• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Oct 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu, tariki 01 Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB beretse itangazamakuru abantu 13 bafatiwe mu mugambi  mubisha, bategura ibikorwa by’iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali. Mu bikoresho bafatanywe harimo ibintu biturika byagombaga guturikirizwa ku nyubako ya Kigali City Tower n’ahandi hahurira abantu benshi. Birumvikana ko iyo umugambi utaburizwamo byari guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi, hakanangirika ibintu bitabarika. Ababafashwe biyemerera icyaha, bakavuga ko bari bagamije”guhorera” intagondwa z’abayisilamu zakubiswe inshuro muri Mozambike, ku bufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike.

Bateguraga ibikorwa by’iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali

Mu bihugu byinshi, cyane cyane iby’Abarabu n’ibyo mu gace ko mu Ihembe ry’Afrika, hari imyumvire igayitse yo kurwana “intambara ntagatifu”, aho bamwe mu Bayisilamu barema imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda n’amashami yayo, bagamije kwica abo badahuje imyemerere. Iyi myumvire kugeza ubu mu Rwanda yari itarahagera, cyane cyane kubera ko Abanyarwanda muri rusange bazi agaciro k’umutekano. Birababaje rero kuba hakiri Umunyarwanda wumva yakwambura ubuzima abandi ngo”arahorera” abagizi ba nabi, yitwaje gusa ko bahuje idini.

Abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambike gutabara abaturage bari barajujubijwe n’ intagondwa z’abayisilamu, zaremye umutwe w’iterabwoba wishe inzirakarengane nyinshi, izindi ukazimenesha mu byazo. Kuba barakubise inshuro abo bagome, ubu umutekano ukaba ugenda ugaruka, byagombye gutera buri Munyarwanda ishema, kubera ubwo butwari n’ubumuntu. Biratangaje rero kubona hari Abanyarwanda byababaje, kugera n’aho bategura ibikorwa by’ubwiyahuzi.

Icyakora rero, twizere ko aba bagome babonye ko bari bibeshye ku gihugu bashakaga gukoreramo iterabwoba.  Ibihugu byinshi byashegejwe n’ibikorwa by’iterabwoba usanga ari ibyamunzwe na ruswa cyangwa ibifite igisirikari n’igipolisi biriho ku izina gusa. Abanyarwanda bo bari maso. Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ntibwaha urwaho abategura ibikorwa bya kinyamanswa. Kuba abaturage baratanze amakuru yatumye ubu bugizi bwa nabi butahurwa butaraba, bibere isomo n’undi wese washaka kutuvogerera umutuzo n’umutekano.

Abashinzwe umutekano, cyane cyane ku nyubako nini n’ahandi hantu nyabagendwa, nabo bakomeze kuba maso, kuko bariya 13 bafashwe bashobora kuba bafite abafatanyabikorwa bakidegembya. Gusaka nta kujenjeka abantu bose binjira ahahurira abantu benshi bishyirwemo imbaraga, kandi n’abacaracara ahantu nk’aho bahozweho ijisho.

Rubyiruko namwe nimwirinde ababashuka bakabashora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuko bitazabahira. Ababigwamo n’abafatwa bagahabwa ibihano bikarishye, nibababere isomo, mwirinde kugwa mu mutego mutindi,  ahubwo mwihatire ibikorwa bibateza imbere, bigateza imbere n’Igihugu cyanyu.

2021-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwahagaritse gukurikirana uwareganwaga na Maj. Dr Rugomwa gukubita bakica umwana

Urukiko rwahagaritse gukurikirana uwareganwaga na Maj. Dr Rugomwa gukubita bakica umwana

Ubwanditsi 09 May 2017
Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa  KM 550 n’amaguru

Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa KM 550 n’amaguru

Ubwanditsi 10 Nov 2016
ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Ubwanditsi 15 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu
HIRYA NO HINO

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Ubwanditsi 15 Jul 2019
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?
Amakuru

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru