuba Visi-Perezida wa Uganda, nawe yatsinzwe bikomeye ubwo yahataniraga kuyobora Komisiyo y’uyu Muryamgo.
Ubu bwo ariko noneho bibaye agahomamunwa ndetse n’akababaro gakomeye kuri Perezida Museveni n’ibyegera bye, kuko gutsindwa n’umukandida w’uRwanda biza kubabuza ibitotsi amajoro menshi. Abazi neza Museveni bakomeje kumugayira ishyari afitiye intambwe u Rwanda rugenda rutera.
Ijabo n’ijambo rufite mu ruhando mpuzamahanga bimushengura umutima, kugeza n’aho afatirwa mu bikorwa byo kurugirira nabi. Ubu noneho amahanga yatangiye no kwamagana amahano ya Museveni wohereje abasirikari gushyigikira inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santafrika, no guhangana n’ingabo za Loni zigerageza gutsinsura izo nyeshyamba. Iyi nayo ni indi dosiye idahesha icyubahiro Perezida wa Uganda mu maso y’umuryango mpuzamahanga, ikirunga gishobora kumuturikana mu gihe kiri imbere.