• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Ubwanditsi 21 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva Paul Rusesabagina yafatwa kugeza anahanishijwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba byamuhamye, havuzwe byinshi bikigaragaza agasuzuguro bamwe mu bazungu bagifitiye abirabura.

Nyuma y’ibitero byibasiye Amerika tariki 11 Nzeri 2001, amahanga yarahungabanye, ndetse ingabo z’ Abanyaburayi n’Amerika zikwira isi yose ngo zirarwanya imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda, nubwo kenshi ziba zigenzwa na twinshi.

Igitangaje ariko, ni uko ibikorwa by’iterabwoba byitwa bityo ari uko bibaye ku bazungu gusa. Urugero ni ibyo Paul Rusesabagina yakoze mu Rwanda abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN, ariko bamwe mu bategetsi bo mu Burayi n’ Amerika bagakomeza kumufata nk’umutagatifu. Ese iyo ibyabereye i Nyamagabe na Nyaruguru bibera mu Bubiligi cyangwa muri Amerika, Paul Rusesabagina yari kuba akitwa impirimbanyi ya Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu? Igisubizo ni “oya”, nyuma ya tariki 11 Nzeri 2001, muri Amerika uwitwa umwarabu wese n’uwo bafitanye isano yahizwe bukware, abenshi baricwa, abandi bajyanwa Guantanamo Bay gukorerwa iyicarubozo ridakwiye ikiremwamuntu. N’uyu munsi mu bihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi, umwarabu agenda yikandagira, kuko bamusanisha n’ibikorwa by’iterabwoba, kandi yenda nta n’aho ahuriye nabyo.

Abasakuza ko Paul Rusesabagina atabonye ubutabera buboneye, batubwira impamvu Oussama Bin Laden wa Al Qaeda atafashwe ngo aburanishwe, ahubwo bagahitamo kumwicana n’umuryango we? Icyakora koko iyo Rusesabagina aza kuba yarahekuye ibihugu bivuga rikijyana, ntiyari kurushya abacamanza, ibye biba byararangiye agifatwa.

Bamwe mu Banyaburayi n’Abanyamerika baracyarangwa n’irondaruhu riteye ishozi. Ni gute baha agaciro umwicanyi nka Rusesabagina, bakakima abo FLN ye yishe, abo yamugaje, igasahura ibyayo ibindi ikabyangiza? Kubera gusa ko atari Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika, ubugizi bwa nabi bwabakorewe ntibwagombaga gukurikiranwa ngo ababugizemo uruhare bahanwe.

Ese ba mpatsibihugu bazunamura icumu ryari, ngo bumve ko amaraso y’abirabura afite agaciro nk’ay’abazungu? Bazasobanukirwa bate  ko uRwanda ari igihugu kigenga, kitagitegekwa ibyo gikora ? Harya ubutabera nyabwo buba gusa iyo bukozwe n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika?Iyi myumvire ntikijyanye n’igihe, aho dusabwa kubahana, tutitaye ku gice cy’isi dukomokamo.

Bimwe mu bimenyetso bihamya ibyaha Paul Rusesabagina byatanzwe n’inzego z’ubucamanza mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni gute rero bamwe mu bategetsi b’ibyo bihugu bahindukira bakagira Rusesabagina umwere?Ni uko gusa yakoreye ibyaha igihugu cyo muri Afrika.

Abasakuza ngo Rusesabagina yarakatiwe bari bakwiye ahubwo kwishimira ko yadohorewe ntahanishwe gufungwa burundu nk’uko itegeko rihana ibyaha byamuhamye ribiteganya. Ubushishozi bw’Urukiko rwamuhanishije imyaka 25 y’igifungo nk’ikimenyetso cyo kumuha amahirwe yo kwikosora, akaba yakongera kuba umuturage muzima. Oussama Bin Laden kuki atahawe aya mahirwe?

Uretse induru z’abifitiye urwango ku Rwanda n’ Ubuyobozi bwarwo gusa, abashyira mu gaciro biboneye ko urubanza rwa Rusesabagina n’abo baregwana rwabaye mu mucyo no mu bwisanzure. Abamuririra ahubwo bagombye kuba baramugiriye inama ntiyishore mu bikorwa by’iterabwoba byatumye  aba aho ari uyu munsi. Bagombye kwinenga kuba bataramaganye ko mu bihugu byabo ahakusanyiriza amafaranga yo gushyigikira ibikorwa byahitanye inzirakarengane i Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Keretse niba ibi ari byo bya bigwi birirwa barata ngo barakataje  mu kurengera ikiremwa muntu.

2021-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Ubwanditsi 09 Dec 2016
Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Ubwanditsi 04 May 2016
Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Ubwanditsi 19 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima
Amakuru

Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 28 Dec 2020
Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’
Mu Mahanga

Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’

Ubwanditsi 03 May 2018
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru