• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Ubwanditsi 30 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru dukesha ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda, arahamya ko Perezida Samia Suluhu Hassan azagirira uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, akazasesekara I Kigali kuwa mbere tariki 02 Kanama 2021.

Ni uruzinduko rwa mbere rw’akazi Perezida Suluhu azaba agiriye mu Rwanda, kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo yasimburaga ku mwanya wa Perezida wa Tanzaniya Nyakwigendera John Pombe Magufuli , witabye Imana mu buryo butunguranye
Tanzaniya n’uRwanda bisanganywe umubano utagira amakemwa.

N’ubwo ibizaganirwaho hagati ya Perezida Suluhu na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bitaratangazwa, abasesenguzi barahamya ko abo Bakuru b’Ibihugu byombi batazabura kugaruka ku mishinga minini u Rwanda na Tanzaniya bihuriyeho, nko kubaka urugomero rw’amashanyarazi rukomeye rwa Rusumo.

Byitezwe kandi ko Perezida Suluhu na Perezida Kagame bazagaruka ku bufatanye mu kubungabunga umutekano hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu karere, dore ko mu minsi ishize Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura na Komiseri Mukuru wa Polisi y’ uRwanda IGP Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzaniya. Umwe mu myanzuro yagiye ahagaragara uvuga ko inzego z’umutekano za Tanzaniya n’iz’u Rwanda ziyemeje kongera umurego mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no guhashya imitwe y’iterabwoba.

Kuva yaba Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, amaze gusura Kenya, Uganda n’Uburundi. Aho hose yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Tanzaniya n’ibyo bihugu, arimo no kubaka umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibihugu byo mu karere k’ Afrika y’Uburasirazuba, kandi kugirango bishyirwe mu bikorwa bisaba uruhare rwa buri gihugu.

Uruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda rusanze umubano warwo na Uganda ukirimo ibibazo bikomeye, ahanini bishingiye ku bihato ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni butahwemye gushyira mu nyungu z’u Rwanda, kugeza n’aho ubwo butegetsi bushyigikira imitwe y’iterabwoba nka RNC, n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abakurikiranira hafi iby’uru ruzinduko rwa Perezida wa Tanzaniya mu Rwanda, barasanga we na mugenzi we w’u Rwanda , Paul Kagame, nta kuntu batazagaruka ku buryo bwo kurangiza ubushyamirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, kuko umubano mwiza w’abaturanyi ari ingenzi mu iterambere ry’aka karere kose.

2021-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Ubwanditsi 28 Aug 2018
Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Ubwanditsi 24 Dec 2018
Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Ubwanditsi 27 Apr 2024
Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Ubwanditsi 18 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana
Mu Rwanda

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi
ITOHOZA

Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Amakuru

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru