• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.

Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.

Ubwanditsi 24 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.

Premier League

Shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza yatangiye muri Kanama 2020,yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, yasize ikipe ya Manchester City ariyo itwaye igikombe cya shampiyona,amakipe nka Manchester City , Manchester United , Liverpool na Chelsea abona itike ya champions League, amakipe nka West Ham United, Liecester City na Tottehnam abona itike ya Europa League.

Ibyatangaje abantu ni uburyo Arsenal itigize iza mu makipe 6 ya mbere nk’uko byari bemenyerewe , Harry Kane niwe watsinze ibitego byinshi 23.
Amakipe yamanutse uyu mwaka ni Fulham , Sheffield United na West bromwhich , mu gihe ayazamutse ari Norwich City, Watford na hagati ya Brentford izakina umukino wa kamarampaka na Swan sea City.

Laliga

Shampiyona y’igihugu cya Espagne nayo yatangiye muri Kanama 2020 ,yasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, Atletico Madrid niyo yatwaye igikombe cya shampiyona

Real Madrid yabaye iya kabiri irushwa inota rimwe na Atletico Madrid, mu gihe FC Barcelona yabaye iya gatatu.

Amakipe azakina Uefa Champions League ni Atletico Madrid , Rael Madrid , Barcelona na Sevilla.

Azakina Europa League ni Real Sociedad, Real Betis na Villareal

Lionel Messi niwe watsinze ibitego byinshi 30 , naho Karim Benzema na Gerrad Moreno wa Villareal batsinze 23.

Amakipe yamanutse ni Huesca, Eibar na Valladolid

Serie A

Shampiyona y’igihugu y’Abataliyani y’uyu mwaka wa 2020-2021 yatwaye n’ikipe ya Inter Milan yaherukaga gutwara igikombe cya shampiyona mu 2011.

Juventus ikaba yaratunguranye inanirwa gutwara igikombe nk’uko byari bisanzwe ndetse no kuza mu makipe azakina UEFA Champions League byaragoranye kuko byayisanye umukino w’umunsi wa nyuma.

AC Milan yitwaye neza muri iyi shampiyona kuko yabaye iya kabiri n’amanota 79 ihita ibona itike ya Champions League.

Amakipe azakina Uefa champions League ni Inter Milan , AC Milan,Atlanta na Juventus

Azakina Europa League ni Napoli , Lazio na AS Roma.

Cristiano Ronaldo niwe watsinze ibitego byinshi 29 mu gihe Romeli Lukaku yatsinze ibitego 24.

Ligue 1

Shampiyona y’abafaransa yaraye ishojwe kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, itwawe n’ikipe ya Lille nyuma yo kugira umwaka mwiza wa shampiyona.
Icyatunguranye muri iyi shampiyona n’uburyo ikipe ya PSG yananiwe kwegukana igikombe mu gihe ariyo ifite abakinnyi beza ugereranyije nandi makipe

Amakipe azakina Uefa Champions League ni Lille yatwaye igikombe cya shampiyona , PSG yabaye iya kabiri, AS Monaco yabaye iya gatatu na Lyon yabaye iya kane.

Amakipe azakina Europa League ni Marseille na Rennes.

Klyan Mbappe niwe watsinze ibitego byinshi 27, mu gihe Memphis Depay yatsinze ibitego 20.

Bundesliga

Shampiyona y’Ubidage nubundi ntacyahindutse cyane kuko Bayern Munich niyo yatwaye igikombe nkibisanzwe, ariko ikipe ya Schalke 04 yamanutse mu kiciro cya kabiri.

Amakipe yabaye ane ya mbere ni Bayern Munich, RB Leipzig,Dortmund na Wolfsburg akaba ariyo azakina UEFA Champions League.

Azakina Europa League ni Frankfurt na Bayern Leverkusen.

Muri iyi shampiyona kandi nibwo Rutahizamu wa Bayern Munich Robert Lewandowski yakuyeho agahigo ka Gerrad Muller ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino kuko Lewandowski yatsinze ibitego ibitego 41, mu gihe Gerrad Muler yari yatsinze ibitego 40.

2021-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Ubwanditsi 18 Jun 2024
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.
Amakuru

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ubwanditsi 30 May 2021
Umuhanzi  Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe
Amakuru

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Ubwanditsi 05 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru