• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe abaturage benshi ba Repubulika Iharanira Demokarasoi ya Kongo, barangajwe imbere na Perezida w’icyo gihugu, Felix Tshisekedi, bahagurukiye kuvana agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cyabo, hari n’abandi bashishikajwe n’urwango, bikagaragara ko ari ba rusahuriramunduru batifuza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Abo ni nka Patrick Mbeko wigize umuhanga mu guharabika Abayobozi b’uRwanda no kugoreka amateka yarwo, kugeza n’aho agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye cyangwa itagenze uko yabyifuzaga. Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yavuze ko “ ikosa  rukumbi Ubufaransa kwakoze ari uko butashyigikiye bwivuye inyuma ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, bigatumba butsindwa yarahanganyemo na Paul Kagame n’Abanyamerika “. Ntiyasobanuye uko ahuza Abanyamerika n’urugamba rwo kwibohora rwayobowe na Paul Kagame.

Kimwe n’abajenosideri  n’ababashyigikiye, Patrick Mbeko arashinja Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, agatagatifuza Leta ya Habyarimana n’abamusimbuye, yemeza ko ahubwo aribo bakorewe Jenoside! Abasomye aya mateshwa ya Patrick Mbeko ku mbuga nkoranyambaga bagize bati:”Burya koko igisebo nticyica( le ridicule ne tue pas), kuko kiramutse cyica Patrick Mbeko n’abarumbiwe n’ubwenge nkawe ntibari kuba bakiriho”.  Bagakomeza bati:”Ushobora ute kwiyita umunyabwenge, wirengagiza ko isi yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana n’abamusimbuye, igahagarikwa n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame?! Bavuga ko yi mikorere idatunguranye ariko, kuko ngo  buri gihe abicanyi bagerageza kwivanaho ikimwaro, kugeza n’aho basiga icyaha abiciwe.

Aba bashubije ibyo Patrick Mbeko yahubutsemo, baribaza bati:” Uretse ubugome buvanze n’ubujiji, ahakana ate ko Ubufaransa bwa Mitterrand bwashyigikiye byimazeyo Leta y’abajenosideri, bigashimangirwa bidasurwaho na Komisiyo Declert yashyizweho na Perezida w’Ubufaransa, Emmauel Macron ubwe? Benshi muri aba barakajwe n’amateshwa ya Patrick Mbeko , biganjemo Abanyekongo nkawe, bamusabye kureka kwiyita umuhanga”intellectuel”, kandi agahagarika kwivanga mu mateka y’igihugu kitari icye. Bati:”Niba uri impuguke, fatanya n’abandi Banyekongo gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu cyabo, ureke guhakwa ku bajenosideri nk’imbwa irigata ibirenge bya shebuja , n’iyo we atabishaka”.

Uyu Partick Mbeko azwiho ubukana mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihe yihaye inshingano yo kwamamaza igitabo umujenosideri Yohani Kambanda( wakatiwe gufungwa burundu), aherutse gusohora agambiriye kwishongora no gukomeretsa  abakorewe iyo Jenoside. Urwango Patrick Mbeko afitiye uRwanda, muw’ 2016  rwamuhesheje igihembo   cyiririwe Ingabire Victoire , nawe wamamaye mu guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n’imitwe y’iterabwoba igambiriye kugirira nabi uRwanda.

Yasebanya yagira ariko, Patrick Mbeko akwiye kumenya ko inabi itazigera itsinda ineza. Nabaza neza imiterere y’Abanyarwanda, azamenya ko  barwanye intambara zikomeye kurusha iy’ubugambo n’ubusambo ashaka kubashozaho. Azabaze abajenosideri bakubiswe inshuro, nka Kambanda Yohani, Theoneste Bagosora, Ngirumpatse Matayo, Anatole Nsengiyumba n’izindi Nterahamwe abereye umuvugizi,bazamubwira ishyano FDLR yabo n’abandi bagizi ba nabi bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo. Azagishe inama Abanyekongo bazima nk’abari muri  gahunda yitwa”PMVS” n’urubyiruko rwo muri Generation Paul Kagame, bose barajwe ishinga no gufatanya n’Abanyarwanda kubaka amateka mashya kandi meza.  Namara kuganira n’abo bose, azumva neza ko uRwanda rutakiri insina ngufi, icibwaho ikoma n’inzezererezio nka Patrick Mbeko.

 

2021-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 12 Sep 2023
Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubwanditsi 15 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG
Amakuru

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho
INKURU NYAMUKURU

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Umuhanzi Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo zirimo Kikulacho yageze i Kigali -AMAFOTO
Mu Rwanda

Umuhanzi Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo zirimo Kikulacho yageze i Kigali -AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru