• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32

Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32

Editorial 26 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko umutoza wari wungirije ariwe Pablo Morchón atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we, banatangaza uzamusimbura ariwe Bwana Jamel Eddine Neffati.

Uyu Jamel w’imyaka 32, n’umunya-Tunisia akaba ariwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC, azaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya shampiyona.

Kugeza ubu uyu mutoza Jamel akaba yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe akazagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Pablo Morchon ukomoka mu gihugu cya Argentine atandukanye na APR FC nyuma y’umwaka usaga umwe ageze muri iyi kipe kuko yerekenywe nk’umutoza wungirije taliki ya 17 Kanama 2020, uyu mutoza kandi akaba agiye yaratwaranye na APR FC igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize w’imikino wa 2020-2021.

Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa APR FC, Jamel Eddine Niffati wasimbuye Morchon yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

2021-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Editorial 06 Dec 2018
Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Editorial 27 Aug 2017
Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Editorial 11 Oct 2017
CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

Editorial 17 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi
POLITIKI

RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

Editorial 13 Dec 2018
Paul Gitwaza muri Zion Temple yeretse umuryango bamwe mubakozi b’Imana bamufashaga
Mu Rwanda

Paul Gitwaza muri Zion Temple yeretse umuryango bamwe mubakozi b’Imana bamufashaga

Editorial 08 May 2017
Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro
POLITIKI

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru