Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri ari nayo mpamvu yiyubatse mu cyumweru gishize.
Bijyanye n’intego iyi kipe ifite zo kujya mu matsinda, niyo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashyize mu bikorwa ubusabe bw’abatoza b’iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy’abamaze kubona amakipe ku mugabane w’Iburayi.
Mu cyumweru dusoje nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bongererwa amasezerano yo gukomezanya na APR FC, abandi ntibongerewa amasezerano ndetse kandi igura mu makipe atandukanye abandi bakinnyi bashya.
Kugeza ubu abakinnyi bongerewe amasezerano ni Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3, Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4, Niyomugabo Claude wahawe imyaka 2, Niyonzima Olivier Sefu we ni imyaka 2, ndetse na Nizeyimana Djuma wongereye amasezerano y’imyaka 2.
Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatandukanye nayo, ni ukuvuga abo itongereye amasezerano nyuma y’uko asojwe ni Mushimiyimana Muhamed, umunyezamu Rwabugiri Umar ndetse na rutahizamu Danny Usengimana uyu we wamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC n’ubundi yigeze gukinira.
Usibye aba bongereye amasezerano, ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanongereyemo andi maraso mashya arimo Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marine FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS uyu akaba yari intizanyo ya Heroes FC, Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC ndetse na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports , aba bakinnyi bose bakaba barasinye imyaka 2.
Nyuma yo kwiyubaka kuri APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko gahunda yayo ya mbere ari uguha abakinnyi b’abanyarwanda umwanya wo kwigaragaza, bagize bati “gahunda yacu izakomeza kuba iyo guha abana b’u Rwanda umwanya wo kugaragaza impano bifitemo, tubategura guserukira igihugu ndetse no guharanira kugera kure bakina kinyamyuga, mbere yicyo cyerekezo bagomba kwigaragariza muri APR FC bayigeza kure hashoboka.”
APR FC kandi yibukije ko abakinnyi b’abanyamahanga batari muri gahunda yayo, bagize bati ” abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC ntabwo bari muri gahunda yacu ya vuba aha nanone ariko, abana b’u Rwanda nibatageza ikipe aho yifuza ubwo tuzajya gushakira ahandi.”