Harabura iminsi 2 gusa ngo umwaka ube wuzuye Paul Rusesabagina ageze mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda. Kuva yagera mu gihugu cye yihakanye, nta munsi wira hatabaye agashya, ndetse abenshi bakamubonamo “insigamigani” nk’abo tujya twumva mu mateka.
Dore tumwe mu dushya twaranze urubanza rw’uyu mugabo ukina mu bikomeye.
1. Ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, umuhungu we yagaragaye yisasiye ibidolari, akikiye inkumi, mu mayoga y’amoko yose, nk’umwana wo mu muryango w’abakimaze.
Uyu ni Trésor Rusesabagina, umuhungu wa Paul Rusesabagina. Asanzwe azwiho kuvuyarara, haba mu nkumi, mu byo kurya n’ibyo kunywa. Ni mu gihe kandi nta kibazo cy’amikora afite. Ise yarunze ibifaranga asaba avuga ko agiye gufasha ingorwa, ibisagutse akabikorasha muri FLN, wa mutwe we w’iterabwoba wishe, ugasahura inzirakarengane za Nyamagabe na Nyaruguru.
Umuhungu wa Rusesabagina yavuze ko azakora byose agafunguza se, nyamara ubanza yaravugishwaga n’uruyama, kuko umwaka winaze ntacyo akoreye umubyeyi we.
2. Rusesabagina yabanje gusasa imigeri, avuga ko yashimuswe kandi yarizanye aho agomba kuba ari.
Iki kinyoma cyamaze igihe kigibwaho impaka, Paul Rusesabagina n’abamushigikiye mu mahano ye, bahamya ko Leta y’uRwanda yamushimuse, ikamuvana muri Amerika, ikamunyuza i Dubai, kugeza yisanze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Iri kinamico ryaje guteshwa agaciro n’ubuhamya bwa Bishop Constantin Niyomwungere, umuvugabutumwa akaba n’inshuti magara ya Rusesabagina, wasobanuye neza uburyo Rusesabagina ubwe yivanye muri Amerika ku bushake, akanyura Dubai yibwira ko agiye mu Burundi kubonana n’abategetsi b’icyo gihugu bamufashije mu mugambi we wo guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Urukiko rwaje kwanzura ko Rusesabagina atashimuswe, ahubwo yigushije mu mutego. Ababikurikiranira hafi basanga Rusesabagina yarazize ahanini ubuswa n’ubunararibonye bwa ntabwo mu bijyanye na politiki.
3. Rusesabagina uvuka i Murama mu Ntara y’Amajyepfo yiyise Umubiligi “utavangiye”.
Uyu mugabo witwara nka Rusisibiranya twagiye twumva mu makinamico y’ubuhemu, yabonye ibyo gushimutwa bibaye amatakirangoyi, ati reka mvuge ko ntashobora kuburanira mu Rwanda, kuko ndi “Umubiligi”. Ibi byo byabaye urwenya ruryoshye, aho Umunyarwanda uvuka i Murama mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, akahakurira, akahashakira, akanahabyarira, atinyuka kwihakana igihugu cye, mu Kinyarwanda cyuje ikibonezamvugo ati”mba ndoga Rukimirana ntabwo ndi Umunyarwanda”.
Abazi gutebya bagize bati:”Kuvuka i Murama bimugize Umufulama”. Ibi byo gutaratamba agora ubutabera nabyo ntibyamuhiriye, kuko yibukijwe ko bimwe mu bimenyetso bimuhamya icyaha byatanzwe n’uBubiligi, bityo nabwo bukaba bwumva neza ko Rusesabagina agomba kuburanira aho yakoreye ibyaha. Mbere yo guhakana Ubunyarwanda kandi, yagombye kuba yaributse amagambo yavugiye mu ruhame ko afite”…urubyiruko rwahagurukiye kubohora uRwanda..”. Keretse niba yari agarutse kuba umukoloni w’Umubiligi mu Rwanda.
4. Abonye amayeri amubaye iyanga, yanze kuburana, yivana mu rubanza.
Paul Rusesabagina yari agwije ibigarasha, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bufite amaturufu, ibimenyetso bifatika, maze Rusisibaranya atsindwa n’umukino utaratangira.
Yageze ubwo abona ko ntaho azacikira ingingo simusiga, maze yicira urubanza rutaranaba. Abatangabuhamya bamukuye ku izima ni Bishop Constantin Niyomwungere twavuze haruguru, n’ Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wasobanuye uko Rusesabagina yabeshye isi yose ngo ni umugiraneza, maze ibifaranga bamurundumuriye akabishora mu bikorwa by’iterabwoba.
Hari kandi abo baregwa mu rubanza rumwe nka Nsabimana Callixte”Sankara” bamushinje uruhare rutaziguye mu bugizi bwa nabi ndengakamere, umubisha ashegeshwe asezera mu rubanza. Ibi nabyo ariko ntacyo byamufashije kuko bitabujije urubanza gukomeza adahari, ndetse rukazasomwa tariki 20 Nzeri uyu mwaka.
5. Yabeshye amahanga ko inzara igiye kumutsinda muri gereza, kandi ahubwo natagabanya “appétit” ashobora kuzira ivutu!
Paul Rusesabagina aho agaramye i Mageragere, icyo adafite ni icyo atasabye. Amafunguro yihitiyemo, mudasobwa zo kumufasha mu rubanza yivanyemo, telefone avuganiraho n’abo mu muryango we buri cyumweru, n’ibindi ubundi bitagahawe umugome ukurikiranyweho ibyaha biremereye by’iterabwoba.
Yasabye umuryango we “gusakuza” bavuga ko afashwe nabi, bagamije gusa guharabika uRwanda no kurushyiraho igitutu ngo arekurwe ataryojwe ubugome bwe, Abahagarariye ibihugu yabo mu Rwanda, barimo na Ambasaderi w’ Amerika mu Rwanda banyomoje ibivugwa na Rusesabagina n’abamuri inyuma. Abo bantu badafite aho babogamiye basobanura ko Rusesabagina ari mu mfungwa zifashwe neza ku isi.
6. Umubiligi witwara gikoloni yaje kunganira Rusesabagina, azi neza ko atabyemerewe.
Uyu ni uwitwa Vincent LURQUIN, Umubiligi “wazobereye” mu mategeko akaba asanzwe yunganira Rusesabagina, haba mu manza(dore ko agira na nyinshi), haba no mu marorerwa yose akora, Agire atya rero asabe “visa” yo kwinjira mu Rwanda nka mukerarugendo, ndetse anayihabwe kuko uRwanda ruhora rwiteguye kwakira neza abarusura. Nyamara uwo mugabo ugifata u Rwanda nk’indagizo y’uBubiligi, mu by’ukuri yagenzwaga no kwanduranya. Nguko uko tariki 20 Kanama 2021 yadutse mu rukiko, yambaye imyenda iranga abanyamategeko bari mu kazi, ati:”Ndi umwunganizi wa Rusesabagina”.
Abasesenguzi bavuka ko Vincent Lurquin atari ayobewe ko atemerewe kuburanira muRwanda nk’umunyamatege, kuko atabarizwa mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, kimwe n’uko nta munyamategeko w’Umunyarwanda wemerewe kuburana imanza zo mu Bubiligi atari mu Rugaga rw’abavoka muri icyo gihugu. Yaba yariyenzaga, yaba yarashakaga guhinyuza ngo arebe uko u Rwanda rukoresha agaciro rwahaharaniye, icyagaragaye ni uko yahakuye isomo ry’ikinyabupfura. Yahise ahambirizwa, ajya gusakuriza mu yandi masandi afitanye isano na Rusesabagina.
Intwaro asigaranye ni ibitutsi, kandi ntibibuza uRwanda n’Abanyarwanda gukora neza ibiri mu nyungu zabo.
Utu ni tumwe mu dushya muri twinshi twaranze Rusesabagina n’abamuri inyuma kuva yagera aho agomba kuba ari. Abamwoheje kugambanira Urwamubyaye n’ubu nibo bahimbahimba utuyeri tudahashije, nyamara iyo aza kuba intwari nk’uko abamushuka bamwita, yari gusaba imbabazi bityo n’igihano kikaba cyagabanywa.
Yataratamba, yatayanjwa, yata ibitabapfu, amateka azamwibutsa ko yatatiye igihango ubwo yishoraga mu bikorwa by’iterabwoba, akica abo basangiye isano y’Ubunyarwanda.