• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo?

Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo?

Ubwanditsi 19 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize igihe ibimenyetso simusiga bigaragarizwa isi yose ko Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, akorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, uyoborwa n’icyihebe Kayumba Nyamwasa. Ibi na Perezida Museveni ubwe yananiwe kubinyomoza, ahubwo ahitamo guhohotera Abanyarwanda bari muri Uganda, abashinja kuba intasi z’uRwanda, kandi mu by’ukuri ari abanze kuyoboka uwo mutwe wa RNC.

Uretse iyo RNC ivuga ko ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Kongo(aho abarwanyi bayo bicwa buri munsi nk’udushwiriri, abarusimbutse bagafatwa mpiri, ari nabo batanga ubuhamya bw’uburyo Perezida Museveni ari umufatanyabikorwa wabo), muri ako gace hari n’indi mitwe y’iterabwoba ikorana bya hafi n’ibyegera bya Perezida Museveni. Amakuru dukesha urubuga “Great Lakes Eye news Paper” rukorera kuri murandasi, aravuga uko umutwe wa ADF/MTM ukorana ubucuruzi bwa cocoa na murumuna wa Museveni, ariwe Salim Saleh.

Great Lakes Eye News ivuga ko hari amasosiyete abiri akora ubwo bucuruzi bw’igihingwa cya cocoa, kivamo chocolate n’ibindi bintu bihenda cyane. Ayo masosiyete ni ESCO KIVU na ESCO Uganda, bivugwa ko Salim Saleh yaba afite imigabane myinshi muri iyi ESCO Uganda. ESCO Kivu ikorana n’umutwe wa ADF/MTM, kuko ariyo ifite ibirindiro ahitwa Beni muri Kivu y’amajyaruguru, aho ESCO Kivu na ESCO Uganda zisarura cocoa. Birumvikana ko ku mamiliyari ava muri ubwo bucuruzi, ADF/MTM ihabwaho agatubutse, kanayifasha gukomeza ibikorwa by’iterabwoba.

Imibare yerekana ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2020, akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika, ariyo yanyujijwe muri amwe mu mabanki yo muri Uganda nka Equity ikorera Kasese, yohererejwe ESCO Kivu, nyamara aruhukira mu biganza bya ADF/MTM.

Mu nkuru ya “Great Lakes Eye” kandi, harimo ibyapa biranga amakamyo ya ESCO Uganda, yinjira muri Kongo nta nkomyi agiye gupakira cocoa. Muri yo twavuga: UAJ661R, UAD721Q, UAK878A, UAD749Q, UAJ653R, UAD727Q, UAH928U, UDE946L, UAJ660R, UAD719Q, SSD252H, UAQ826C, T403CSU, UBE440Z.

Ibi birakorwa kandi mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zashyize ADF/MTM ku ruronde rw’imitwe y’iterabwoba, ndetse Umuryango w’Abibumbye ukaba uvuga ko uwo mutwe w’abagizi ba nabi wishe abantu babarirwa muri 800 mu mwaka wa 2020 wonyine.

Kuva tariki 29 Mata uyu mwaka, ESCO Kivu ifite urubanza ubutabera buyikurikiranyeho gufasha imitwe y’iterabwoba, harimo na ADF/MTM.
Mu biganiro Perezida Museveni aherutse kugirana na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshissekedi, bumvikanye ko bagiye gufatanya kurandura imitwe y’iterabwoba mu Burasirazuba bwa Kongo.

Abazi neza Perezida Museveni babihaye inkwenene, kuko basanzwe bamuziho ikinyoma, uburyarya n’ubugambanyi buhambaye. Ibyo aribyo byose nta bugome butagira iherezo, n’ibi bya Museveni n’agatsiko ke byo gushakira indonke mu maraso y’inzirarengane bizagera aho bishire.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo”imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’ibuye ihakura inda y’akabati”, kandi uru rurimi Museveni ararwumva neza.

2021-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Ubwanditsi 16 May 2022
Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu  ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Ubwanditsi 30 Aug 2018
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi
POLITIKI

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Ubwanditsi 28 Jan 2020
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato
SHOWBIZ

Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato

Ubwanditsi 27 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru