• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n’Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n’Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye.

Ubwanditsi 02 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Abinyujije mu butumwa bwa Twitter, uyu mukambwe uyobora Umuryango w’Abibumbye kuva muri Mutarama 2017 aramagana ibihugu n’imiryango byiyumvamo ubuhangange bwo gutegeka abandi uko bagomba kubaho, kabone n’ubwo byaba bishyira ubuzima n’uburenganzira bwabo mu kaga. Abandi Antonio Guterres asabira kurwanywa ni bamwe mu bibone b’abazungu biyumvamo ko barusha abandi bantu ubumanzi n’ubushongore, aba  n’ibo yise”Neo-Nazis”, ni ukuvuga abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, barazwe n’Abanazi ba Hitler. Umunyamabanga Mukuru wa Loni aragaragaza impunge z’uko iyi myumvire ari mibi cyane, kandi ikwiye gufatwa nk’icyorezo cyugarije isi.

Bwana Guterres aratabaza  mu gihe hari n’abandi basesenguzi basanga ibintu bigenda birushaho gufata indi ntera, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bigashinjwa gutanga amasomo y’imyitwarire, bititaye ku guhonyora demokarasi n’uburenganzira bibera iwabyo. Uburayi na Amerika binengwa kuba byarihaye inshingano yo guhoza abandi ku nkeke , ukaba wakwibwira ko kwica abantu, kubashimuta, kuvogera ibihugu by’abandi n’andi mahano, iyo bikozwe n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika  bitaba bikiswe icyaha.

Abo basesenguzi bavuga ko icyo gice cy’isi gitanga inyigisho kibinyujije mu miryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu, kandi ari igikangisho n’igitiyo cyo gusahura ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Iyo miryango ishyirwa mu majwi ni Human Right Watch, Crisis Group, Amnesty International, abashinjabinyoma babereyeho guhungeta ibihugu bitaratera imbere mu bukungu, babinyujije mu byegeranyo –bipapirano, n’ibitangazamakuru nka BBC na VOA, n’ibindi bihora bihirimbanira inkuru mbi ku Rwanda

Ibi rero ntibitunguranye ku muntu wese  ukurikirana ibimaze iminsi  bivugwa ku Rwanda, ahanini bigamije kwangiza isura yarwo, ariko hakabamo n’ababikoreshwa n’ipfunwe n’ikimwaro, kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasohora ibyegeranyo bishinja u Rwanda kutubahiriza demukarasi, usanga bisohokera mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida atorwa, abatabyishimiye bakagaba ibitero by’urugomo  mu nteko ishinga amategeko! Abasohora ibyo byegeranyo bidashingira ku bunyamwuga na bucye mu gutara no gutangaza amakuru, nibo uzasanga bavugwa mu bucuruzi bw’intwaro ziyogoza uduce tunyuranye tw’isi.

Nibo bahishira ubugome bukorerwa  abimukira bajya gushakira imibereho za Burayi, bakajugunywa mu Nyanja ku manywa y’ihangu, ariko za  Human Rights Watch na za Amnesty International zikabifata nk’ibisanzwe kuko byakorewe ba “nyagupfa” b’Abanyafrika.  Kuba iyo miryango itarigeze yamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yamagane ibihugu byabo byayigizemo uruhare, ndetse bikaba bigicumbikiye abagaragu babyo bashyize mu bikorwa iyo Jenoside, ahubwo igahora irengera abakurikiranywe n’ubutabera bw’uRwanda,  ni ikimenyetso cy’ikimwaro n’ubugome.

Nguko uko uzasanga biyambaza ba Filipp Reyntjens, ba Judi Rever, ba  Herman J. Cohen,  n’abandi  bazobereye mu kugoreka amateka, ariko wareba neza ugasanga aba nabo bafite aho bahurira n’amateka mabi y’u Rwanda. Nguko uko bashyigikira ba Idamange Yvonne, ba Ingabire Victoire, ba Aimable Karasira, abagize Jambo Asbl(rya shyirahamwe ry’abana n’abuzukuru b’abajenosideri), n’abandi bahagurukiye gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabita intwari zidakwiriye kubazwa iyo myitwarire ikomeretsa benshi.

Bamaze imyaka bagerageza kwerekana ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aribo ba nyirabayazana, naho Interahamwe-Mpuzamugambi bakaba ari “Abatagatifu”. Iyi myitwarire ni nk’iy’Abanazi ba Hitler n’ubu bacyumva Jenoside yakorewe Abayahudi yari ikwiye, ndetse bakanagaragaza ko n’ubu ubahaye agahenge bayisubukura.

Kuva aho Paul Rusesabagina agerejwe mu maboko y’ubutabera, induru zabaye nyinshi. Igitangaza buri wese ariko, ni ukuntu abo ba mpatsibihugu, batinda gusa ku buryo uwo mwicanyi yageze aho yakoreye ibyaha, ariko ntibavuge ku bikorwa bye  by’iterabwoba na nyir’ubwite adashobora guhakana. Bati yarashimuswe. Basobanuriwe inshuro utabara uburyo umutego mutindi washibukanye nyirawo, Rusesabagina akibona aho agomba kubarizwa ibyaha yakoze, ariko banze kubyuma. Atari uko bitumvikana, ari uko gusa amatwi yabo ashaka kumva ibyo bo n’abo bahuje umugambi bihimbira.

Ese ko bamuburanira ngo ni Umubiligi, Ububiligi bwiteguye gutanga indishyi ku baturage  FLN ya Rusesabagina yiciwe ababo,ikabasahura abandi ikabafata bugwate? Ariko reka tunavuge ko haba harabaye imbaraga zimuzana mu Rwanda. Ese byagenze bite mu mwaka w’1994, ubwo Ubufaransa bwahaga ruswa Sudan, ngo Umunya Venezuwela   Ilich Ramirez Sanchez“ Carlos” afatirwe mu bitaro  I Khartoum anahite yoherezwa mu Bufaransa? Hari induru byateje se?Oya, kuko uwo mugizi wa nabi  yari akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, araburanishwa, ndetse ubu akaba ari mu gifungo cya burundu aho mu Bufaransa.

Mu mwaka w’1999, ba mukerarugendo 8 biciwe muri Pariki ya Bwindi, muri Uganda. Icyo gihe kubera ko mu bishwe harimo Abanyamerika 2, ubutegetsi bwa Amerika bwasabye ko abicanyi (bakomoka mu Rwanda)boherezwa kuburanira muri Amerika, kandi byarakozwe. Kuki ba mpatsibihugu n’abambari babo bumva ari ari igitangaza gukora iyo bwabaga  Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, akaburanishirizwa imbere y’abo yahekuye abandi akabagira imfubyi n’abapfakazi? Ibi ni bwa bwibone n’irondaruhu byamunze ubwonko bwabo, kugeza aho bumva umugizi wa nabi yitwa atyo gusa iyo yangirije abazungu.

Impuruza ya Muzeye Antonio Guterres rero yubahwe! Twese twamagane ubukoloni bushya, kandi twemeranywe ko amaraso y’abiyita ibihangange atarusha ay’abandi agaciro.Twamagane twivuye inyuma abadushinja ibinyoma kimwe n’abadutobera amateka, kandi wa muco wacu nk’Abanyarwanda wo kwigira ku mateka,kwanga gusubira ahabi no gukorera hamwe,  ni intwaro izatsinda inyangabirama!!

 

2021-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa

Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ubwanditsi 28 Oct 2021
Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Ubwanditsi 03 Jan 2022
Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda rikora
Mu Mahanga

Uko ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda rikora

Ubwanditsi 01 Feb 2017
Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Ubwanditsi 15 Jan 2020
Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 
Amakuru

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Ubwanditsi 20 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru