Mu ijonjora rya kabiri ryo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Costa Rica mu bagore bari munsi y’imyaka 20, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye itsindiwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wo guhatanira gukina igikombe
Ikipe y’igihugu ya Ethiopie niyo yatangiye neza muri uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 20 nibwo Redit Assresahagn Matios yafunguraga amazamu ndetse aza kongera kubona ikindi gitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 27
.
Iyi kipe y’abangavu ba Ethiopie yakomeje gusatira u Rwanda, gusa Amavubi akomeza kwihagararaho kugeza ubwo amakipe yombi yagiye ku ruhuka bikiri ibitego bibiri ku busa.
Bavuye kuruhuka mu gice cya kabiri, ikipe ya Ethiopie yakomeje kwiharira uyu mukino kugeza ubwo hari ku munota wa 55, Aregash Kalsa Tadesse atsinda igitego cya gatatu cy’iyi kipe.
Nyuma y’iminota itandatu gusa, ubwo hari ku munota wa 61 w’umukino Ethipie yongeye gutsindaga igitego cyayo cya kane cyinjijwe na Turist Lema Tone, bityo umukino urangira ari ibyo bitego bine bya Ethiopie ku busa bw’u Rwanda.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda: Mutuyimana Elizabeth , Uzayisenga Lydia , Iranzi Benitha, Ntakobanjila Salama Nelly, Ingabire Aline, Niyonshuti Emerance, Usanase Zawadi , Izabayo Clemence, Uwase Mireille, Niyonsaba Diane na Mukaruzagira Jeannette .
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Ethiopia: Eyerusalem Lorato Loh, Betlehem Bekele Chumo,Nardos Getenet Mekonnen,Berka Amare Dagne,Rediet Assresahagn Matios, Genet Hailu Haydebo, Aregash Kalsa Tadesse, Turist Lema Tone, Mesay Temesgen Tanga, Bizuayehu Aymeku na Meadin Sehilu Amedu.