Kuva mu mwaka wa 2007, iyi nshuro ije yiyongera ku zindi nyinshi imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na Leta y’u Rwanda, basaba Leta y’Ubwongereza kureka gukomeza gucumbikira abicanyi bamaze imyaka bidegembya muri icyo gihugu. N’ubu rero Ubwongereza bwasabwe gufata Vincent Bajinya, Charles Munyaneza, Céléstin Mutabaruka, Céléstin Ugirashebuja na Emmanuel Munyaneza, bakekwaho uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’ abatutsi, mu duce aba bagome bari batuyemo mu mwaka w’1994.
Nubwo nyamara muw’ 2015 ndetse no muw’2017 inkiko zinyuranye mu Bwongereza zanzuye ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rw’abo bantu 5 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubucamanza bwo muri icyo gihugu ntizirarababuranisha cyangwa ngo boherezwe kuburanishirizwa mu Rwanda, aho bakoreye ibyaha bakekwaho. Abasesenguzi bahamya ko impamvu Ubwongereza bukomeza kwica amatwi zishingiye kuri politiki.
Mu mwaka ushize wa 2020, Minisitiri w’Ubutabera, Jonhson Busingye yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, ko uRwanda nta nyungu rufite mu kwihorera, ko rero igikenewe ari ubutabera, abo bagabo bahamwa n’icyaha bagahanwa, baba abere nabwo bagahabwa uburenganzira bwabo.
Vincent Bajinya waje kuyobya uburari akiyita Vincent BROWN, ni umuganga wakoraga mu kigo cya ONAPO. Abatangabuhamya benshi bamushinje kuyobora inama zitegura ubwicanyi bwaguyemo Abatutsi batabarika mu Mujyi wa Kigali. Izina niryo muntu koko, ngo ’’Bajinya’’ yahoranaga umushiha udasanzwe
Céléstin Mutabaruka we ubu yigize umuvugabutumwa mu itorero ry’Abapantekote mu Bwongereza. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yategekaga umushinga wo kurengera amashyamba mu karere ka Crête – Zayire- Nil, akaba ashinjwa uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Bisesero no mu nkengero zaho.
Charles Munyaneza yari Burugumesitiri wa Kinyamakara mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ari naho yakoreye ibyaha ashinjwa. Abamuzi bavuga ko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugome, by’umwihariko ngo akaba yaratoteje cyane Abatutsi n’abandi bari baranze kwishora mu irondakoko.
Célestin Ugirashebuja yabaye ruharwa muri Komini ya Kigoma yategekaga, hari muri Perefegitura ya Gitarama icyo gihe. Abatangabuhamya bamwiboneye ayoboye inama z’abicanyi, ndetse akanabahemba ubwo babaga bavuye gutsemba Abatutsi.Ni Interahamwe kabombo yari yarahize ko nta Mututsi uzasigara muri Kigoma.
Emmanuel Nteziryayo we yategekaga Komini Musasobwa yo muri Gikongoro.By’umwihariko, we na Mugenzi we Charles Munyaneza baregwa uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi babarirwa mu 50.000 bari bahungiye ku ishuri ry’imyuga rya Murambi.
Ibihugu byose ku isi, harimo n’Ubwongereza, bifite inshingano zo gushyikiriza ubutabera umuntu wese ukurikiranyweho icyaha gikomeye nka Jenoside, nk’uko bikubiye mu masezerano ya Génève byashyizeho umukono. Biratangaje rero kubona igihugu nk’Ubwongereza, kivuga ko ari intangarugero mu guharanira uburenganzira bwa muntu, gikingira ikibaba abicanyi kabuhariwe.
Leta y’uRwanda n’Imiryango Iharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko batazahwema gusaba amahanga ubufatanye mu gushyikiriza ubutabera abanyabyaha, abasesenguzi ariko bo bakavuga ko igihe cyose hazaba hagishyirwa imbere impamvu za politiki, abagizi ba nabi bazakomeza kwidegembya.
Uretse Ubwongereza, hari n’ibindi bihugu bigicumibikiye abajenosideri, bizi neza ko ari abanyabyaha, nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubuholandi n’ibindi byinshi cyane byiganjemo ibyo muri Afrika.