• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n’Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n’Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye.

Ubwanditsi 02 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Abinyujije mu butumwa bwa Twitter, uyu mukambwe uyobora Umuryango w’Abibumbye kuva muri Mutarama 2017 aramagana ibihugu n’imiryango byiyumvamo ubuhangange bwo gutegeka abandi uko bagomba kubaho, kabone n’ubwo byaba bishyira ubuzima n’uburenganzira bwabo mu kaga. Abandi Antonio Guterres asabira kurwanywa ni bamwe mu bibone b’abazungu biyumvamo ko barusha abandi bantu ubumanzi n’ubushongore, aba  n’ibo yise”Neo-Nazis”, ni ukuvuga abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, barazwe n’Abanazi ba Hitler. Umunyamabanga Mukuru wa Loni aragaragaza impunge z’uko iyi myumvire ari mibi cyane, kandi ikwiye gufatwa nk’icyorezo cyugarije isi.

Bwana Guterres aratabaza  mu gihe hari n’abandi basesenguzi basanga ibintu bigenda birushaho gufata indi ntera, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bigashinjwa gutanga amasomo y’imyitwarire, bititaye ku guhonyora demokarasi n’uburenganzira bibera iwabyo. Uburayi na Amerika binengwa kuba byarihaye inshingano yo guhoza abandi ku nkeke , ukaba wakwibwira ko kwica abantu, kubashimuta, kuvogera ibihugu by’abandi n’andi mahano, iyo bikozwe n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika  bitaba bikiswe icyaha.

Abo basesenguzi bavuga ko icyo gice cy’isi gitanga inyigisho kibinyujije mu miryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu, kandi ari igikangisho n’igitiyo cyo gusahura ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Iyo miryango ishyirwa mu majwi ni Human Right Watch, Crisis Group, Amnesty International, abashinjabinyoma babereyeho guhungeta ibihugu bitaratera imbere mu bukungu, babinyujije mu byegeranyo –bipapirano, n’ibitangazamakuru nka BBC na VOA, n’ibindi bihora bihirimbanira inkuru mbi ku Rwanda

Ibi rero ntibitunguranye ku muntu wese  ukurikirana ibimaze iminsi  bivugwa ku Rwanda, ahanini bigamije kwangiza isura yarwo, ariko hakabamo n’ababikoreshwa n’ipfunwe n’ikimwaro, kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasohora ibyegeranyo bishinja u Rwanda kutubahiriza demukarasi, usanga bisohokera mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida atorwa, abatabyishimiye bakagaba ibitero by’urugomo  mu nteko ishinga amategeko! Abasohora ibyo byegeranyo bidashingira ku bunyamwuga na bucye mu gutara no gutangaza amakuru, nibo uzasanga bavugwa mu bucuruzi bw’intwaro ziyogoza uduce tunyuranye tw’isi.

Nibo bahishira ubugome bukorerwa  abimukira bajya gushakira imibereho za Burayi, bakajugunywa mu Nyanja ku manywa y’ihangu, ariko za  Human Rights Watch na za Amnesty International zikabifata nk’ibisanzwe kuko byakorewe ba “nyagupfa” b’Abanyafrika.  Kuba iyo miryango itarigeze yamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yamagane ibihugu byabo byayigizemo uruhare, ndetse bikaba bigicumbikiye abagaragu babyo bashyize mu bikorwa iyo Jenoside, ahubwo igahora irengera abakurikiranywe n’ubutabera bw’uRwanda,  ni ikimenyetso cy’ikimwaro n’ubugome.

Nguko uko uzasanga biyambaza ba Filipp Reyntjens, ba Judi Rever, ba  Herman J. Cohen,  n’abandi  bazobereye mu kugoreka amateka, ariko wareba neza ugasanga aba nabo bafite aho bahurira n’amateka mabi y’u Rwanda. Nguko uko bashyigikira ba Idamange Yvonne, ba Ingabire Victoire, ba Aimable Karasira, abagize Jambo Asbl(rya shyirahamwe ry’abana n’abuzukuru b’abajenosideri), n’abandi bahagurukiye gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabita intwari zidakwiriye kubazwa iyo myitwarire ikomeretsa benshi.

Bamaze imyaka bagerageza kwerekana ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aribo ba nyirabayazana, naho Interahamwe-Mpuzamugambi bakaba ari “Abatagatifu”. Iyi myitwarire ni nk’iy’Abanazi ba Hitler n’ubu bacyumva Jenoside yakorewe Abayahudi yari ikwiye, ndetse bakanagaragaza ko n’ubu ubahaye agahenge bayisubukura.

Kuva aho Paul Rusesabagina agerejwe mu maboko y’ubutabera, induru zabaye nyinshi. Igitangaza buri wese ariko, ni ukuntu abo ba mpatsibihugu, batinda gusa ku buryo uwo mwicanyi yageze aho yakoreye ibyaha, ariko ntibavuge ku bikorwa bye  by’iterabwoba na nyir’ubwite adashobora guhakana. Bati yarashimuswe. Basobanuriwe inshuro utabara uburyo umutego mutindi washibukanye nyirawo, Rusesabagina akibona aho agomba kubarizwa ibyaha yakoze, ariko banze kubyuma. Atari uko bitumvikana, ari uko gusa amatwi yabo ashaka kumva ibyo bo n’abo bahuje umugambi bihimbira.

Ese ko bamuburanira ngo ni Umubiligi, Ububiligi bwiteguye gutanga indishyi ku baturage  FLN ya Rusesabagina yiciwe ababo,ikabasahura abandi ikabafata bugwate? Ariko reka tunavuge ko haba harabaye imbaraga zimuzana mu Rwanda. Ese byagenze bite mu mwaka w’1994, ubwo Ubufaransa bwahaga ruswa Sudan, ngo Umunya Venezuwela   Ilich Ramirez Sanchez“ Carlos” afatirwe mu bitaro  I Khartoum anahite yoherezwa mu Bufaransa? Hari induru byateje se?Oya, kuko uwo mugizi wa nabi  yari akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, araburanishwa, ndetse ubu akaba ari mu gifungo cya burundu aho mu Bufaransa.

Mu mwaka w’1999, ba mukerarugendo 8 biciwe muri Pariki ya Bwindi, muri Uganda. Icyo gihe kubera ko mu bishwe harimo Abanyamerika 2, ubutegetsi bwa Amerika bwasabye ko abicanyi (bakomoka mu Rwanda)boherezwa kuburanira muri Amerika, kandi byarakozwe. Kuki ba mpatsibihugu n’abambari babo bumva ari ari igitangaza gukora iyo bwabaga  Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, akaburanishirizwa imbere y’abo yahekuye abandi akabagira imfubyi n’abapfakazi? Ibi ni bwa bwibone n’irondaruhu byamunze ubwonko bwabo, kugeza aho bumva umugizi wa nabi yitwa atyo gusa iyo yangirije abazungu.

Impuruza ya Muzeye Antonio Guterres rero yubahwe! Twese twamagane ubukoloni bushya, kandi twemeranywe ko amaraso y’abiyita ibihangange atarusha ay’abandi agaciro.Twamagane twivuye inyuma abadushinja ibinyoma kimwe n’abadutobera amateka, kandi wa muco wacu nk’Abanyarwanda wo kwigira ku mateka,kwanga gusubira ahabi no gukorera hamwe,  ni intwaro izatsinda inyangabirama!!

 

2021-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 03 Jul 2021
“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Ubwanditsi 07 Oct 2024
Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Ubwanditsi 22 Feb 2018
“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Ubwanditsi 23 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside
Mu Mahanga

Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2016
REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia
Amakuru

REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia

Ubwanditsi 15 Mar 2022
Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024
Amakuru

Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024

Ubwanditsi 08 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru