• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75

Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75

Editorial 06 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hasozaga imikino Nyafurika mu mukino w’intoki wa Basket ku makipe y’abagabo yo kuri uyu mugabane, iyi mikino yaberaga mu Rwanda muri Kigali Arena yasojwe ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75.

Ni umukino wa nyuma wabaye kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi n’imwe, iyi kipe yatangiye uyu mukino ifite icyizere cyo kuba yatwara iki gikombe kuko Afrobasket iheruka iyi kipe niyo n’ubundi yari ifite iki gikombe.

Muri uyu mukino ikipe ya Tunisia niyo yatangiye neza kuko mu gace ka mbere iyi kipe yakoze amanota 25 kuri 18 ya Côte d’Ivoire, agace ka kabiri nako ikipe y’abarabu nayo ikaba yakoze amanota 22 kuri 16.

Mu gace ka gatatu nibwo ikipe ya Côte d’Ivoire yo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 25 kuri 18 ya Tunisia ndetse n’aka nyuma karangiye iyi kipe ikoze amanota 16 kuri 13 gusa uyu mukino warangiye Côte d’Ivoire itsinzwe ku manota 75 kuri 78 ya Tunisia.

Iyi kipe yegukanye iki gikombe cy’uyu mwaka ku ncuro ya kabiri yikurikiranya gusa iki gikombe kikaba cyabaye igikombe cya gatatu itwaye kuri uyu mugabane wa Afurika.

Usibye uyu mukino wa nyuma wabaye, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye umwanya wa gatatu, ni nyuma yaho yatsinze ikipe ya Cape Verde amanota 86 kuri 73.

Nk’uko ishyirahamwe ry’umukino w’intoki hano mu Rwanda ryabitangaje, binyuze kuri Twitter uyu mukino wa nyuma wakurikiwe kandi n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame wagiye agaragara cyane muri iyi mikino ya Afrobasket yaberaga muri Kigali Arena.

Ubwo hasozwaga iyi mikino, umunya Tunisia Slimane Radhouane yashimiwe nk’umukinnyi umaze gukina Afrobsket nyinshi kuko kuri ubu amaze gukina iri rushanwa incuro icyenda, ndetse n’umunya Cote d’Ivoire Stephane Konate yakinnye umunani.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya, umutegarugori Liz Mills yahembwe nk’umugore wa mbere wagaragaye atoza ikipe y’igihugu y’abagabo.

2021-09-06
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Editorial 20 Sep 2021
Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Editorial 23 May 2017
Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Editorial 06 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR
Mu Mahanga

Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR

Editorial 09 Jan 2017
Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri
Amakuru

Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Editorial 25 Jan 2023
Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)
ITOHOZA

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Editorial 09 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru