• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Editorial 08 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo habaye umukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika izwi nka NBA, muri uyu mukino wa All Stars2021 hahuraga amakipe ayobowe na LeBron James ndetse niya Kevin Durant.

Muri uyu mukino wabereye muri Farm Arena yo muri Atlanta ikipe iyobowe na LeBron James ukinira ikipe ya Los Angeles yatsinze iya Kevin Durant wa Brookyln Nets ndetse n’abakinnyi yari yatoranyije, ni umukino warangiye ku manota 170 y’ikipe yari iyobowe na LeBron ku manota 150 y’ikipe ya Kevin Durant.

Ikipe ya LeBron James yari igizwe n’abakinnyi bakomeye barimo Giannis Antetokounmpo wa Bucks, Stephen Curry wa Golden State Warriors, Luka Dončić wa Dallas Mavericks na Nikola Jokić wa Denver Nuggets nibo bayoboye uduce dutatu tw’umukino mu gihe ikipe yarigizwe n’abandi bazwi nka Kyrie Irving wa Brookyln Nets, Kawhi Leonard wa Clippers, Bradley Beal wa Washington Wizards na Jayson Tatum wa Boston Celtics iyi yo yayoboye agace ka numa ka kane gusa.

Mu bakinnyi bazwi batagaragaye muri uyu mukino wa All Stras 2021 harimo Anthony Davis,Devin Booker,Klay Thompson na Kevin Durant bari bafite ikibazo cy’imvune, Joel Embiid na Ben Simmons banduye icyorezo cya koronavirusi.

Uretse uyu mukino wabaye, habaye kandi n’amarushanwa arimo gutsinda amanota atatu bizwi nka Three Points Shooter, iki kiciro cyegikanywe na Stephen Curry wa Golden State Warriors, gushyira umupira mu nkangara umukinnyi abanje gusimbuka bizwi nka slam dunk byegukanywe na Anfernee Simons wa Portland Trail Blazers, mu kindi gihembo cyahawe Domantas Sabonis wa Indiana Pacers yahawe icya Tacobell Skills Challenge.

2021-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Editorial 02 Jun 2024
Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Editorial 07 Feb 2025
APR FC yasabye imbabazi abafana bayo nyuma y’umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa

APR FC yasabye imbabazi abafana bayo nyuma y’umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa

Editorial 25 Oct 2025
UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

Editorial 24 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro
INKURU NYAMUKURU

Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Editorial 30 Jan 2018
Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru  bibogama – Mbanda
ITOHOZA

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru bibogama – Mbanda

Editorial 25 Aug 2017
Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC
Amakuru

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Editorial 21 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru