• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya As Kigali yatsinze ikipe ya Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comoros ibitego bitandatu ku busa mu mukino wo kwishyura, ni nyuma yaho iyi kipe ihagarariye u Rwanda yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

Mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya As Kigali niyo yatangiye neza kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 27, nibwo iyi ikipe yakorewe ikosa maze rihanwa neza na Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot ahita abonera igitego cya mbere iyi kipe.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’uburyo butari buke As Kigali yari yabonye ariko ikagerageza amahirwe ariko ntibyayikundira.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira nibwo ikipe y’abanyamujyi yakomeje gusatira cyane ku buryo mu minota ine ya nyuma y’igice cya mbere yabonyemo ibitego bibiri mu izamu rya Olympique de Missiri Sima.

Ubwo hari ku munota wa 41 w’umukino nibwo iyi kipe yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan wavuye mu ikipe ya Etincelles, ni ku mupira wari uhinduwe na Aboubakar Lawar.

Ku munota wa 45′, nibwo As Kigali ibifashijwemo na rutahizamu w’umunya Nigeria, Aboubacar Lawar yatsinze igitego cya gatatu, bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari ibitego bitatu bya As Kigali ku busa bwa Olympique de Missiri Sima.

Bavuye ku ruhuka, mu gice cya kabiri nibwo AS Kigali ibifashijwemo nanone na Niyibizi Ramadhan yatanze umupira wabyaye igitego cya kane cyatsinzwe na Hussein Shaban Shabalala wari wakomeje gushakisha igitego mu minota ya mbere.

Ku munota wa 60, ikipe itozwa na Eric Nshimiyimana yabonye igitego ya Gatanu muri uyu mukino, cyatsinzwe na myugariro Rukundo Denis wavuye mu ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Uganda.

Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Missiri Sima, yagize ikibazo cyo kubura umunyezamu wayo ndetse umubare wo gusimbuza wuzuye, bashyiramo umukinnyi w’imbere bamugira umunyezamu bityo Biramahire Abedy Christophe abona igitego cya gatandatu cya As Kigali.

Ikipe ya As Kigali, ikaba yakomeje mu kindi kiciro ku giteranyo cy’ibitego 8-2, iyi kipe biteganyijwe ko izakina na Darling Club Mote Mapempe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha k’u Kwakira.

2021-09-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Ubwanditsi 28 May 2021
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Ubwanditsi 03 May 2023
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Ubwanditsi 05 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia
ITOHOZA

Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia

Ubwanditsi 01 Jun 2017
Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe
Mu Rwanda

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira
ITOHOZA

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubwanditsi 20 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru