• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Editorial 28 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hasozwaga imikino ya 1/4 y’irushanwa rya Basketball Africa league BAL, ikipe ya Patriots BBC ya hano mu Rwanda yaraye yitwaye neza mu mukino yatsinzemo ikipe ya Ferroviário de Maputo amanota ya 73-71.

Ikipe ya Patriots BBC niyo yatangiye yitwara neza muri uyu mukino kuko iyi kipe ihagarariye u Rwanda, mu gace ka mbere yatsinze amanota 24 kuri 15 ya Ferroviario nyuma iza no kwitwara neza mu kandi gace kakurikiyeho kuko iyi kipe ikomoka mu mujyi wa Maputo yakoze amanota 24 kuri 18 ya Patriots, amakipe yombi akaba yagiye ku ruhuka Patriots ifite amanota 42 kuri 39 ya Ferroviario.

Mu gace kandi kakurikiyeho ka gatatu, ikipe ya Ferroviário de Maputo yakoze amanota 18 kuri 12 ya Patriots, gusa iyi kipe yaje kwihagararaho kuko yakoze amanota 19 kuri 14 ya Ferroviário bituma umukino wose urangira ari amanota 73 ya Patriots kuri 71 ya Ferroviário de Maputo, ikipe ihagarariye u Rwanda Patriots yegukanye intsinzi inagera muri 1/2 cy’iri rushanwa rya BAL.

Muri uyu mukino wahuje Patriots BBC na Ferroviário de Maputo, Gasana Kenneth yatsinzemo amanota 23 mu gihe kapiteni wayo Mugabe Aristide we yatsinze amanota 18.

Undi mukino wari watangiye ku isaha ya 17:30’ wari wahuje AS Douanes yo muri Sénégal na US Monastir yo Tunisia, warangiye n’ubundi US Monastir yahabwaga amahirwe yegukanye intsinzi, aho yatsinze ku manota 86-62.

Imikino ya 1/2 ya BAL irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, aho ikipe ya Petro de Luanda izacakirana na Zamalek yo mu Misiri, naho US Monastir izahure na Patriots BBC, ni mugihe kandi umukino wa nyuma uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021.

2021-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Editorial 16 Sep 2021
Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Editorial 28 Nov 2017
Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Editorial 02 Aug 2022
Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Editorial 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira
Amakuru

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Editorial 22 Sep 2025
Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata babuze uko bahura n’abakunzi babo kuri St valentin
SHOWBIZ

Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata babuze uko bahura n’abakunzi babo kuri St valentin

Editorial 15 Feb 2018
Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35,  basubijwe mu buzima busanzwe  n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame
ITOHOZA

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Editorial 26 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru